3. Indwara
“Abantu . . . bazarwara indwara zikaze.”—LUKA 21:11, Contemporary English Version.
● Bonzali, umukozi ushinzwe ubuzima mu gihugu cyo muri Afurika cyazahajwe n’intambara y’abenegihugu, yakoze uko ashoboye kose kugira ngo avure abakozi bo mu mugi yari atuyemo bakoraga mu birombe, bakaba barimo bicwa n’indwara iterwa na virusi yitiriwe Marburg.a Yitabaje abayobozi bo mu wundi mugi munini, ariko ntibagira icyo bamumarira. Hashize amezi ane, abaganga barahageze ariko basanga na we amaze gupfa. Yari yarandujwe iyo ndwara n’abo bantu yageragezaga kuvura bakoraga mu birombe.
NI IKI IBIBERA KU ISI BIGARAGAZA? Indwara zifata imyanya y’ubuhumekero (urugero nk’umusonga), indwara z’impiswi, sida, igituntu na malariya, ziri mu ndwara zugarije abantu. Mu mwaka wa 2004, ubwo bwoko butanu bw’indwara bwahitanye abantu bagera kuri 10.700.000. Ibyo byumvikanisha ko muri uwo mwaka wose, izo ndwara zahitanaga umuntu umwe mu masegonda agera hafi kuri atatu.
IBYO ABANTU BAKUNZE KUVUGA. Uko abatuye isi bagenda biyongera ni ko n’indwara zigenda ziyongera, kandi ni na ko abandura barushaho kuba benshi.
ESE IBYO BAVUGA BIFITE ISHINGIRO? Abatuye isi bariyongereye cyane, ariko n’ubushobozi bwo gusuzuma indwara, kuzirwanya no kuzivura buriyongera. Ku bw’ibyo se, indwara zugarije abantu ntizagombye kugabanuka? Ibirimo biba bigaragaza ko atari ko bimeze.
WOWE SE UBIBONA UTE? Ese ubona ko abantu bugarijwe n’ibyorezo by’indwara, nk’uko Bibiliya yabihanuye?
Imitingito, inzara n’indwara bifite ubushobozi bwo guhitana abantu batagira ingano. Abandi bantu babarirwa muri za miriyoni bagirirwa nabi na bagenzi babo, abenshi muri bo bagahohoterwa n’abagombye kubarinda. Reka dusuzume icyo ubuhanuzi bwa Bibiliya bwari bwarabivuzeho.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Virusi itera iyo ndwara ifitanye isano na virusi ya Ebola.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 6]
“Kuribwa n’intare cyangwa ikindi kintu biba biteye ubwoba cyane; ni na ko bimera iyo umungwa n’indwara kandi ukabona abagukikije bose na bo ari uko.”—UMUHANGA MU KURWANYA IBYOREZO BY’INDWARA WITWA MICHAEL OSTERHOLM.
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 6 yavuye]
© William Daniels/Panos Pictures