ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 1/6 pp. 28-31
  • Nari nzi ko nzabaho nkora ingendo hirya no hino

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Nari nzi ko nzabaho nkora ingendo hirya no hino
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ntangira ubuzima bushya
  • Nkora icyaha gikomeye
  • Mfite ibyishimo nubwo ibyo nshobora gukora ari bike
  • Gahunda yihariye yo kubwiriza muri bulugariya yagize icyo igeraho
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Bitanze babikunze—Muri Bulugariya
    Inkuru z’ibyabaye
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 1/6 pp. 28-31

Nari nzi ko nzabaho nkora ingendo hirya no hino

Byavuzwe na Zoya Dimitrova

Igihe nari mfite imyaka 15, nishimiraga ko inzozi zanjye zarimo ziba impamo, kuko icyo gihe nari mu ikipe y’abantu bakina imikino ngoraramubiri itandukanye, bakerekana n’inyamaswa zatojwe. Nyuma yaho, ku itariki ya 4 Nzeri 1970 nahuye n’akaga. Igihe kimwe ubwo nakoraga siporo nijugunya mu kirere, narahanutse nikubita hasi.

NAVUTSE ku itariki ya 16 Ukuboza 1952, kandi jye n’ababyeyi banjye na mukuru wanjye twabaga mu murwa mukuru wa Bulugariya ari wo Sofia. Icyo gihe Bulugariya yagenderaga ku matwara y’Abakomunisiti. Nubwo itarwanyaga amadini, yacaga abantu intege zo kuyajyamo. Abantu benshi ntibemeraga Imana, kandi n’abenshi mu bayemeraga babigiraga ibanga. Nubwo abagize umuryango wanjye bari Aborutodogisi, ntibigeze banyigisha iby’idini kandi sinirirwaga ntekereza iby’Imana.

Igihe nari nkiri muto, nakundaga cyane gukora siporo z’ubwoko butandukanye, ariko cyane cyane imyitozo ngororamubiri. Maze kugira imyaka 13, ku ishuri haje umugabo ushakisha umukobwa yatoza imikino ngororamubiri, akajya ajyana n’abandi muri iyo mikino berekanamo n’inyamaswa zatojwe. Umwarimu watwigishaga siporo yavuze ko nabishobora. Nashimishijwe cyane no kuba uwo mugabo yarantwaye mu modoka yakorewe muri Amerika, ngiye guhura n’itsinda ry’abatoza ryagombaga kumpa ikizamini. Nagiye kubona mbona barantoranyije. Ibyo birangiye, namaze imyaka irenga ibiri nkora imyitozo ikaze kandi bantegeka ibyo ngomba kurya. Hanyuma ubwo nari maze kugira imyaka 15, imyitozo yararangiye ntangira ya mikino ngoraramubiri itandukanye berekanamo n’inyamaswa zatojwe, nkajya njyana n’abandi bakinnyi hirya no hino. Nabanje kuzenguruka igihugu cya Bulugariya, hanyuma njya mu bihugu byahoze bigize Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, njya muri Alijeriya, muri Hongiriya no mu cyahoze ari Yugosilaviya.

Namaze imyaka itatu nishimye, kuko inzozi zanjye zarimo ziba impamo. Hanyuma igihe nari mu mugi wa Titov Veles ho muri Macédoine, ni bwo nagize ya mpanuka navuze mu ntangiriro y’iyi nkuru. Icyo gihe narimo nkorera siporo mu kirere, hari imbaga y’abantu inyitegereza. Mugenzi wanjye twarimo dukinana, na we wari hejuru ariko munsi yanjye, yagombaga kunjugunya hejuru mu kirere nkikaraga, hanyuma mu kumanuka akansama. Igihe rero namanukaga, nahushije ibiganza bye, maze n’umugozi wari umfashe uracika, mva hejuru muri metero esheshatu nikubita hasi. Banjyanye kwa muganga ikitaraganya, basanga navunitse ukuboko, imbavu n’uruti rw’umugongo. Namaze iminsi narataye ubwenge kandi ntazi ibyambayeho. Igihe nari maze kugarura ubwenge, nasanze naragagaye igice cyo hepfo uhereye mu rukenyerero. Ariko kuko nari nkiri muto, nakomeje kwibwira ko wenda nibakomeza kumvura cyangwa bakambaga, nzakira nkongera kugenda ndetse nkaba nakongera kujya muri ya mikino.

Mu myaka ibiri n’igice yakurikiyeho, navuriwe mu bitaro byinshi kandi rwose nari nizeye ko nari gukira. Icyakora, nahatiwe kwemera ko ibyo nibwiraga bitari gushoboka. Ibyo byansabye kwibagirwa inzozi nari mfite zo kuba umukinnyi w’imikino ngororamubiri, maze nkemera kubaho ngendera mu igare ry’abamugaye mu gihe cy’ubuzima bwanjye bwose.

Ntangira ubuzima bushya

Nyuma y’igihe nari maze mfite amagara mazima, numvaga kumenyera ubwo buzima bitazashoboka. Icyizere cyo gukira kimaze kuyoyoka, nahise ndwara indwara yo kwiheba. Nyuma yaho mu mwaka wa 1977, umusore witwa Stoyan yaje iwanjye. Maze kumenya ko yari musaza w’umukobwa twakinanaga, nahise muha ikaze yinjira mu nzu. Igihe twaganiraga yambajije niba mfite icyizere cy’uko nzakira. Kubera ko nari narihebye kandi maze kurambirwa ubuzima, namushubije ko nta cyo. Igihe yambwiraga ko Imana yonyine ari yo ishobora kumfasha, namushubije ndakaye nti “none se niba ibaho koko, kuki meze ntya?”

Stoyan yari amaze igihe gito abaye Umuhamya wa Yehova, igihe yakoraga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ari umwe mu bakinnyi ba ya mikino nakinaga. Ayo magambo namubwiye yatumye ambwira mu bugwaneza ibirebana n’amasezerano ashimishije y’igihe kizaza yo muri Bibiliya. Nashimishijwe cyane no kumenya ko vuba aha isi izahinduka paradizo. Isezerano rivuga ko ‘urupfu rutazabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara bitazabaho,’ ryankoze ku mutima (Ibyahishuwe 21:4). Icyo gihe nifuje cyane kongera kuba muzima. Nahise nemera kwiga Bibiliya buri gihe. Nguko uko natangiye ubuzima bushya. Amaherezo nari mbonye icyo naheraho ngira ibyiringiro nyakuri.

Buri cyumweru nabaga ntegerezanyije amatsiko kwiga Bibiliya. Nabanje kwigishwa na Stoyan, nyuma yaho nigishwa na Totka, Umuhamya ugwa neza cyane. Yaramfashije menya ukuri ko muri Bibiliya mu buryo bwihuse, maze niyegurira Yehova Imana. Kubera ko icyo gihe mu murwa mukuru wa Sofia nta muntu washoboraga kumbatiza, nategereje uruzinduko rw’umuvandimwe wari kuzaturuka muri Macédoine. Ku itariki ya 11 Nzeri 1978, icyo gihe nkaba nari maze umwaka niga Bibiliya, nabatirijwe mu kintu biyuhagiriramo kimeze nk’umuvure. Kuba narabatijwe nkaba Umuhamya wa Yehova, byaranshimishije cyane kandi numva ko ubuzima bwanjye bufite intego.

Ukuri ko muri Bibiliya nari maze kumenya kwangurumanagamo nk’umuriro. Nashimishwaga no kubwira umuntu wese wazaga iwanjye ibirebana n’ibyo byiringiro nari maze kugira. Icyambabazaga ni uko byasaga n’aho nta muntu wabonaga ko mbivuga nkomeje. Kubera ko nari naragize impanuka, umenya baratekerezaga ko ntari muzima.

Nkora icyaha gikomeye

Icyo gihe umurimo w’Abahamya ba Yehova wari warabuzanyijwe muri Bulugariya, kandi muri icyo gihugu hari Abahamya bake. Nta materaniro nashoboraga kujyamo, kandi sinashyikiranaga cyane n’abantu duhuje ukwizera. Ibyo byombi, wongeyeho ko nananiwe kubona akaga ko kwifatanya n’abantu badakurikiza amahame yo muri Bibiliya, byatumye nkora icyaha gikomeye.

Umutimanama wambujije amahwemo, maze mbabazwa cyane no kuba nari nitandukanyije na Yehova Imana. Maze gushengurwa n’agahinda no kwicwa n’ikimwaro, nasenze Yehova mubwira ibindi ku mutima, musaba imbabazi. Nyuma yaho, abasaza b’Abakristo bamfashije babigiranye urukundo, nongera kugarura agatege mu buryo bw’umwuka, kandi nongera gukorera Yehova nishimye. Nishimira cyane imigisha mfite yo gukorera Yehova mfite umutimanama ukeye, no kwifatanya n’itorero rye ritanduye.

Mfite ibyishimo nubwo ibyo nshobora gukora ari bike

Impanuka nagize, ubu hakaba hashize imyaka 40, yatumye icyizere nari mfite cyo kuba umukinnyi w’imikino ngororamubiri no guhora ngenda kiyoyoka, kandi iramugaza nsigara ngendera mu igare. Ariko iyo nshubije amaso inyuma, singira agahinda cyangwa ngo nicuze, nk’aho nta cyo nigeze ngeraho mu buzima. Ukuri kwa Bibiliya kwamfashije kubona ko inzozi nari mfite nta shingiro zari zifite, dore ko numvaga ko nzagira ibyishimo kandi nkanyurwa ari uko nkina imikino ngororamubiri. Niboneye ukuntu bagenzi banjye twahoze dukinana ya mikino bakaba barakomeje kuyikina, bicujije cyane mu buzima. Ariko jye nabonye ubutunzi butagereranywa bwo kugirana imishyikirano yihariye n’Umuremyi wanjye ari we Yehova Imana. Ibyo byatumye ngira ibyishimo biruta kure cyane ibyo nashoboraga kubonera muri ya mikino.

Uretse n’ibyo, nagize ibyishimo byo kubona abandi bantu benshi bamenya ukuri ko muri Bibiliya bakiyegurira Yehova, we Mana yacu yuje urukundo. Igihe natangiraga kwiga Bibiliya mu mwaka wa 1977, muri Bulugariya hari Abahamya ba Yehova babarirwa ku ntoki. Na nyuma yaho mu mwaka wa 1991, igihe Abahamya ba Yehova bahabwaga ubuzima gatozi ubutegetsi bw’Abakomunisiti bumaze kuvaho, mu gihugu cyose hari Abahamya batarenga ijana. Nishimiye cyane kubona ababwiriza b’Ubwami biyongera, ubu bakaba bagera ku 1.800!

Muri Bulugariya haracyari byinshi bigomba gukorwa. Abantu benshi barashaka kumenya Ijambo ry’Imana. Ibyo bigaragarira ku mubare w’abantu 3.914 bateranye mu Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo mu mwaka wa 2010. Nshimishwa cyane no kwibonera icyo kimenyetso kigaragaza ko Yehova yahaye imigisha abantu bake batangije umurimo muri Bulugariya. Jye ubwanjye niboneye “umuto” agwira akavamo “ishyanga rikomeye,” nk’uko byahanuwe muri Yesaya 60:22.

Ikindi kintu kintera ibyishimo kandi ntazibagirwa mu buzima bwanjye, ni itangazo ryavugaga ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu kinyabulugariya. Iyo Bibiliya yasohotse mu ikoraniro ry’intara ryo muri Kanama 2009 ryabereye mu murwa mukuru Sofia, rikaba ryari rifite umutwe uvuga ngo “Mukomeze kuba maso!” Igihe iyo Bibiliya yasohokaga mu rurimi rwanjye, inzozi nari mfite zari zibaye impamo. Nta gushidikanya ko izagira uruhare rukomeye mu gufasha abantu benshi bo muri Bulugariya kurushaho kumenya ukuri kwa Bibiliya.

Nubwo ubumuga butuma ntashobora gukora byinshi mu murimo wo kubwiriza Ubwami bw’Imana, nishimira cyane kugeza ukuri ko muri Bibiliya ku baturanyi banjye n’undi muntu wese uje iwanjye. Igihe kimwe ubwo nari ku ibaraza ry’iwanjye, nahamagaye umuturanyi wari uciye hafi aho. Yaremeye aza mu rugo maze tuganira ku ngingo zitandukanye zo muri Bibiliya, ku buryo yahise yemera ko najya mwigisha Bibiliya. Nashimishijwe cyane n’uko nyuma yaho yabatijwe, akaba umuvandimwe wanjye duhuje ukwizera. Kugeza ubu nshimishwa no kuba narafashije abantu bane bakiyegurira Yehova.

Icyakora, navuga ko kujya mu materaniro ya gikristo buri gihe ari byo binshimisha cyane kandi bikantera inkunga, kuko mpahurira na bagenzi banjye duhuje ukwizera barenga ijana, bambereye abavandimwe. Kubera ko mba mu gihugu kidafite uburyo bwihariye bwo gutwara abageze mu za bukuru n’abamugaye, kujya mu materaniro ya gikristo birangora. Ariko nshimishwa cyane nuko hari umuvandimwe ukiri muto unyitaho. Buri gihe iyo hari amateraniro, aza kumfata iwanjye n’imodoka ye, akanjyana mu materaniro kandi akangarura. Nshimira Yehova cyane kuba yarampaye imigisha yo kuba umwe mu bagize umuryango wa gikristo urangwa n’urukundo.

Iyo nshubije amaso inyuma, nsanga ibintu byambayeho nta ho bihuriye na gato n’ibyo natekerezaga nkiri muto. Gukorera Yehova byatumye ngira ibyishimo byinshi muri iki gihe, kandi bituma ngira ibyiringiro bihebuje by’igihe kizaza. Nkunda cyane isezerano Imana yatanze, ry’uko igihe isi izaba yahindutse paradizo, “ikirema kizasimbuka nk’impala” (Yesaya 35:6). Ntegerezanyije amatsiko igihe nzongera kugira imbaraga n’ubuzima bwiza, maze ngasimbuka nkava mu igare ryanjye.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 30]

‘Kujya mu materaniro ya gikristo buri gihe ni byo binshimisha cyane kandi bikantera inkunga’

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 31]

‘Ikintu ntazibagirwa mu buzima bwanjye, ni itangazo ryavugaga ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu kinyabulugariya’

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Natangiye imikino ngororamubiri mfite imyaka 15

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze