ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 1/5 pp. 28-30
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ibisa na byo
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 1/5 pp. 28-30

Bibiliya ihindura imibereho y’abantu

NI IKI cyatumye umuririmbyi wari ukunzwe cyane areka uwo mwuga we, akaba umubwiriza umara igihe kirekire mu murimo w’idini? Ni iki cyatumye umugizi wa nabi, umucamanza yari yaravuze ko adashobora guhinduka, aba umuturage ufitiye abandi akamaro? Soma inkuru zikurikira kugira ngo ubone ibisubizo by’ibyo bibazo.

“Nta wushobora kuba umugaragu w’abatware babiri.”​—ANTOLINA ORDEN CASTILLO

IGIHE NAVUKIYE: 1962

IGIHUGU: ESIPANYE

IMIBEREHO YANJYE MBERE Y’UKO MENYA UKURI: NARI UMUKINNYI W’IKINAMICO N’UMURIRIMBYI

IBYAMBAYEHO: Navukiye mu mudugudu muto wa Tresjuncos, mu karere kitwa La Mancha. Iwacu bari abahinzi. Mama yari Umugatolika, naho data yari Umuporotesitanti. Data yantoje kubaha Bibiliya, kandi nakundaga kumubona ayisoma. Icyakora, mama yanjyanye mu Bagatolika, akajya anjyana mu misa ku cyumweru.

Igihe nari mfite imyaka 15, navuye mu mudugudu w’iwacu maze njya kubana na mukuru wanjye i Madrid. Nakumburaga ababyeyi banjye cyane, ariko naje kumenyera ubuzima bwo mu mugi. Maze kugira imyaka 17, nagize amahirwe yo kumara amezi make nkorana n’itorero riririmba umuzika gakondo witwa zaruzuwela. Ubwo buzima narabukundaga cyane ku buryo nafashe umwanzuro wo kuba umukinnyi w’ikinamico. Naretse amasomo y’ubukarani nigaga, maze ntangira gukorana n’amatorero atandukanye aririmba umuzika wa zaruzuwela. Icyo gihe natangiye kugirana ubucuti na musaza w’umwe mu bakobwa b’incuti zanjye. Kuba nari mfite akazi keza, amafaranga n’incuti, byatumaga numva narahiriwe.

Natangiye kujya nsohokana n’amatorero atandukanye mu turere two hirya no hino muri Esipanye no mu bindi bihugu, urugero nka Kolombiya, Kosita Rika, Equateur na Venezuwela. Nanone, naririmbanye n’amatorero atandukanye yaririmbaga injyana yari ikunzwe cyane i Madrid yitwaga “La movida madrileña.” Rimwe mu matsinda nari mfitemo umwanya w’ingenzi wo kuririmba, ryaje kumenyekana cyane.

Nakundaga uwo mwuga, ariko sinashimishwaga n’ibikorwa by’ubwiyandarike byajyanaga na wo. Uretse n’ibyo, naje guhangayikishwa cyane n’isura yanjye no kwemerwa n’abakunzi banjye. Kubera ko nahoraga ndya ibyokurya bike kandi bitabyibushya, natangiye kurwara indwara ziterwa no kurya uturyo duke cyane bitewe no gutinya kubyibuha.

Ariko kandi, nari ngifite intego yo kuba umukinnyi w’ikinamico. Naje kwemererwa kwiga mu ishuri ry’i Madrid ryigisha ibirebana n’ikinamico. Twigishwaga ko gukina ikinamico bisaba ko umuntu asobanukirwa ibyiyumvo by’umukinnyi uri mu mwanya azakinamo, maze akishyira mu mwanya w’uwo mukinnyi. Igihe nashyiraga iyo nama mu bikorwa, nasanze nta byiyumvo nkigira. Nari narabaye umugore utagaragaza uwo ari we kandi urangwa n’ubwikunde.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Nari nzi ko kugira ngo ngire imico myiza, nagombaga kuyitoza. Ariko sinari nzi aho nahera. Niyemeje kujya guteranira muri rimwe mu madini yiyita aya gikristo (Église évangélique), nkaba nari narigeze kuriteraniramo ndi kumwe n’ababyeyi banjye. Nasenze Imana nkoresheje izina ryayo, ari ryo Yehova.

