Ese wishimira ‘kugira icyo utanga’?
ABAKRISTO ba kera b’i Filipi bari bazwiho kuba baratangaga kugira ngo bashyigikire ugusenga k’ukuri. Mu rwandiko intumwa Pawulo yabandikiye, yaravuze ati “buri gihe nshimira Imana yanjye uko mbibutse mu masengesho yanjye yose yo kwinginga mbasabira mwese, nkinginga mfite ibyishimo bitewe n’uruhare mwagize mu guteza imbere ubutumwa bwiza, uhereye ku munsi wa mbere kugeza n’ubu” (Fili 1:3-5). Pawulo yibukaga igihe Lidiya n’abo mu rugo rwe babatizwaga n’ukuntu yamwinginze ngo we hamwe n’abo bakoranaga umurimo wo kubwiriza baze bacumbike iwe.—Ibyak 16:14, 15.
Bidatinze, itorero ry’i Filipi ryari rikimara kuvuka ryoherereje Pawulo ibintu yari akeneye incuro ebyiri zose, igihe yamaranaga ibyumweru runaka n’Abakristo bagenzi be b’i Tesalonike, hakaba hari ku birometero 160 uvuye i Filipi (Fili 4:15, 16). Imyaka runaka nyuma yaho, igihe abavandimwe b’i Filipi n’ab’i Makedoniya bababazwaga bari no mu ‘bukene bukabije,’ bumvise ko Abakristo b’i Yerusalemu batotezwaga bari bakennye, maze bifuza kubafasha. Pawulo yahamije ko ibyo mu by’ukuri byari “birenze ubushobozi bwabo.” Ariko yaranditse ati “bakomezaga kudusaba batwinginga cyane ngo tubareke na bo bagire icyo batanga.”—2 Kor 8:1-4; Rom 15:26.
Hashize imyaka igera ku icumi Abafilipi bahindutse Abakristo, bari bakigaragaza uwo muco wo kugira ubuntu. Bamaze kumva ko Pawulo yari afungiye i Roma, bohereje Epafuradito akora urugendo rw’ibirometero 1.287 ku butaka no mu mazi, ashyiriye iyo ntumwa ibyo yari ikeneye. Uko bigaragara, Abafilipi bashakaga guha Pawulo ibyo yari akeneye kugira ngo akomeze gutera inkunga abavandimwe no kubwiriza, nubwo yari afunze.—Fili 1:12-14; 2:25-30; 4:18.
Muri iki gihe, Abakristo b’ukuri babona ko gushyigikira umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami no guhindura abantu abigishwa ari ibintu bishimishije cyane (Mat 28:19, 20). Bateza imbere inyungu z’Ubwami batanga igihe cyabo, imbaraga zabo n’ubutunzi bwabo. Agasanduku kari kumwe n’iyi ngingo kagaragaza bumwe mu buryo ushobora gushyigikiramo uwo murimo wo kubwiriza.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 22 n’iya 23]
UBURYO BUNYURANYE BWO GUTANGA IMPANO
IMPANO ZO GUSHYIGIKIRA UMURIMO UKORERWA KU ISI HOSE
Hari abantu benshi bazigama cyangwa bakagena mu ngengo y’imari yabo umubare runaka w’amafaranga bashyira mu dusanduku tw’impano, tuba twanditsweho ngo “Umurimo ukorerwa ku isi hose.”
Buri kwezi, amatorero yohereza ayo mafaranga ku biro by’Abahamya ba Yehova bigenzura umurimo mu gihugu cyabo. Impano z’amafaranga mutanga ku bushake, zishobora no guhita zohererezwa ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova bigenzura umurimo mu gihugu cyanyu. (Impano zitangwa ku bushake zikurikira, na zo zishobora koherezwa ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova bigenzura umurimo mu gihugu cyanyu.) Ibintu by’umurimbo bikozwe mu mabuye y’agaciro cyangwa ibindi bintu by’agaciro, na byo bishobora gutangwaho impano. Impano nk’izo zagombye guherekezwa n’akandiko kagufi gasobanura neza ko zitanzwe burundu.
IMPANO ZIDATANZWE BURUNDU
Izo mpano ni amafaranga ashobora guhabwa Organisation Religieuse des Témoins de Jéhovah ikayakoresha mu murimo ukorerwa ku isi hose. Icyakora, iyo uwayatanze abisabye arayasubizwa. Niba ukeneye ibisobanuro by’inyongera, bariza ku biro bya Organisation Religieuse des Témoins de Jéhovah cyangwa uterefone kuri 280-900538/ 0252-586300/ 0252-586301.
GUTEGANYA UBURYO BWO GUSHYIGIKIRA UMURIMO UKORERWA KU ISI HOSE
Hari n’ubundi buryo umuntu ashobora gutangamo impano kugira ngo ateze imbere umurimo w’Ubwami ukorerwa ku isi hose. Bumwe muri bwo ni ubu:
Ubwishingizi: Organisation Religieuse des Témoins de Jéhovah ishobora gushyirwa ku nyandiko y’amasezerano y’ubwishingizi bw’ubuzima, cyangwa ku masezerano arebana n’ikiruhuko cy’iza bukuru, ikazaba ari yo ihabwa ayo mafaranga.
Konti zo muri banki: konti zo muri banki, impapuro zabikirijweho amafaranga, cyangwa konti z’umuntu zigenewe kuzamugoboka mu gihe cy’iza bukuru, zishobora kwandikwaho ngo “byeguriwe Organisation Religieuse des Témoins de Jéhovah,” cyangwa ngo “nindamuka mfuye bizahabwe Organisation Religieuse des Témoins de Jéhovah,” ibyo bigakorwa hakurikijwe ibisabwa na banki izo konti zirimo.
Inguzanyo zunguka n’imigabane: amafaranga yatanzweho inguzanyo zunguka ndetse n’imigabane, bishobora kwegurirwa Organisation Religieuse des Témoins de Jéhovah mu buryo bw’impano itanzwe burundu cyangwa Organisation Religieuse des Témoins de Jéhovah ikaba ari yo ibisigarana mu gihe umuntu yaba apfuye.
Imitungo itimukanwa: imitungo itimukanwa umuntu ashobora kugurisha, ishobora gutangwa burundu. Mu gihe ari isambu umuntu atuyemo, ashobora gusigarana aho azakomeza gutura igihe azaba akiriho. Mbere y’uko ukora inyandiko yemewe n’amategeko igaragaza ko utanze isambu cyangwa inzu, banza ubiganireho n’ibiro by’ishami bigenzura umurimo mu gihugu utuyemo.
Impano za buri mwaka: muri gahunda y’impano za buri mwaka, umuntu aha umwe mu miryango ikoreshwa n’Abahamya ba Yehova inyungu z’amafaranga, cyangwa imigabane ya buri mwaka. Utanga izo mpano cyangwa umuntu umuhagarariye, buri mwaka ahabwa amafaranga yumvikanyweho yo kumutunga igihe cyose akiriho. Utanze impano agabanyirizwa imisoro ku nyungu zo muri uwo mwaka.
Impapuro z’umurage n’umutungo ubikijwe: umuntu ashobora kuraga Organisation Religieuse des Témoins de Jéhovah amasambu n’amazu cyangwa amafaranga, binyuze ku nyandiko y’umurage yemewe n’amategeko, cyangwa akaba yagena ko Organisation Religieuse des Témoins de Jéhovah ari yo ihabwa umutungo wabikijwe binyuze ku masezerano yakozwe. Umutungo ubikijwe kandi uzanira inyungu umuryango wo mu rwego rw’idini, ushobora gutuma umuntu asonerwa imisoro imwe n’imwe.
Amagambo agira ati “guteganya uburyo bwo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose,” yumvikanisha ko abatanga izo mpano bagomba kubiteganya mbere y’igihe. Hateguwe agatabo kanditswe mu rurimi rw’icyongereza n’icyesipanyoli, kugira ngo kunganire abantu bifuza gushyigikira umurimo ukorwa n’Abahamya ba Yehova ku isi hose, binyuriye mu buryo runaka bwo gushyigikira umurimo (kitwa Charitable Planning to Benefit Kingdom Service Worldwide). Ako gatabo kandikiwe gutanga ibisobanuro ku buryo bunyuranye umuntu ashobora gutangamo impano mu gihe akiriho, cyangwa uko umuntu yatanga umutungo we ho umurage ukazakoreshwa atakiriho. Abantu benshi bamaze gusoma ako gatabo no kuganira n’abajyanama babo mu by’amategeko n’imisoro, bashoboye gushyigikira ibikorwa byo mu rwego rw’idini n’iby’ubutabazi bikorwa n’Abahamya ba Yehova hirya no hino ku isi, kandi ibyo byatumye basonerwa imisoro.
Niba wifuza ibisobanuro by’inyongera, wabariza ku biro by’Abahamya ba Yehova byita ku gihugu cyanyu.
Charitable Planning Office
Abahamya ba Yehova
B.P. 529, Kigali-Rwanda
Telefoni: 280-900538/ 0252-586300/ 0252-586301