Mwigane ukwizera kwabo
Yavuganiye ubwoko bw’Imana
ESITERI yari ageze ku ibaraza ry’ingoro y’ibwami i Shushani, arimo agerageza kwiyumanganya. Ntibyari bimworoheye. Inkuta z’iyo ngoro y’ibwami zari ziriho ibishushanyo by’amabara menshi bisa n’ibyometse ku matafari abengerana. Ibyo bishushanyo byari iby’ibimasa bifite amababa, iby’abarashi n’intare. Muri iyo ngoro harimo inkingi ndende cyane ziburungushuye zibajwe mu mabuye, ndetse n’ibishushanyo binini cyane by’ibibumbano. Iyo ngoro yari yubatse ku mbuga nini cyane ishashe, hafi y’imisozi miremire ya Zagros itatse amasimbi. Umuntu uri muri iyo ngoro yabaga areba ahagana hasi amazi y’urubogobogo y’umugezi wa Choaspes. Iyo ngoro n’ibyari biyigize byose, byari byarubatswe ku buryo uhageze wese yatangazwaga cyane n’ubuhangange bw’uwo mugabo Esiteri yari agiye kureba, umugabo ubwe wiyitaga “umwami ukomeye.” Uwo mwami yari umugabo wa Esiteri.
Ahasuwerusi yari atandukanye cyane n’umugabo umukobwa w’indahemuka w’Umuyahudikazi nk’uwo yari gushaka!a Yari atandukanye cyane n’abagabo bavugwa muri Bibiliya nka Aburahamu, umugabo wicishaga bugufi wemeye kumvira Imana igihe yamusabaga gukora ibyo umugore we Sara yashakaga (Intangiriro 21:12). Uwo mwami nta kintu na kimwe yari azi ku Mana Esiteri yasengaga cyangwa Amategeko yayo. Icyakora Ahasuwerusi yari azi neza amategeko y’Abaperesi, kandi rimwe muri ayo mategeko ryabuzanyaga ikintu Esiteri yari agiye gukora. Iryo tegeko ryari irihe? Iryo tegeko ryavugaga ko umuntu wese wazaga imbere y’umwami w’Umuperesi adahamagawe, yagombaga kwicwa. Icyo gihe Esiteri ntiyari yahamagawe n’umwami, nyamara yari yiyemeje kujya kumureba. Birashoboka ko igihe yari ageze mu mbuga y’ibwami aho umwami yashoboraga kumubona yicaye ku ntebe ye y’ibwami, yumvaga agenda yishyira urupfu.—Esiteri 4:11; 5:1.
None se kuki yemeye gushyira ubuzima bwe mu kaga? Ni irihe somo dukura ku kwizera uwo mugore w’intangarugero yagaragaje? Nimucyo tubanze dusuzume uko Esiteri yabaye umwamikazi w’Ubuperesi.
Yari “afite uburanga”
Esiteri yari impfubyi. Nta bintu byinshi tuzi ku babyeyi be bamwise Hadasa, izina ry’igiheburayo risobanura ururabo rwiza cyane rwererana. Ababyeyi ba Esiteri bamaze gupfa, mwene wabo w’umugiraneza witwaga Moridekayi yumvise amugiriye impuhwe. Moridekayi yari mubyara we, ariko yaramurutaga cyane. Yajyanye Esiteri iwe amurera nk’umukobwa we.—Esiteri 2:5-7, 15.
Moridekayi na Esiteri bari Abayahudi bajyanywe mu bunyange mu murwa mukuru w’Ubuperesi, kandi birashoboka ko bajyaga basuzugurwa bitewe n’uburyo basengaga ndetse n’Amategeko bakurikizaga. Esiteri yabanaga neza na mubyara we Moridekayi, wamwigishaga ko Yehova ari Imana igira imbabazi yagiye kenshi irokora ubwoko bwayo ikabukura mu kaga, kandi yari no kuzongera ikaburokora (Abalewi 26:44, 45). Birumvikana rero ko ibyo byatumaga Esiteri na Moridekayi bunga ubumwe kandi bakarushaho gukundana.
Birashoboka ko Moridekayi yari umwe mu bagaragu babaga mu ngoro y’ibwami i Shushani, kuko yahoraga yicaye ku irembo ry’ibwami ari kumwe n’abandi bagaragu (Esiteri 2:19, 21; 3:3). Ntituzi byinshi ku mikurire ya Esiteri, ariko dushobora gutekereza ukuntu byari byifashe. Ashobora kuba yaritaga kuri mubyara we Moridekayi wari ukuze, agakora n’imirimo yo mu rugo. Bari batuye mu nzu iciriritse yari mu gice cy’umugi cyari gituwe n’abakene, wambutse umugezi wari hafi y’ingoro y’ibwami. Nanone ashobora kuba yarakundaga kujya guhaha mu isoko ry’i Shushani aho abacuzi ba zahabu, ab’imiringa n’abandi bacuruzi bacururizaga. Birashoboka ko Esiteri atigeze atekereza ko ibyo bintu byiza byose yari kuzabitunga, kuko atari azi icyo yari kuzaba cyo mu gihe kiri imbere.
Umwamikazi asimburwa
Umunsi umwe, abantu bo mu ngoro y’i Shushani batangiye guhwihwisa ko mu rugo rw’ibwami byacitse. Mu munsi mukuru ukomeye Ahasuwerusi yari yateguriye abanyacyubahiro bo mu bwami bwe, hari amafunguro meza na za divayi z’ubwoko bwose. Nuko umwami ahamagaza umwamikazi Vashiti wari mwiza cyane; na we wasangiraga ukwe n’abandi bagore. Ariko Vashiti yanga kuza. Umwami yumvise akozwe n’isoni maze ararakara cyane, abaza abajyanama be icyo yahanisha Vashiti. Yahanishijwe iki? Vashiti yakuwe ku mwanya wo kuba umwamikazi. Abagaragu b’umwami batangiye gushakisha mu gihugu hose abakobwa beza b’amasugi, umwami yari gutoranyamo uwari kuzasimbura umwamikazi.—Esiteri 1:1–2:4.
Dushobora gutekereza ukuntu Moridekayi yitegerezaga Esiteri nk’uko umubyeyi yitegereza umwana we, akabona ukuntu kabyara ke kari karakuze kakavamo umukobwa mwiza bihebuje. Birashoboka ko byamushimishaga ariko nanone bigatuma ahangayika. Bibiliya ivuga ko “uwo mukobwa yari ateye neza kandi afite uburanga” (Esiteri 2:7). Kugira uburanga birashimisha, ariko birushaho kuba byiza iyo bijyanye n’ubwenge hamwe no kwicisha bugufi. Bitabaye ibyo, umuntu ashobora kwirata, akaba umwibone cyangwa akagira izindi ngeso mbi (Imigani 11:22). Ese nawe wiboneye ko ibyo ari ukuri? Ese uburanga bwa Esiteri bwajyanaga n’imico myiza cyangwa bwari kuzamutera kugira ingeso mbi? Igihe ni cyo cyari gutanga igisubizo.
Igihe abagaragu b’umwami bagendaga bashakisha abakobwa beza, babonye Esiteri bamukura kwa Moridekayi, bamujyana mu ngoro nini yari hakurya y’umugezi (Esiteri 2:8). Birashoboka ko gutandukana bitari biboroheye, kuko bumvaga ari nk’umwana na se. Moridekayi ashobora kuba atarashakaga ko umukobwa yari yarareze ashakana n’umuntu utarasengaga Yehova, nubwo yaba ari umwami, ariko nta kundi yari kubigenza. Esiteri agomba kuba yarateze amatwi yitonze inama Moridekayi yamugiriye igihe bari bagiye kumujyana! Igihe yari mu nzira ajyanywe ku ngoro y’i Shushani yagendaga yibaza byinshi. Ni iki cyari kuzamubaho?
Yabaye ‘umutoni imbere y’abamurebaga bose’
Esiteri yisanze mu buzima atari yarigeze abamo kandi atamenyereye. Yari kumwe n’“abakobwa benshi bakiri bato” bari baturutse hirya no hino mu Bwami bw’Abaperesi. Imico yabo n’indimi bavugaga byari bitandukanye cyane. Abo bakobwa bashyikirizwaga umutware witwaga Hegayi, bakamara umwaka wose babasiga amavuta ahumura neza cyane kandi babahezura kugira ngo barusheho kuba beza (Esiteri 2:8, 12). Birashoboka ko ubuzima nk’ubwo bwatumaga abo bakobwa barushaho gutekereza ku buranga bwabo, bakirata kandi bagahiganwa n’abandi ubwiza. Esiteri yabyitwayemo ate?
Nta muntu n’umwe wahangayikiraga Esiteri nk’uko Moridekayi yamuhangayikiraga. Bibiliya ivuga ko buri munsi yagendagendaga hafi y’inzu y’abagore kugira ngo amenye uko Esiteri yari amerewe (Esiteri 2:11). Nubwo abagaragu b’umutima mwiza bakoraga muri iyo nzu y’abagore bashobora kuba baramubwiraga amakuru make y’uko Esiteri amerewe, kubimenya byamuteraga ishema. Kubera iki?
Hegayi yishimiye Esiteri cyane, bituma amugaragariza ineza yuje urukundo, amuha abaja barindwi kandi abimurira ahantu heza harutaga ahandi mu nzu y’abagore. Iyo nkuru ikomeza igira iti “muri icyo gihe cyose, Esiteri yakomezaga kugenda agira ubutoni imbere y’abamurebaga bose” (Esiteri 2:9, 15). Ese uburanga bwa Esiteri ni bwo bwatumye ashimwa n’umuntu wese wamubonaga? Oya, ahubwo Esiteri yari afite ikindi kintu yarushaga abandi.
Urugero, Bibiliya ivuga ko “nta muntu Esiteri yari yarigeze abwira ubwoko bwe cyangwa ngo amubwire bene wabo abo ari bo, kuko Moridekayi yari yaramubujije kubivuga” (Esiteri 2:10). Moridekayi yari yarategetse uwo mukobwa kutazahingutsa ko ari Umuyahudikazi, kubera ko yabonaga urwikekwe Abaperesi b’ibwami bagiriraga ubwoko bwabo bw’Abayahudi. Moridekayi yashimishijwe cyane no kumva ko Esiteri yakomezaga kumwumvira kandi akarangwa n’ubwenge, nubwo batari bakiri kumwe.
Muri iki gihe na bwo, abakiri bato bashobora gushimisha umutima w’ababyeyi babo cyangwa ababarera. Nubwo baba bari kure y’ababyeyi babo, bakikijwe n’abantu batagira icyo bitaho, biyandarika cyangwa b’abanyarugomo, bashobora kunanira ababashuka bagakomeza gukurikiza amahame bazi neza ko ari meza. Iyo babigenje batyo baba biganye Esiteri, kandi bashimisha umutima wa Data wo mu ijuru.—Imigani 27:11.
Igihe kigeze ngo Esiteri ajyanwe imbere y’umwami, yahawe uburenganzira bwo guhitamo icyo ashaka cyose wenda cyatuma arushaho kuba mwiza. Ariko yakurikije inama yagiriwe na Hegayi yicisha bugufi, ntiyagira icyo asaba kirenze ku byo yari yahawe (Esiteri 2:15). Wenda ashobora kuba yaratekerezaga ko ubwiza bwonyine atari bwo umwami yari kumukundira, ahubwo ko kwiyubaha no kwicisha bugufi ari yo mico itari ifitwe na benshi aho ibwami. Ese ibyo yatekereje byari ukuri?
Iyo nkuru itanga igisubizo igira iti “umwami akunda Esiteri amurutisha abandi bakobwa bose, bituma amutonesha cyane kandi amugaragariza ineza yuje urukundo kurusha abandi bakobwa bose b’amasugi. Amwambika ikamba, amugira umwamikazi mu cyimbo cya Vashiti” (Esiteri 2:17). Kugira ngo uwo mukobwa w’Umuyahudikazi wicishaga bugufi amenyere ubwo buzima bushya, bishobora kuba bitaramworoheye. Yari amaze kuba umwamikazi, umugore w’umwami wari ukomeye kuruta abandi bose muri icyo gihe. Ese kuba yari abaye umwamikazi, byaba byaratumye ahinduka umwibone?
Oya rwose! Esiteri yakomeje kubaha Moridekayi wari waramureze. Yakomeye ku ibanga, ntiyavuga ko ari Umuyahudi. Igihe Moridekayi yamenyaga ko hari abari bacuze umugambi wo kwivugana Ahasuwerusi, yabibwiye Esiteri, na we aburira umwami, nuko uwo mugambi uburizwamo (Esiteri 2:20-23). Esiteri yakomeje kugaragaza ko yizeraga Imana, yicisha bugufi kandi akumvira. Muri iki igihe, abantu ntibakibona ko kumvira ari umuco mwiza, ahubwo usanga barangwa no kutumvira no kwigomeka. Abantu bafite ukwizera nyakuri bo babona ko kumvira ari iby’agaciro nk’uko Esiteri yabibonaga.
Ukwizera kwa Esiteri kugeragezwa
Umugabo witwaga Hamani yaje guhabwa umwanya ukomeye mu bwami bwa Ahasuwerusi. Umwami yagize Hamani minisitiri w’intebe, amugira umujyanama we wihariye ndetse akaba ari na we umwungiriza ku ngoma. Umwami yanategetse ko abazajya babona Hamani bose bazajya bamwikubita imbere (Esiteri 3:1-4). Iryo tegeko ntiryari ryoroheye Moridekayi. Yemeraga ko yagombaga kumvira umwami, ariko nanone ko atagombaga gusuzugura Imana. Impamvu ni uko Hamani yari “Umwagagi.” Ibyo bihita bigaragaza ko yakomokaga kuri Agagi umwami w’Abamaleki wishwe n’umuhanuzi w’Imana Samweli (1 Samweli 15:33). Abamaleki bari abantu babi cyane kuko bari abanzi ba Yehova n’Abisirayeli. Kubera iyo mpamvu, Imana yari yarategetse ko Abamaleki bose bagombaga kurimburwa (Gutegeka kwa Kabiri 25:19).b None se, Umuyahudi w’indahemuka yashoboraga ate kunamira umuntu ukomoka ku mwami w’Abamaleki? Moridekayi ntiyashoboraga gukora ibintu nk’ibyo. Yanze kumwunamira. Muri iki gihe na bwo, hari abagabo n’abagore bashyize ubuzima bwabo mu kaga, bizirika ku ihame rigira riti ‘ugomba kumvira Imana yo mutegetsi aho kumvira abantu.’—Ibyakozwe 5:29.
Hamani yararakaye cyane, ku buryo yumvaga no kwica Moridekayi byonyine bidahagije. Yashakaga gutsemba abo mu bwoko bwa Moridekayi bose. Hamani yamureze ku mwami, aharabika Abayahudi avuga ko ari abantu babi cyane. Nubwo atavuze ubwo bwoko ubwo ari bwo, yavuze ko ari abantu b’imburamumaro, “ubwoko bwatataniye mu ntara zose . . . bwitandukanyije n’abandi bantu.” Kugira ngo arusheho kubikabiriza, yongeyeho ko batagandukiraga amategeko y’umwami; ko bari ubwoko bwigometse buteje akaga. Nanone yavuze ko yari gutanga amafaranga menshi cyane yo gushyirwa mu bubiko bw’umwami, kugira ngo yishyure ibyari gukoreshwa byose muri icyo gikorwa cyo gutsemba Abayahudi bose mu bwami bwa Ahasuwerusi.c Ahasuwerusi amaze kubyumva, yahaye Hamani impeta ye ya cyami ngo ashyire ikimenyetso ku itegeko ryose yashakaga ko rishyirwa mu bikorwa.—Esiteri 3:5-10.
Mu gihe gito, intumwa zigendera ku mafarashi zahise zihuta cyane zijya mu ntara zose z’ubwo bwami, zitangaza ko Abayahudi bose batanzwe ngo bicwe. Ibaze nawe ukuntu iyo nkuru y’incamugongo yakiriwe iyo kure cyane i Yerusalemu, aho Abayahudi basigaye bari baravuye mu bunyange i Babuloni bageragezaga kongera kubaka umugi wabo, icyo gihe utari ufite inkuta zo kuwukingira. Moridekayi ashobora kuba yarabatekerejeho, agatekereza uburyo incuti ze na bene wabo babaga i Shushani bakiriye iyo nkuru y’incamugongo. Yishwe n’agahinda, ashishimura imyambaro ye, yambara ibigunira kandi yitera ivu mu mutwe, maze arasohoka ajya mu mugi rwagati agenda aboroga. Icyakora Hamani we yagiye kwisangirira n’umwami, atitaye ku gahinda yateye Abayahudi babaga i Shushani hamwe n’incuti zabo.—Esiteri 3:12–4:1.
Moridekayi yari azi ko agomba kugira icyo akora. Ariko se yari gukora iki? Esiteri amaze kumva agahinda ka Moridekayi yamwoherereje imyenda, ariko Moridekayi yanga kuyambara. Birashoboka ko kera yajyaga yibaza impamvu Imana ye Yehova yemeye ko Esiteri yakundaga ajyanwa, akagirwa umwamikazi, umugore w’umutegetsi w’umupagani. Noneho yasaga n’usobanukiwe impamvu. Moridekayi yoherereje umwamikazi ubutumwa amwinginga ngo abavuganire ku mwami, kugira ngo agire “icyo akorera ubwoko bwe.”—Esiteri 4:4-8.
Esiteri agomba kuba yarakutse umutima akimara kumva ubwo butumwa. Icyo gihe ukwizera kwe kwari kugiye kugeragezwa bikomeye. Yagize ubwoba, nk’uko bigaragazwa n’igisubizo yahaye Moridekayi. Yamwibukije itegeko ry’umwami, ryavugaga ko kujya imbere y’umwami atagutumyeho byahanishwaga igihano cy’urupfu, keretse gusa iyo umwami yagutungaga inkoni ye ya zahabu. Ese Esiteri yari kwitega ko umwami yari kumugirira impuhwe, cyane cyane azirikanye ibyabaye kuri Vashiti wanze kwitaba umwami igihe yari abisabwe? Esiteri yabwiye Moridekayi ko umwami yari amaze iminsi 30 ataramuhamagaza. Kuba hari hashize igihe kingana gityo atamutumaho, yari afite impamvu zo kwibaza niba koko umwami akimukunda.d—Esiteri 4:9-11.
Moridekayi yashubije Esiteri adaciye ku ruhande, kugira ngo akomeze ukwizera kwe. Yamubwiye ko natagira icyo akora, Abayahudi batari kubura ubundi buryo bwo kubarokora. Ariko Esiteri na we yibazaga uko yari kurokoka iryo yicwa ry’Abayahudi igihe ryari kuba ritangiye. Moridekayi yagaragaje ko yizeraga cyane Yehova, kuko atari kwemera ko ubwoko bwe burimburwa bugashira, bityo amasezerano ye akaburiramo (Yosuwa 23:14). Moridekayi yabajije Esiteri ati “none se ni nde uzi niba icyatumye uba umwamikazi atari ukugira ngo ugire icyo umara mu gihe nk’iki” (Esiteri 4:12-14)? Moridekayi yiringiraga byimazeyo Imana ye Yehova. Ese natwe ni uko?—Imigani 3:5, 6.
Yagaragaje ukwizera gukomeye ntiyatinya urupfu
Esiteri yari ageze igihe cyo gufata imyanzuro. Yatumyeho Moridekayi amusaba ko Abayahudi bose bafatanya na we bakamara iminsi itatu biyiriza ubusa, maze asoza ubwo butumwa bwe akoresha amagambo agaragaza ukwizera n’ubutwari, agira ati “niba ngomba gupfa, nzapfe.” Ayo magambo yagiye asubirwamo mu binyejana byinshi (Esiteri 4:15-17). Birashoboka ko muri iyo minsi itatu Esiteri yasenze cyane kurusha ikindi gihe cyose mu buzima bwe. Kera kabaye, umunsi warageze. Esiteri yambaye imyenda myiza cyane yari afite, akora uko ashoboye kose ngo aze gushimisha umwami. Hanyuma aragenda.
Nk’uko byavuzwe mu ntangiriro y’iyi nkuru, Esiteri yagiye kureba umwami. Dushobora gutekereza ukuntu yagiye ahangayitse yibaza uko biri bugende, wenda agenda asenga cyane, asengera mu mutima. Ageze mu mbuga, yashoboraga kubona Ahasuwerusi wari wicaye ku ntebe y’ubwami. Ashobora kuba yaramwitegereje mu maso ngo arebe niba yamenya icyo atekereza. Ahasuwerusi yagiraga umusatsi utendera ugenda wihotagura n’ubwanwa buconze neza. Niba byarabaye ngombwa ko Esiteri aba ategereje, birashoboka ko yumvaga ari nko kumara imyaka n’imyaka ategereje. Ariko amaherezo umugabo we yaramubonye. Amubonye yaratangaye, ariko ntiyamurakarira. Yahise amutunga inkoni ye ya zahabu.—Esiteri 5:1, 2.
Esiteri yari abonye umutega amatwi. Yari agiye kuvuganira Imana ye n’ubwoko bwe, kandi ukuntu yagaragaje ukwizera byabereye urugero abagaragu b’Imana bose kugeza ku bo muri iki gihe. Ariko kuri Esiteri ibyo byari intangiriro. Ese yari kubigenza ate ngo yumvishe umwami ko Hamani, umujyanama we yakundaga, yari umugambanyi? None se yari gukora iki kugira ngo arokore ubwoko bwe? Tuzasuzuma ibisubizo by’ibyo bibazo mu ngingo y’ubutaha.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Birashoboka cyane ko Ahasuwerusi uvugwa aha ari Xerxes wa I, wategetse Ubuperesi mu ntangiriro z’ikinyejana cya gatanu Mbere ya Yesu.
b Hamani ashobora kuba yari umwe mu Bamaleki ba nyuma, kuko ‘abasigaye’ barimbuwe ku ngoma y’Umwami Hezekiya.—1 Ibyo ku Ngoma 4:43.
c Hamani yemeye ko yari gutanga italanto z’ifeza 10.000, zingana na miriyoni z’amadolari amagana n’amagana muri iki gihe. Niba Ahasuwerusi uvugwa muri iyi nkuru ari we Xerxes wa I, ashobora kuba yarashishikajwe n’ayo mafaranga. Xerxes yatakaje umutungo utagira ingano mu ntambara ikomeye yarwanye n’Abagiriki, bishoboka ko yabaye mbere y’uko arongora Esiteri.
d Xerxes wa I yari azwiho guhinduka nk’ikirere kandi agatombokana uburakari. Umuhanga mu by’amateka w’Umugiriki witwa Hérodote, yanditse ingero nke z’ibyabaye mu gitero Xerxes yagabye mu Bugiriki. Umwami yategetse ko bakoresha amato bakubaka iteme ryambukiranya inkomane za Hellespont. Ariko haje inkubi y’umuyaga isenya iryo teme. Xerxes yategetse ko abari bahagarariye imirimo yo kubaka iryo teme bacibwa imitwe ndetse anategeka ko “bahana” izo nkomane za Hellespont, bagakubita ayo mazi ibiboko mu gihe undi muntu arimo asoma amagambo yo kuvuma ayo mazi. Muri icyo gitero, hari umugabo w’umukire wasabye ko umuhungu we yasonerwa ntajye ku rugamba, ariko Xerxes ategeka ko bamucamo kabiri, intumbi ye igashyirwa ku karubanda kugira ngo bibere abandi isomo.
[Ifoto yo ku ipaji ya 19]
Moridekayi yari afite impamvu yo kwishimira umukobwa yari yarareze
[Ifoto yo ku ipaji ya 20]
Esiteri yari azi ko kwicisha bugufi no kugira ubwenge byarutaga cyane kugira uburanga
[Ifoto yo ku ipaji ya 22 n’iya 23]
Esiteri yari yemeye gushyira ubuzima bwe mu kaga kugira ngo arokore ubwoko bw’Imana