ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 15/10 pp. 5-7
  • Nimucyo twishimane!

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Nimucyo twishimane!
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Twishimane n’abo duhuje ukwizera
  • Twishimane n’abahanganye n’ibigeragezo
  • Komeza kugira ibyishimo mu murimo wa Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Korera Yehova Ufite Ibyishimo byo mu Mutima
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1995
  • Mwishimane n’Imana igira ibyishimo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 15/10 pp. 5-7

Nimucyo twishimane!

MURI iki gihe, kubona ibyishimo n’umunezero ntibyoroshye. Abantu benshi ntibabona ibintu bitera inkunga baganiraho n’abandi. Imibereho yo muri iki gihe, cyane cyane mu migi minini, ituma abantu baba ba nyamwigendaho kandi bakaba mu bwigunge.

Hari umwarimu wo muri kaminuza witwa Alberto Oliverio, wavuze ati “usanga abantu benshi bari mu bwigunge, kandi rwose ubuzima bwo mu migi minini bugira uruhare runini mu gutuma abantu barushaho kuba ba nyamwigendaho. Incuro nyinshi bituma batamenya amakuru y’umukozi bakorana, umuturanyi cyangwa abakozi bakora mu iduka riri hafi yabo.” Akenshi, ubwigunge nk’ubwo butuma abantu barwara indwara yo kwiheba.

Icyakora, Abakristo bagenzi bacu bo babaho mu buryo bunyuranye n’ubwo. Intumwa Pawulo yaranditse ati “mujye mwishima buri gihe” (1 Tes 5:16). Dufite impamvu nyinshi zo kugira ibyishimo no kwishimana n’abandi. Dusenga Imana Isumbabyose Yehova; dusobanukiwe ukuri ko muri Bibiliya; dufite ibyiringiro byo kuzabaho iteka kandi dushobora gufasha abandi kubona iyo migisha.—Zab 106:4, 5; Yer 15:16; Rom 12:12.

Abakristo b’ukuri barangwa no kugira ibyishimo no kwishimana n’abandi. Ntibitangaje rero kuba Pawulo yarandikiye Abafilipi ati “ndanezerewe kandi nishimana namwe mwese. Mu buryo nk’ubwo rero, namwe munezerwe kandi mwishimane nanjye” (Fili 2:17, 18). Aha ngaha, Pawulo yavuze amagambo make, ariko yavuze ibirebana no kunezerwa no kwishimana n’abandi incuro ebyiri zose.

Birumvikana ko Abakristo bagomba kwirinda ikintu cyose cyatuma bajya mu bwigunge. Umuntu wese witandukanya na bagenzi be bahuje ukwizera ntashobora kwishimana na bo. Ku bw’ibyo se, ni mu buhe buryo twakurikiza inama ya Pawulo yo ‘gukomeza kwishimana mu Mwami’ n’abavandimwe bacu?—Fili 3:1.

Twishimane n’abo duhuje ukwizera

Igihe Pawulo yandikiraga Abafilipi, ashobora kuba yari afungiwe i Roma azira kubwiriza (Fili 1:7; 4:22). Icyakora, gufungwa ntibyagabanyije ishyaka yari afite mu murimo wo kubwiriza. Ahubwo yishimiye gukorera Yehova uko bishoboka kose no ‘gusukwa nk’ituro ry’ibyokunywa’ (Fili 2:17). Imyifatire ya Pawulo igaragaza ko ibyishimo bidashingira ku mimerere umuntu arimo. Nubwo yari afunzwe, yaravuze ati “nanone nzakomeza kwishima.”—Fili 1:18.

Pawulo yari yarashinze itorero ry’i Filipi, kandi yumvaga akunze cyane abavandimwe baho. Yari azi ko gusangira n’abandi ibyishimo yaboneraga mu murimo wa Yehova, na bo byari kubatera inkunga. Ku bw’ibyo, yaranditse ati “ubu rero bavandimwe, ndifuza ko mumenya ko ibyambayeho byatumye ubutumwa bwiza butera imbere aho kububera inkomyi, ku buryo ibyanjye byamamaye cyane mu basirikare bose barinda Kayisari no mu bandi bose, ko naboshywe nzira kwizera Kristo” (Fili 1:12, 13). Kuba Pawulo yaragejeje ku bavandimwe be iyo nkuru iteye inkunga y’ibyamubayeho, ni kimwe mu byatumye agira ibyishimo kandi yishimana na bo. Abafilipi na bo bagomba kuba barishimanye na Pawulo. Ariko kugira ngo bishimane na Pawulo, bagombaga kwirinda gucibwa intege n’ibyamubayeho. Ahubwo bagombaga kwigana urugero rwe (Fili 1:14; 3:17). Ikindi kandi, Abafilipi bagombaga gukomeza kuzirikana Pawulo mu isengesho kandi bakamuha ubufasha, bakanamushyigikira uko bashoboye kose.—Fili 1:19; 4:14-16.

