ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 15/8 p. 32
  • Ese uribuka?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese uribuka?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ibisa na byo
  • ‘Mbega ukuntu ubwenge bw’Imana bwimbitse!’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Igiti cy’umwelayo gitoshye mu nzu y’Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Urugero rw’igiti cy’umwelayo
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2019
  • Inkuru nziza ku bakene
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 15/8 p. 32

Ese uribuka?

Mbese waba warishimiye gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi aherutse gusohoka? Ngaho reba niba ushobora gusubiza ibibazo bikurikira:

• Ni ibihe bintu bitatu byadufasha kurwanya icyatuma tudakomeza kuba inyangamugayo?

Ni ibi bikurikira: (1) Gutinya Imana mu buryo bukwiriye (1 Pet 3:12). (2) Kugira umutimanama watojwe na Bibiliya. (3) Kwihatira kuba abantu banyurwa.​—15/4, ipaji ya 6-7.

• Tubwirwa n’iki ko gufatana ibintu uburemere mu murimo dukorera Imana bidasobanura ko tuba abantu bashaririye cyangwa batajya bishimisha?

Dushobora gusuzuma urugero rwa Yesu. Yajyaga yishimana n’abandi, bagasangira amafunguro. Ntiyari umuntu ukabya gufatana ibintu uburemere cyangwa ushaririye. Abantu bamwishyikiragaho, ndetse n’abana bumvaga bamwisanzuyeho.​—15/4, ipaji ya 10.

• Ni iki abashakanye bakora niba nyuma yo kubyara batakibanye neza?

Bagomba kugaragarizanya ko bagikundana. Umugabo ashobora gushyiraho imihati kugira ngo avanireho umugore we impungenge yaba afite zo kumva adakunzwe. Bombi bagomba kwitoza kuganira ku byo buri wese aba akeneye mu buryo bw’ibyiyumvo no mu buryo bw’umubiri.​—1/5, ipaji ya 12-13.

• Igiti cy’umwelayo kivugwa mu Baroma igice cya 11 kigereranya iki?

Igiti cy’umwelayo kigereranya abagize igice cya kabiri cy’urubyaro rwa Aburahamu, ni ukuvuga Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka. Yehova agereranywa n’umuzi w’icyo giti naho Yesu akagereranywa n’umubyimba wacyo. Igihe abenshi mu Bayahudi kavukire bangaga Yesu, Abanyamahanga bizeye batewe kuri icyo giti, bityo haboneka umubare wuzuye w’abagize igice cya kabiri cy’urubyaro rwa Aburahamu.​—15/5, ipaji ya 22-25.

• Ni iyihe nkuru nziza dushobora kubwira abakene?

Iyo nkuru nziza ni uko Imana yimitse Yesu. Ni we Mutegetsi ufite ubushobozi bwo gukuraho ubukene. Kubera iki? Ni ukubera ko azategeka abantu bose, kandi afite ububasha bwo gukemura ibibazo. Agirira impuhwe abakene kandi ashobora kuvanaho ingeso twarazwe y’ubwikunde, ari yo mvano y’ubukene.​—1/6, ipaji ya 7.

• Ni iki Yesu yashakaga kuvuga igihe yabwiraga Kayafa ati “wowe ubwawe urabyivugiye”?​—Mat 26:63, 64.

Uko bigaragara, imvugo ngo “wowe ubwawe urabyivugiye” yari imenyerewe mu Bayahudi, bukaba bwari uburyo bwo kwemeza ko ibyabaga bivuzwe ari ukuri. Umutambyi Mukuru Kayafa yari abajije Yesu niba yari Kristo, Umwana w’Imana. Igihe Yesu yamusubizaga ati “wowe ubwawe urabyivugiye,” yemezaga ko ibyo avuze ari ukuri.​—1/6, ipaji ya 18.

• Ese ubuzima bw’abashoboraga gukomoka kuri Yesu, hamwe n’ubwa Yesu wari umuntu utunganye, bwashoboraga kuba incungu?

Oya. Nubwo Yesu yashoboraga gukomokwaho n’abantu batunganye babarirwa muri za miriyari, ubuzima bwa Yesu butunganye ni bwo bwonyine bwanganyaga agaciro n’ubw’Adamu.​—15/6, ipaji ya 13.

• Abakristo bagaragaza bate ko bazirikana umuburo urebana no kwirinda abigisha b’ibinyoma bavugwa mu Byakozwe 20:29, 30?

Ntibakira abigisha b’ibinyoma mu ngo zabo cyangwa ngo babasuhuze (Rom 16:17; 2 Yoh 9-11). Abakristo birinda gusoma ibitabo by’abahakanyi cyangwa kubareba kuri televiziyo no gufungura imiyoboro ya interineti iriho inyigisho zabo.​—15/7, ipaji ya 15-16.

• Ni nde wagombye kwigisha abana ibyerekeye Imana?

Nk’uko Bibiliya ibivuga, umugabo n’umugore bagombye gufatanya kwigisha abana babo (Imig 1:8; Efe 6:4). Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo ababyeyi bombi bagize uruhare mu kwigisha abana babo, bigirira abana akamaro cyane.​—1/8, ipaji ya 6-7.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze