ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 1/10 p. 5
  • 2 Imana ntiyita ku bantu—Ese ni ukuri?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • 2 Imana ntiyita ku bantu—Ese ni ukuri?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ibisa na byo
  • Yehova yabaze ‘imisatsi yo ku mitwe yanyu’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • Ibona ko dufite agaciro
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Ese Imana inyitaho?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • 2 Gira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 1/10 p. 5

2 Imana ntiyita ku bantu​—Ese ni ukuri?

Ibyo ushobora kuba warabwiwe: “Iyo Imana iza kuba yita ku bantu, yari gukuraho ibibi n’imibabaro hano ku isi. Kandi n’iyo yaba yita ku bantu muri rusange, jye ntinyitaho.”

Icyo Bibiliya yigisha: Yehova Imana si we nyirabayazana w’ibibi duhura na byo (Yakobo 1:13). Nubwo ashobora kubikuraho igihe icyo ari cyo cyose, kugeza ubu yaretse abantu babi bakomeza kubaho kugira ngo akemure ibibazo birebana n’ubutegetsi bwe bw’ikirenga, ibibazo byavutse amateka y’abantu agitangira. Amaherezo azagira icyo akora akize abantu kandi akureho ingaruka zose zatejwe n’abantu banze ubutegetsi bwe.—Intangiriro 3:1-6; Yesaya 65:17.a

Uretse no kuba Imana yita ku bantu muri rusange, igaragaza ko yita cyane kuri buri muntu ku giti cye. Muri Matayo 10:29-31 hagaragaza ko ibona ibintu byose bituranga, kabone n’iyo twe twaba tutabizi. Haravuga hati “mbese ibishwi bibiri ntibigura igiceri kimwe cy’agaciro gake? Nyamara nta na kimwe muri byo kigwa hasi So wo mu ijuru atabimenye. Ndetse n’imisatsi yo ku mutwe wanyu yose irabazwe. Ku bw’ibyo rero, ntimutinye; murusha ibishwi byinshi agaciro.”

Uko kumenya ukuri byagufasha: Ubusanzwe twirinda umuntu w’umunyamahane kandi utita ku bandi. Ntibitangaje rero kuba ikinyoma kivuga ko Imana itita ku bantu, gituma abantu benshi badashaka kuyimenya cyangwa bakayishaka ari uko babuze uko bagira. Kumenya ko Yehova Imana yita ku bantu by’ukuri, bishobora gutuma wifuza kumumenya kurushaho no kugirana ubucuti na we.

Urugero, ushobora kuba waragiye usenga Imana wibaza niba ikumva cyangwa niba izasubiza amasengesho yawe. Bibiliya itwizeza ko igihe cyose Imana ihora yiteguye ‘kumva amasengesho’ y’abantu bose bayisenga babikuye ku mutima.—Zaburi 65:2.

Imana iragusaba ngo ‘uyikoreze imihangayiko yawe yose kuko ikwitaho’ (1 Petero 5:7). Dushobora kuyishingikirizaho no mu bihe by’amakuba, kuko Ijambo ryayo rivuga riti “Yehova aba hafi y’abafite umutima umenetse; akiza abafite umutima ushenjaguwe.”—Zaburi 34:18.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Niba wifuza gusobanukirwa neza impamvu zituma Imana ireka imibabaro ikabaho, reba igice cya 11 cy’igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 5]

Ese iyo Imana iza kuba itatwitaho, yadusaba kuyisenga?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze