Kwiringira Yehova byimazeyo bituma wumva ufite umutekano
“Yehova ubwe azanyumva nimutakira.”—ZAB 4:3.
1, 2. (a) Ni ibihe bibazo bitoroshye Dawidi yahuye na byo? (b) Ni izihe zaburi turi busuzume?
UMWAMI DAWIDI yari amaze igihe runaka ategeka Isirayeli, ariko noneho yari ahanganye n’ibibazo bitoroshye. Umuhungu we Abusalomu washakaga ubutegetsi yari yigize umwami, bituma Dawidi ava muri Yerusalemu arahunga. Incuti ye magara na yo yari yamugambaniye, kandi icyo gihe yazamukaga umusozi w’Imyelayo ari kumwe n’abantu bake bakomeje kumubaho indahemuka, agenda arira kandi atambaye inkweto. Ikindi kandi, Shimeyi wo mu muryango w’Umwami Sawuli yagendaga atera Dawidi amabuye n’umukungugu, ari na ko amuvuma.—2 Sam 15:30, 31; 16:5-14.
2 Ese ibyo bibazo byose byari gutuma Dawidi apfana isoni n’agahinda? Ntibyari kubaho, kuko yiringiraga Yehova. Ibyo bigaragazwa na Zaburi ya 3 yanditswe na Dawidi, ivuga ibirebana n’igihe yahungaga Abusalomu. Yananditse Zaburi ya 4. Izo zaburi zombi zigaragaza ko yizeraga ko Imana yumva amasengesho kandi ikayasubiza (Zab 3:4; 4:3). Zitwizeza ko Yehova aba ari kumwe n’abagaragu be b’indahemuka amanywa n’ijoro, akabashyigikira kandi agatuma bumva bafite amahoro n’umutekano (Zab 3:5; 4:8). Ku bw’ibyo rero, nimucyo dusuzume izo zaburi turebe ukuntu zituma twumva dufite umutekano kandi twiringiye Imana.
Mu gihe ‘benshi bahagurukiye kuturwanya’
3. Nk’uko bigaragazwa na Zaburi ya 3:1, 2, Dawidi yari mu yihe mimerere?
3 Umuntu yaraje abwira Dawidi ati “Abusalomu yigaruriye imitima y’Abisirayeli” (2 Sam 15:13). Dawidi yibajije ukuntu Abusalomu yashoboye kwigarurira abantu benshi atyo, agira ati “Yehova, kuki abanzi banjye babaye benshi? Kuki hari benshi bahagurukiye kundwanya? Benshi bavuga iby’ubugingo bwanjye bati ‘nta gakiza Imana izamuha’” (Zab 3:1, 2). Abisirayeli benshi batekerezaga ko Yehova atari kuzigera akiza Dawidi ingorane Abusalomu n’abambari be bamutezaga.
4, 5. (a) Ni iki Dawidi yari yiringiye adashidikanya? (b) Amagambo agira ati “ni wowe ushyira umutwe wanjye hejuru” asobanura iki?
4 Ariko Dawidi yumvaga atuje kuko yiringiraga Imana byimazeyo. Yararirimbye ati “nyamara wowe Yehova, uri ingabo inkingira. Ni wowe kuzo ryanjye, kandi ni wowe ushyira umutwe wanjye hejuru” (Zab 3:3). Dawidi yiringiraga adashidikanya ko Yehova yari kumurinda nk’uko ingabo ikingira umusirikare. Uwo mwami wari ugeze mu za bukuru yarimo ahunga, yitwikiriye umutwe kandi awubitse bitewe no gukorwa n’isoni. Icyakora, Isumbabyose yari guhindura imimerere Dawidi yarimo, maze akongera kugira ikuzo. Yehova yari gutuma ahagarara yemye, akongera kubura umutwe akawushyira hejuru. Dawidi yatabaje Imana yiringiye ko yari kumusubiza. Ese nawe wiringira Yehova utyo?
5 Igihe Dawidi yavugaga ati “ni wowe ushyira umutwe wanjye hejuru,” yagaragaje ko yiringiraga ko Yehova ari we wari kumufasha. Hari Bibiliya yahinduye uwo murongo igira iti “ariko wowe MWAMI, uhora uri ingabo inkingira akaga; utuma nesha kandi nkongera kugira ubutwari” (Today’s English Version). Hari igitabo cyasobanuye amagambo agira ati “ni wowe ushyira umutwe wanjye hejuru” kigira kiti “iyo Imana ishyize . . . ‘umutwe’ w’umuntu hejuru, ituma agira ibyiringiro kandi akumva afite umutekano.” Kubera ko Dawidi yari yakuwe ku ntebe y’ubwami ya Isirayeli, yari afite impamvu zo gucika intege. Ariko kandi, kuba ‘umutwe we wari gushyirwa hejuru’ byari gutuma yongera kugira ubutwari n’icyizere, kandi akiringira Imana byimazeyo.
‘Yehova azasubiza!’
6. Kuki Dawidi yavuze ko isengesho rye ryashubirijwe ku musozi wera wa Yehova?
6 Kubera ko Dawidi yiringiraga Yehova kandi akaba yari azi ko asubiza amasengesho, yakomeje agira ati “nzarangurura ijwi ryanjye mpamagare Yehova, kandi azansubiza ari ku musozi we wera” (Zab 3:4). Isanduku y’isezerano yagereranyaga kuhaba kw’Imana yari yajyanywe ku Musozi Siyoni nk’uko Dawidi yari yabitegetse. (Soma muri 2 Samweli 15:23-25.) Byari bikwiriye rero ko Dawidi avuga ko isengesho rye ryashubirijwe ku musozi wera wa Yehova.
7. Kuki Dawidi atagiraga ubwoba?
7 Kuba Dawidi yari yizeye ko Imana yari gusubiza isengesho rye byatumaga atagira ubwoba. Ahubwo yararirimbye ati “nzaryama nsinzire, kandi nzakanguka kuko Yehova ubwe akomeza kunshyigikira” (Zab 3:5). Yemwe na nijoro igihe Dawidi yashoboraga guterwa atunguwe, ntiyigeze atinya gusinzira. Yabaga yizeye ko ari bukanguke, kuko ibyari byaramubayeho byatumaga yiringira adashidikanya ko Imana yari kumushyigikira nta kabuza. Natwe dushobora kugira icyizere nk’icyo niba dukomeza kugendera “mu nzira za Yehova,” kandi ntitwigere tumureka.—Soma muri 2 Samweli 22:21, 22.
8. Zaburi ya 27:1-4 igaragaza ite ko Dawidi yiringiraga Imana?
8 Kuba Dawidi yarumvaga afite umutekano kandi akiringira Imana byimazeyo bigaragarira mu yindi zaburi yanditse, irimo amagambo yahumetswe agira ati “Yehova ni urumuri rwanjye n’agakiza kanjye. Nzatinya nde? Yehova ni igihome gikingira ubuzima bwanjye. Ni nde uzantera ubwoba? . . . Nubwo umutwe w’ingabo wangotesha amahema, umutima wanjye ntuzashya ubwoba. . . . Ikintu kimwe nasabye Yehova, ari na cyo nifuza, ni uko natura mu nzu ya Yehova iminsi yose yo kubaho kwanjye, nkareba ubwiza bwa Yehova, kandi nkitegereza urusengero rwe nishimye” (Zab 27:1-4). Niba nawe ari uko wumva umeze kandi imimerere urimo ikaba ibikwemerera, buri gihe uzateranira hamwe na bagenzi bawe muhuje ukwizera.—Heb 10:23-25.
9, 10. Nubwo Dawidi yavuze amagambo ari muri Zaburi ya 3:6, 7, kuki wavuga ko atashakaga kwihorera?
9 Nubwo Dawidi yarwanyijwe na Abusalomu kandi abantu benshi ntibakomeze kumubera indahemuka, yararirimbye ati “sinzatinya abantu ibihumbi n’ibihumbi bishyize hamwe bakangota impande zose. Yehova, haguruka unkize kuko ari wowe Mana yanjye! Uzakubita abanzi banjye bose mu rwasaya, kandi amenyo y’ababi uzayamenagura.”—Zab 3:6, 7.
10 Dawidi ntiyashakaga kwihorera. Imana ni yo yari ‘gukubita abanzi be mu rwasaya.’ Umwami Dawidi yari yariyandukuriye Amategeko kandi yari azi ko muri ayo mategeko Yehova yavuze ati “guhora no kwitura ni ibyanjye” (Guteg 17:14, 15, 18; 32:35). Nanone kandi, Imana ni yo yari ‘kumenagura amenyo y’ababi.’ Kubamenagura amenyo bisobanura ko yari gutuma badashobora gukora ibibi. Yehova azi ababi abo ari bo kuko ‘areba umutima’ (1 Sam 16:7). Dushimira Imana kuba ituma tugira ukwizera n’imbaraga byo gukomeza kurwanya umwanzi mukuru, ari we Satani, uzajugunywa ikuzimu vuba aha, umeze nk’intare itontoma itagira amenyo, idafite ikindi kiyikwiriye uretse kurimburwa.—1 Pet 5:8, 9; Ibyah 20:1, 2, 7-10.