Nyuma yaho gato, Abahamya ba Yehova babiri baje iwanjye. Naganiriye na bo kuri Bibiliya nshishikaye, ariko nanone mbagisha impaka cyane ku bintu banyigishaga. Umuhamya witwa Esther wanyigishaga Bibiliya buri gihe, yaranyihanganiraga cyane. We n’umuryango we banyeretse ko bankunda kandi ko banyitaho. Natangiye kujya mu materaniro y’Abahamya, maze bidatinze nza kubona ko nabonye ukuri nari maze igihe nshakisha.

Nkimara kurangiza ishuri ryigisha ibirebana no gukina ikinamico, nashoboraga kubona akazi ahantu henshi. Naje gushyirwa mu bakinnyi bagombaga gukina mu ikinamico yari kubera mu nzu izwi cyane yerekanirwamo imikino y’i Madrid. Ariko kandi, naje kubona ko kugira ngo nzagire icyo ngeraho mu mwuga wanjye wo gukina ikinamico, nagombaga kuwukorana umutima wose. Nafashe umwanzuro wo gushaka akandi kazi kari gutuma mbona uko nibanda ku murimo w’Imana. Nazirikanaga amagambo ya Yesu agira ati “nta wushobora kuba umugaragu w’abatware babiri, kuko yakwanga umwe agakunda undi, cyangwa akaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimushobora kuba abagaragu b’Imana n’ab’Ubutunzi” (Matayo 6:​24). Kubera ko jye na wa musore w’incuti yanjye twari tumaranye imyaka umunani tutari duhuje ukwizera, nafashe umwanzuro wo gutandukana na we. Nta na kimwe muri ibyo cyanyoroheye.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Ubu mfite akazi nkora igihe gito ko gutaramira abageze mu za bukuru, nkabamara irungu. Ako kazi kamfasha kumara igihe kirekire nigisha Bibiliya abantu bavuga icyarabu bo mu gace ntuyemo. Nshyiraho imihati kugira ngo nige urwo rurimi, ariko nishimira cyane kugeza ibyiza namenye kuri abo bantu bakunda Imana, kandi bafite umuco wo kwakira abashyitsi.

Icyuho nahoranaga ku mutima igihe nigaga iby’ikinamico, cyasimbuwe no kumva nyuzwe, mfite intego mu buzima. Numva Yehova yaramfashije kuba umuntu mwiza kandi wishimye.

“Nagaragaje ko umucamanza yibeshyaga.”​—PAUL KEVIN RUBERY

IGIHE NAVUKIYE: 1954

IGIHUGU: U BWONGEREZA

IMIBEREHO YANJYE MBERE Y’UKO MENYA UKURI: NARI UMUGIZI WA NABI

IBYAMBAYEHO: Navukiye i Dudley, umugi munini wiganjemo inganda uri mu Bwongereza rwagati, ahagana mu gice cy’Iburengerazuba. Kuva nkiri muto data yantoje gukunda gusoma. Nanone yanteraga inkunga yo kwishimira ibyaremwe, nubwo yemeraga ko byabayeho biturutse ku bwihindurize. Yanyigishaga ko Imana itabaho. Nubwo byari bimeze bityo ariko, ababyeyi banjye banyoherezaga mu materaniro y’abana yo ku cyumweru, mu Bametodisiti bo hafi y’iwacu.

Maze kugira imyaka umunani, nabonye abana b’abahungu batwika ubwato. Igihe abapolisi bazaga, natinye kubabwira uko byari byagenze bitewe n’uko abo bana bari banteye ubwoba. Bahise bampamya icyaha kandi ndengana, bituma mba umurakare. Nanjye naje kwihimura nangiza amwe mu mashuri yari hafi aho, insengero n’inganda, ku buryo hangiritse ibintu bifite agaciro k’amadorari abarirwa mu bihumbi. Igihe nari mfite imyaka icumi, natangiye kumena amazu n’amaduka maze nkiba. Gutwika iby’abandi byaranshimishaga cyane, kandi natwitse ibintu byinshi ku buryo ku ishuri abarimu bavugaga ko narenze ihaniro.

Mfite imyaka 12, nabonye igitabo kivuga iby’ubumaji maze nkora akabaho ko kujya ndagurisha. Kubera ko ababyeyi banjye batemeraga Imana, bumvaga ko ubwo bupfumu nta cyo butwaye kandi ko byari kundinda ibyago. Nagiye kurangiza ishuri maze guhamagazwa kenshi n’urukiko ruburanisha abana. Naje kujya mu itsinda ry’abagizi ba nabi barangwaga no kwiharanguza. Intwaro nitwazaga ni urwembe n’umunyururu w’igare. Naje kubona akazi, ariko bidatinze ndirukanwa kubera ko nari nakatiwe gufungwa igihe gito. Maze gufungurwa nongeye kwangiza iby’abandi maze nkatirwa imyaka ibiri. Umucamanza yavuze ko ntashobora guhinduka kandi ko nari nteje akaga.

Maze gufungurwa, nahuye n’umukobwa wari incuti yanjye witwaga Anita. Twarashyingiranywe maze mara igihe ntiba kandi nta bibazo nteza. Icyakora hashize imyaka mike, nasubiye ku kanjye. Natangiye kujya mena amazu y’ubucuruzi maze nkiba amasanduku y’amafaranga. Nanone natangiye kujya nywa ibiyobyabwenge, nkajya nywa inzoga ngasinda kandi nkitwaza imbunda. Icyo gihe nongeye gufatwa maze ndafungwa.

Ibyo nakoraga byahangayikishije Anita cyane. Umuganga wamuvuraga yamuhaye imiti imugabanyiriza imihangayiko, ariko amubwira ko byarushaho kuba byiza dutanye. Icyakora nagize umugisha iyo nama ntiyayikurikiza.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Ngishakana na Anita, yamaze igihe gito yigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Nyuma yaho igihe nafungwaga ari na bwo nafunzwe bwa nyuma, Abahamya bongeye kumusura. Ibyo byabaye umunsi nari nasenze Imana nyibwira nti “Mana, niba koko uriho, binyereke.”

Nyuma y’amezi make mfunguwe, naganiriye na pasiteri w’iwacu, musaba ko jye na Anita yatwigisha Bibiliya. Yambwiye ko icyo yari kutwigisha ari amahame y’idini no gusenga.

Amaherezo natangiye gusoma Bibiliya. Natangajwe no kumenya ko Bibiliya irwanya ubupfumu (Gutegeka kwa Kabiri 18:10-12). Nyuma yaho nabonye igazeti y’Umunara w’Umurinzi, Abahamya bari barasigiye Anita wa munsi nasengaga Imana ngo imfashe. Ibyo nasomye byatumye nshaka Abahamya.

Abagize imiryango yacu, incuti zacu ndetse n’abagizi ba nabi nifatanyaga na bo, ntibashimishijwe no kumenya ko twigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Bamwe bavugaga ko banyogeje ubwonko. Ariko n’ubundi mvugishije ukuri, ubwonko bwanjye bwari bukeneye kozwa! Nari mfite ingeso mbi nyinshi, kandi umutimanama wanjye wari warabaye igiti. Mu bikorwa bibi nakoraga, harimo kunywa amasegereti agera kuri 60 ku munsi. Abahamya batwigishaga Bibiliya n’abo twateraniraga hamwe mu itorero ryo hafi y’iwacu, barihanganaga kandi bari abagwaneza. Amaherezo naje kureka ingeso mbi.​—2 Abakorinto 7:​1.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Jye na Anita tumaranye imyaka 35. Umwe mu bana bacu hamwe na babiri mu buzukuru bacu na bo bakorera Yehova. Mu myaka ya vuba aha, jye n’umugore wanjye Anita twagiye tumara igihe kirekire twigisha abandi Bibiliya.

Gukorera Yehova Imana, byatumye tumenya intego nyakuri y’ubuzima. Nibuka ukuntu mu mwaka wa 1970 umucamanza yabwiye bagenzi be ko ntashoboraga guhinduka. Nyamara nagaragaje ko umucamanza yibeshyaga, mbifashijwemo n’Imana hamwe n’inama zo muri Bibiliya.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze