Urubuga rw’abakiri bato
Barokowe bakuwe mu itanura ry’umuriro
Amabwiriza: Kora uyu mwitozo uri ahantu hatuje. Mu gihe uri bube usoma imirongo y’Ibyanditswe, use n’uwigira umwe mu bantu bavugwa muri iyo nkuru. Noneho sa n’ureba ibirimo biba. Umva amajwi kandi utekereze ku byiyumvo by’abantu b’ingenzi bavugwamo.
Abantu b’ingenzi bavugwamo: Shadaraki, Meshaki, Abedenego na Nebukadinezari
Ibivugwamo muri make: Ukwizera kw’abasore batatu b’Abaheburayo kwarageragejwe.
1 SESENGURA UKO IBINTU BIRIMO BIGENDA.—SOMA MURI DANIYELI 3:1-30.
Sobanura amajwi wumvise igihe wasomaga umurongo wa 3-7.
․․․․․
Sobanura ukuntu itanura ry’umuriro ryari rimeze, ukurikije uko ubyumva.
․․․․․
Igihe Nebukadinezari yategekaga ko bacana itanura rikaka incuro ndwi kurusha uko ryari risanzwe ryaka, wumvise ijwi rye rimeze rite? (Ongera usome umurongo wa 19 n’uwa 20.)
․․․․․
Ukurikije uko ubyumva, sobanura ukuntu umuntu wa kane wari muri iryo tanura yari ameze. (Ongera usome umurongo wa 24 n’uwa 25.)
․․․․․
Ukurikije uko Shadaraki, Meshaki na Abedenego bavuganye na Nebukadinezari ku murongo wa 16-18, wumvise bafite iyihe mico?
․․․․․
2 KORA UBUSHAKASHATSI.
Uhereye ku bikoresho ufite by’ubushakashatsi, shaka uko umukono umwe ureshya, maze upime uko igishushanyo cya Nebukadinezari cyareshyaga. (Ongera usome umurongo wa 1.)
․․․․․
Ugereranyije ibivugwa ku murongo wa 19 na 20, n’ibivugwa ku wa 28 na 29, utekereza ko Nebukadinezari ashobora kuba yari ameze ate?
․․․․․
3 SHYIRA MU BIKORWA IBYO WIZE: ANDIKA IBYO WIZE KU BIHERERANYE . . .
No kubaha abategetsi.
․․․․․
N’akamaro ko gushikama ukavuganira ibyo wizera.
․․․․․
N’uko Yehova afasha abari mu bigeragezo.
․․․․․
UMWITOZO.
Ni ryari ukwizera kwawe gushobora kugeragezwa? _______
․․․․․
Inkuru ya Shadaraki, Meshaki, na Abedenego yagufasha ite kugira ukwizera gukomeye? _______
․․․․․
4 NI IKI CYAGUSHISHIKAJE KURUSHA IBINDI MURI IYI NKURU, KANDI KUKI?
․․․․․
Niba udafite Bibiliya, yisabe Abahamya ba Yehova cyangwa usome ibindi bitabo ku muyoboro wacu wa interineti www.watchtower.org