Jya wiga Ijambo ry’Imana
Wakora iki kugira ngo umuryango wawe ugire ibyishimo?
Iyi ngingo irasuzuma ibibazo ushobora kuba waribajije, kandi irakwereka aho wavana ibisubizo muri Bibiliya yawe. Abahamya ba Yehova bazishimira kuganira nawe ku bisubizo by’ibyo bibazo.
1. Kuki gushyingiranwa ari iby’ingenzi kugira ngo umuryango ugire ibyishimo?
Yehova Imana igira ibyishimo, ni we watangije ishyingiranwa. Gushyingiranwa ni iby’ingenzi kugira ngo umuryango ugire ibyishimo. Bituma buri wese agirana ubucuti n’uwo bashakanye kandi abana babo bagakurira mu muryango mwiza. Imana ibona ite ishyingiranwa? Imana ibona ko ishyingiranwa rikwiriye ari igihe umugore n’umugabo bashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko kandi bakaba bazabana iteka (Luka 2:1-5). Imana ishaka ko buri wese, umugabo cyangwa umugore, yirinda guhemukira uwo bashakanye (Abaheburayo 13:4). Yehova yemera ko Abakristo batana bakaba bokongera gushaka, ari uko gusa uwo bari barashakanye akoze icyaha cy’ubusambanyi.—Soma muri Matayo 19:3-6, 9.
2. Umugabo n’umugore we bagombye kubana bate?
Yehova yaremye umugabo n’umugore kugira ngo buri wese yunganire undi mu ishyingiranwa ryabo (Intangiriro 2:18). Kubera ko umugabo ari we mutware w’umuryango, agomba kuwushakira ibiwutunga kandi akawigisha ibyerekeye Imana. Agomba kugaragariza umugore we urukundo rurangwa no kwigomwa. Abagabo n’abagore bagomba gukundana kandi bakubahana. Ariko kubera ko abagabo n’abagore bose badatunganye, kwitoza kubabarirana ni ryo banga rizabafasha kugira ibyishimo mu muryango.—Soma mu Befeso 4:31, 32; 5:22-25, 33; 1 Petero 3:7.
3. Ese niba utabanye neza n’uwo mwashakanye, mukwiriye gutandukana?
Niba wowe n’uwo mwashakanye mufitanye ibibazo, mugerageze kubikemura mu rukundo (1 Abakorinto 13:4, 5). Ijambo ry’Imana ntiryigisha ko gutandukana n’uwo mwashakanye ari bwo buryo bwo gukemura ibibazo mufitanye. Icyakora igihe hari impamvu zihariye, Umukristo ashobora guhitamo gukomeza kubana n’uwo bashakanye cyangwa gutandukana na we.—Soma mu 1 Bakorinto 7:10-13.
4. Bana bato, Imana ishaka ko mwe mukora iki?
Yehova ashaka ko mugira ibyishimo. Abaha inama nziza zabafasha kwishimira ubusore bwanyu. Ashaka ko ubwenge ababyeyi banyu bafite ndetse no kuba ari inararibonye bibagirira akamaro (Abakolosayi 3:20). Iyo mwumviye ababyeyi banyu, Yehova arishima.—Soma mu Mubwiriza 11:9–12:1; Matayo 19:13-15; 21:15, 16.
5. Babyeyi, abana banyu bakeneye iki ngo bazagire ubuzima bwiza?
Mugomba kwiyuha akuya kugira ngo abana banyu babone ibyokurya, aho baba n’imyambaro (1 Timoteyo 5:8). Ariko kugira ngo abana banyu bagire ibyishimo, murasabwa no kubigisha gukunda Imana no kuyimenya (Abefeso 6:4). Babyeyi, iyo mugaragaje ko mukunda Imana, bibera urugero rwiza abana banyu. Iyo uburere mubaha bushingiye ku Ijambo ry’Imana, bishobora gutuma bagira imitekerereze ikwiriye.—Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 6:4-7; Imigani 22:6.
Iyo mushimiye abana banyu kandi mukabashyigikira, bibagirira akamaro. Nanone abana baba bakeneye gukosorwa no guhanwa. Uburere nk’ubwo bubafasha kwirinda imyitwarire ishobora kubavutsa ibyishimo (Imigani 22:15). Ariko nanone, igihano mutanga kigomba kuba kitarangwa n’ubugome kandi kitabababaza cyane.—Soma mu Bakolosayi 3:21.
Abahamya ba Yehova bandika ibitabo byinshi bigenewe mu buryo bwihariye gufasha ababyeyi n’abana. Ibyo bitabo biba bishingiye kuri Bibiliya.—Soma muri Zaburi 19:7, 11.
Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 14 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.