“Agakiza gaturuka kuri Yehova”
11. Kuki twagombye gusenga dusabira bagenzi bacu duhuje ukwizera?
11 Dawidi yabonaga ko Yehova wenyine ari we washoboraga kumuha agakiza yari akeneye cyane. Icyakora uwo mwanditsi wa zaburi ntiyitekerezagaho wenyine. Ni iki yatekerezaga ku bantu bose Yehova yemera bagize ubwoko bwe? Birakwiriye kuba Dawidi yarashoje iyo zaburi ye yahumetswe agira ati “agakiza gaturuka kuri Yehova. Uha ubwoko bwawe umugisha” (Zab 3:8). Mu by’ukuri, nubwo Dawidi yari afite ibibazo bikomeye, yazirikanaga abagize ubwoko bwa Yehova kandi yari yiringiye ko Imana yari kubaha umugisha. Ese natwe ntitwagombye kuzirikana bagenzi bacu duhuje ukwizera? Nimucyo tujye tubibuka mu masengesho yacu, dusabe Yehova kubaha umwuka we wera kugira ngo bashobore kugira ubutwari kandi babwirize ubutumwa bwiza nta mususu.—Efe 6:17-20.
12, 13. Byagendekeye bite Abusalomu, kandi se Dawidi yabyitwayemo ate?
12 Abusalomu yapfuye nabi, uwo akaba ari umuburo ku bantu bose bagirira abandi nabi, cyane cyane abo Imana yatoranyije nka Dawidi. (Soma mu Migani 3:31-35.) Habaye intambara, nuko ingabo za Abusalomu ziratsindwa. Abusalomu yari ku nyumbu ahunga, maze imisatsi ye myiza cyane ifatwa mu mashami y’igiti cy’inganzamarumbo. Yakomeje kunagana, yabuze uwamufasha, kugeza igihe Yowabu yaziye akamutikura imyambi itatu mu mutima, akamwica.—2 Sam 18:6-17.
13 Ese Dawidi yaba yarishimye amaze kumenya ibyabaye ku muhungu we? Oya. Ahubwo yakomeje kugendagenda arira, avuga ati “ayii, mwana wanjye Abusalomu, mwana wanjye, mwana wanjye Abusalomu! Iyaba ari jye wapfuye mu cyimbo cyawe Abusalomu mwana wanjye, mwana wanjye!” (2 Sam 18:24-33). Amagambo Yowabu yabwiye Dawidi ni yo yonyine yatumye adakomeza kugira agahinda kendaga kumwica. Mbega ukuntu Abusalomu yapfuye nabi! Yifuje kuba umuntu ukomeye maze arwanya ubutegetsi bwa se wari warasutsweho amavuta na Yehova, bituma yikururira akaga.—2 Sam 19:1-8; Imig 12:21; 24:21, 22.
Dawidi yongera kugaragaza ko yiringiraga Imana
14. Ni iki gishobora kuba cyaratumye Dawidi yandika Zaburi ya 4?
14 Kimwe na Zaburi ya 3, Zaburi ya 4 na yo ni isengesho rivuye ku mutima rya Dawidi rigaragaza ko yiringiraga Yehova byimazeyo (Zab 3:4; 4:3). Dawidi ashobora kuba yaranditse iyo ndirimbo agaragaza umutuzo yari afite kandi agira ngo ashimire Imana nyuma yo gutsindwa kwa Abusalomu. Nanone ashobora kuba yarayanditse atekereza ku baririmbyi b’Abalewi. Uko byaba biri kose, kuyitekerezaho bishobora gutuma turushaho kwiringira Yehova.
15. Kuki dushobora gusenga Yehova dufite icyizere binyuze ku Mwana we?
15 Dawidi yongeye kugaragaza ko yiringiraga Imana byimazeyo kandi ko yizeraga adashidikanya ko yumva amasengesho ye ikanayasubiza. Yararirimbye ati “Mana yanjye ikiranuka, nimpamagara ujye unyitaba. Mu gihe cy’umubabaro uzampagarike ahantu hagari. Ungirire neza kandi wumve isengesho ryanjye” (Zab 4:1). Natwe dushobora kugira icyizere nk’icyo niba dukora ibyo gukiranuka. Kubera ko tuzi ko Yehova, we ‘Mana ikiranuka’ aha imigisha abagaragu be bakora ibyo gukiranuka, dushobora kumusenga dufite icyizere binyuze ku Mwana we, twizeye igitambo cy’incungu cya Yesu (Yoh 3:16, 36). Mbega ukuntu ibyo bituma twumva dufite amahoro!
16. Kuki Dawidi ashobora kuba yarumvaga acitse intege?
16 Rimwe na rimwe dushobora guhura n’ibintu biduca intege, tukumva tubuze amahoro. Dawidi ashobora kuba yaramaze igihe runaka afite ikibazo nk’icyo, kuko yaririmbye ati “mwa bantu mwe, muzasuzugura ikuzo ryanjye kugeza ryari? Muzakunda ibitagira umumaro kugeza ryari? Kandi muzabeshya kugeza ryari?” (Zab 4:2). Uko bigaragara, amagambo agira ati “mwa bantu mwe” yerekeza ku bantu bose muri rusange ariko mu buryo bwo kubagaya. Abanzi ba Dawidi ‘bakundaga ibitagira umumaro.’ Hari Bibiliya yahinduye ayo magambo igira iti “muzakunda ibinyoma munashake imana z’ibinyoma kugeza ryari?” (New International Version.) Nubwo ibyo abandi bakora byaduca intege, nimucyo tujye dukomeza gusengana umwete kandi tugaragaze ko twiringira byimazeyo Imana y’ukuri.
17. Sobanura uko twakora ibihuje n’ibivugwa muri Zaburi ya 4:3.
17 Kuba Dawidi yariringiraga Imana bigaragazwa n’aya magambo agira ati “mumenye ko Yehova azatandukanya indahemuka ye n’abandi; Yehova ubwe azanyumva nimutakira” (Zab 4:3). Tugomba kugira ubutwari kandi tukiringira Yehova byimazeyo kugira ngo dukomeze kumubera indahemuka. Urugero, umuryango w’Abakristo ukeneye kugira iyo mico mu gihe umwe mu bawugize akoze icyaha ntiyicuze, maze agacibwa mu itorero. Imana iha umugisha abantu bayibera indahemuka kandi bagakurikiza inzira zayo. Ubudahemuka no kwiringira Yehova byimazeyo na byo bituma abagize ubwoko bwe bagira ibyishimo.—Zab 84:11, 12.
18. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 4:4, ni iki twagombye gukora mu gihe umuntu atubwiye amagambo mabi, cyangwa akadukorera ibintu bibi?
18 Byagenda bite se umuntu avuze cyangwa agakora ibintu bikatubabaza? Dushobora gukomeza kugira ibyishimo turamutse dukoze ibyo Dawidi yavuze agira ati “nimurakara, ntimugakore icyaha. Amagambo yanyu muyabike mu mutima muri ku buriri bwanyu, maze mwicecekere” (Zab 4:4). Niba hari umuntu watubwiye amagambo mabi cyangwa akadukorera ibintu bibi, ntitugakore icyaha cyo kwihorera (Rom 12:17-19). Dushobora kubwira Imana icyo kibazo mu isengesho turi ku buriri bwacu. Iyo dusenze Imana tuyibwira icyo kibazo, dushobora kukibona mu buryo bunyuranye n’uko twakibonaga, maze urukundo rugatuma tubabarira uwadukoshereje (1 Pet 4:8). Kuri iyo ngingo, intumwa Pawulo yatanze inama ishishikaje, uko bigaragara ikaba ishingiye kuri Zaburi ya 4:4. Yagize ati “nimurakara, ntimugakore icyaha; izuba ntirikarenge mukirakaye kandi ntimugahe Satani urwaho.”—Efe 4:26, 27.
19. Ibivugwa muri Zaburi ya 4:5 byadufasha bite ku birebana n’ibitambo byacu byo mu buryo bw’umwuka?
19 Dawidi yatsindagirije akamaro ko kwiringira Imana ubwo yaririmbaga ati “jya utamba ibitambo bikiranuka, kandi wiringire Yehova” (Zab 4:5). Ibitambo Abisirayeli batambaga byagiraga agaciro iyo babitambaga babitewe n’intego nziza (Yes 1:11-17). Kugira ngo Imana yemere ibitambo byo mu buryo bw’umwuka tuyitambira, natwe tugomba kubitamba tubitewe n’intego nziza kandi tukayiringira byimazeyo.—Soma mu Migani 3:5, 6; Abaheburayo 13:15, 16.
20. Kumurikishirizwa ‘urumuri rwo mu maso ha Yehova’ bisobanura iki?
20 Dawidi yakomeje agira ati “hari benshi bavuga bati ‘ni nde uzatwereka ibyiza?’ Yehova, tumurikishirize urumuri rwo mu maso hawe” (Zab 4:6). Kumurikishirizwa ‘urumuri rwo mu maso ha Yehova’ bisobanura kwemerwa na we (Zab 89:15). Ku bw’ibyo, igihe Dawidi yasengaga ati “tumurikishirize urumuri rwo mu maso hawe,” yasabaga Imana ati ‘twemere.’ Kubera ko twiringira Yehova, aratwemera kandi tugira ibyishimo byinshi mu gihe dukora ibyo ashaka.
21. Ni iki dushobora kwiringira tudashidikanya niba twifatanya mu buryo bwuzuye mu murimo w’isarura ryo mu buryo bw’umwuka?
21 Kubera ko Dawidi yari yiringiye ko Imana yari gutuma agira ibyishimo biruta ibyo mu gihe cy’isarura, yaririmbiye Yehova ati “uzatuma umutima wanjye ugira ibyishimo biruta ibyo bagiraga igihe ibinyampeke byabo na divayi yabo nshya byabaga ari byinshi” (Zab 4:7). Niba natwe twifatanya mu buryo bwuzuye mu isarura ryo mu buryo bw’umwuka, dushobora kwiringira tudashidikanya ko tuzagira ibyishimo byinshi (Luka 10:2). Kubera ko ‘ishyanga ryagwiriye’ ry’abasutsweho umwuka rifata iya mbere mu murimo w’isarura, ubu dushimishwa no kubona ukuntu abasaruzi bakomeza kwiyongera (Yes 9:3). Ese wifatanya mu buryo bugaragara muri iryo sarura rishimishije?
Dukomeze gukora umurimo twiringiye Imana byimazeyo
22. Nk’uko bivugwa muri Zaburi ya 4:8, byagendekeraga bite Abisirayeli iyo bumviraga Amategeko y’Imana?
22 Dawidi yashoje iyo zaburi agira ati “nzaryama kandi nsinzire mu mahoro, kuko wowe Yehova, ari wowe utuma ngira umutekano” (Zab 4:8). Iyo Abisirayeli bumviraga Amategeko ya Yehova, babanaga na we amahoro kandi bakumva bafite umutekano. Urugero, ‘Abayuda n’Abisirayeli babayeho mu mahoro’ mu gihe cy’ubutegetsi bwa Salomo (1 Abami 4:25). Abiringiraga Imana bagiraga amahoro ndetse no mu gihe babaga barwanywa n’amahanga bari baturanye. Kimwe na Dawidi, natwe dusinzira mu mahoro kubera ko Imana ituma twumva dufite umutekano.
23. Nitwiringira Imana byimazeyo, bizatugendekera bite?
23 Nimucyo rero dukomeze gukora umurimo wa Yehova. Nanone kandi, tujye dusenga dufite ukwizera, bityo tugire “amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose” (Fili 4:6, 7). Mbega ukuntu ibyo bituma tugira ibyishimo! Nta gushidikanya ko tuzategereza igihe kizaza dufite icyizere nidukomeza kwiringira Yehova byimazeyo.
Wasubiza ute?
• Ni ibihe bibazo Dawidi yahanganye na byo bitewe na Abusalomu?
• Ni mu buhe buryo Zaburi ya 3 ituma twumva dufite umutekano?
• Ni mu buhe buryo Zaburi ya 4 ishobora gutuma turushaho kwiringira Yehova?
• Kwiringira Imana byimazeyo byatugirira akahe kamaro?
[Ifoto yo ku ipaji ya 29]
Igihe Dawidi yahungaga Abusalomu, nabwo yiringiraga Yehova
[Amafoto yo ku ipaji ya 32]
Ese wiringira Yehova byimazeyo?