Ese natwe tugira ibyishimo nk’ibya Pawulo? Ese imimerere twaba turimo yose ndetse no mu murimo wa gikristo, twibanda ku byiza tubonamo? Mu gihe turi kumwe n’abavandimwe bacu, ni byiza ko tuganira ku byadushimishije mu murimo wo kubwiriza. Si ngombwa ko tubona ibintu bihambaye kugira ngo tubone ibyo tuganiraho. Wenda amagambo twatangije cyangwa uburyo twunguranye n’umuntu ibitekerezo, byatumye yishimira ubutumwa bw’Ubwami. Wenda twagiranye na nyir’inzu ikiganiro gishimishije gishingiye ku murongo wo muri Bibiliya twatoranyije. Cyangwa se wenda igihe twari mu ifasi tubwirizamo abantu bahise batahura ko turi Abahamya ba Yehova, maze ibyo ubwabyo birababwiriza. Kuganira ku bintu nk’ibyo ni uburyo bwo kwishimana n’abandi.

Abahamya ba Yehova benshi bagize ibyo bigomwa kugira ngo bakore umurimo wo kubwiriza, kandi n’ubu baracyigomwa. Abapayiniya, abagenzuzi basura amatorero, abakozi ba Beteli, abamisiyonari n’abubatsi mpuzamahanga, baritanga cyane mu murimo w’igihe cyose kandi barabyishimira. Ese kuba bitanga biratunezeza kandi tukishimana na bo? Ku bw’ibyo, nimucyo tujye tugaragaza ko dushimira abo bagenzi bacu dukunda “dukorana umurimo ku bw’ubwami bw’Imana” (Kolo 4:11). Mu gihe turi kumwe na bo mu materaniro y’itorero cyangwa mu makoraniro, dushobora kubatera inkunga. Dushobora no kwigana ishyaka bagaragaza. Nanone, dushobora gushaka “uburyo” bwo kumva inkuru z’ibyababayeho ndetse n’amagambo yubaka bavuga, tubatumira mu rugo wenda kugira ngo dusangire.—Fili 4:10.

Twishimane n’abahanganye n’ibigeragezo

Kwihanganira ibitotezo no gutsinda ibigeragezo byatumye Pawulo arushaho kwiyemeza gukomeza kubera Yehova uwizerwa (Kolo 1:24; Yak 1:2, 3). Kuba yari azi ko abavandimwe b’i Filipi bashoboraga guhura n’ibigeragezo nk’ibyo yahuye na byo kandi bagaterwa inkunga no kuba yarihanganye, byatumye agira ibyishimo kandi yishimana na bo. Ni yo mpamvu yanditse ati “mwatoneshejwe ku bwa Kristo, atari ukugira ngo mumwizere gusa, ahubwo ari no kugira ngo mubabazwe ku bwe. Murwana intambara nk’iyo mwabonye ndwana, nk’uko n’ubu mwumva ko nkiyirwana.”—Fili 1:29, 30.

Muri iki gihe nabwo, Abakristo bararwanywa bazira umurimo wo kubwiriza. Hari igihe bakorerwa ibikorwa by’urugomo, ariko akenshi ibigeragezo bahura na byo biba bififitse. Urugero, abahakanyi bashobora kuturega ibinyoma, abagize umuryango wacu bakaturwanya, n’abo dukorana cyangwa abo twigana bakadukoba. Yesu yaduhaye umuburo w’uko ibigeragezo nk’ibyo bitagombye kudutangaza cyangwa ngo biduce intege. Ahubwo byagombye gutuma twishima. Yaravuze ati “muzishime abantu nibabatuka, bakabatoteza kandi bakababeshyera ibibi by’uburyo bwose babampora. Muzishime kandi munezerwe cyane, kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru.”—Mat 5:11, 12.

Ntitwagombye gushya ubwoba cyangwa ngo duhahamuke mu gihe twumvise ko abavandimwe bacu bo mu bindi bihugu bahanganye n’ibitotezo bikaze. Ahubwo twagombye kwishimira ko babyihanganira. Dushobora kubazirikana mu isengesho, tugasaba ko Yehova abafasha gukomeza kugira ukwizera no kwihangana (Fili 1:3, 4). Nubwo nta kintu gihambaye twakorera abo bavandimwe bacu dukunda, dushobora gufasha abo mu itorero ryacu bahanganye n’ibigeragezo. Dushobora kubitaho kandi tukabashyigikira. Dushobora gushaka uburyo bwo kwishimana na bo tubatumirira kwifatanya natwe muri gahunda y’umugoroba w’iby’umwuka mu muryango, tujyana na bo kubwiriza kandi tukamarana na bo igihe twidagadura.

Dufite impamvu nyinshi zo kwishimana n’abandi. Nimucyo turwanye umwuka wo muri iyi si wo kuba ba nyamwigendaho, ahubwo dukomeze kwishimana n’abavandimwe bacu. Nitubigenza dutyo tuzimakaza urukundo n’ubumwe mu itorero, kandi twishimire umuryango w’abavandimwe mu buryo bwuzuye (Fili 2:1, 2). Koko rero, ‘buri gihe tujye twishimira mu Mwami’ kuko Pawulo yaduteye inkunga ati “nongere mbivuge, nimwishime!”—Fili 4:4.

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 6 yavuye]

Globe: Courtesy of Replogle Globes

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze