ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 1/12 p. 10
  • Ese wari ubizi?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese wari ubizi?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ibisa na byo
  • Ivuka tugomba kwibuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • “Abanyabwenge batatu” bari ba nde? Ese bakurikiye “inyenyeri” y’i Betelehemu?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Ese wari ubizi?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Ese koko Yesu yasuwe n’abanyabwenge batatu akiri uruhinja?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 1/12 p. 10

Ese wari ubizi?

Abamaji baje gusura Yesu akiri umwana bari bantu ki?

▪ Dukurikije inkuru ivuga iby’ivuka rya Yesu iboneka mu Ivanjiri ya Matayo, hari abantu baturutse “iburasirazuba” babonye inyenyeri ibamenyesha ko hari umwami mushya wavutse, maze bazanira umwana Yesu impano. Mu mwandiko w’ikigiriki w’Ivanjiri, abo bantu bitwa maʹgoi ni ukuvuga “abamaji” (Matayo 2:1). Ni iki tubaziho?

Umuhanga mu mateka w’Umugiriki witwa Hérodote ni we wavuze ibintu bifatika kandi bya kera ku birebana n’abo Bamaji. Hérodote wabayeho mu kinyejana cya gatanu Mbere ya Yesu, yavuze ko abo Bamaji bari abatambyi b’Abaperesi kandi ko bari abahanga mu kuraguza inyenyeri, gusobanura inzozi no gutongera. Mu gihe cya Hérodote, Abaperesi bari bafite idini ryari ryarashinzwe n’uwitwa Zoroaster. Ubwo rero, Abamaji yavuze bashobora kuba bari abatambyi b’iryo dini. Hari igitabo cyavuze kiti “muri rusange, mágos wo mu Bwami bwa kera bw’Abagiriki yabaga afite ubumenyi n’ubushobozi ndengakamere, kandi hari n’igihe yabaga akora iby’ubumaji.”—The International Standard Bible Encyclopedia.

Abanditsi ba kera biyitaga Abakristo, urugero nka Justin Martyr, Origène na Tertullien, basobanuye ko abo Bamaji basuye Yesu baragurishaga inyenyeri. Urugero, mu gitabo Tertullien yanditse yagize ati “tuzi ko ubumaji no kuragurisha inyenyeri bifitanye isano. Ku bw’ibyo, abantu baragurishaga inyenyeri ni bo babaye aba mbere . . . mu guha [Yesu] ‘impano’” (On Idolatry). Hakurikijwe ibyo bisobanuro, muri Bibiliya nyinshi ijambo maʹgoi ryahinduwemo “abantu baragurisha inyenyeri.”

Kuki Matayo avuga ko amwe mu magambo ari mu gitabo cya Zekariya yavuzwe na Yeremiya?

▪ Ayo magambo aboneka muri Matayo 27:9, 10, aho umwanditsi w’Ivanjiri yavuze ibirebana n’amafaranga bahaye Yuda Isikariyota kugira ngo agambanire Yesu. Iyo mirongo igira iti “nuko ibyavuzwe binyuze ku muhanuzi Yeremiya birasohora, ngo ‘bafashe ibiceri by’ifeza mirongo itatu, ikiguzi cy’umuntu cyemejwe. . . . Nuko babitanga ku isambu y’umubumbyi.’” Zekariya ni we wahanuye ibyerekeye ibiceri by’ifeza 30, si Yeremiya.—Zekariya 11:12, 13.

Birashoboka ko rimwe na rimwe igitabo cya Yeremiya cyashyirwaga mu mwanya wa mbere ku rutonde rw’ibitabo by’“Abahanuzi,” aho kuba icya Yesaya (Matayo 22:40). Ku bw’ibyo, igihe muri iyi mirongo Matayo yavugaga ngo “Yeremiya,” yerekezaga ku itsinda ryose ry’Ibyanditswe ryitirirwaga uwanditse igitabo cya mbere cyo muri iryo tsinda. Muri iryo tsinda ry’ibitabo bigize Ibyanditswe, ni ho haboneka igitabo cya Zekariya.

Mu buryo nk’ubwo, ibitabo runaka byo muri Bibiliya abantu bitaga Ibyanditswe, Yesu yabyerekejeho avuga ko ari “Zaburi.” Ubwo rero, igihe yavugaga ko ibyamwanditsweho byose mu “mategeko ya Mose n’abahanuzi no muri za Zaburi” byagombaga gusohora, yerekezaga ku buhanuzi buboneka mu Byanditswe bya Giheburayo byose.—Luka 24:44.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze