ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 15/1 pp. 16-20
  • Sobanukirwa ‘ibintu by’ingenzi by’ukuri’

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Sobanukirwa ‘ibintu by’ingenzi by’ukuri’
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • BYARI IGICUCU CY’IGITAMBO CYA YESU
  • UMUTIMA UWATANGAGA IGITAMBO YAGOMBAGA KUBA AFITE
  • IBITAMBO IMANA ITEMEYE
  • IZERE IGITAMBO CYA YESU
  • Ibitambo by’ishimwe bishimisha Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Duture ibitambo bishimisha Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Ese uzagira ibyo wigomwa kugira ngo ushyigikire Ubwami?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Ibitambo byashimishaga Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 15/1 pp. 16-20

Sobanukirwa ‘ibintu by’ingenzi by’ukuri’

“Usobanukiwe ibintu by’ingenzi by’ubumenyi n’ukuri biboneka mu Mategeko.”​—ROM 2:20.

USHAKE IBISUBIZO BY’IBI BIBAZO:

  • Ibitambo byasabwaga n’Amategeko ya Mose byashushanyaga iki?

  • Ni iyihe sano iri hagati y’ibitambo bimwe na bimwe byatambwaga n’Abisirayeli n’ibyo Abakristo batamba muri iki gihe?

  • Ni iki gituma Yehova yemera igitambo cyangwa ntacyemere?

1. Kuki gusobanukirwa Amategeko ya Mose byagombye kudushishikaza?

IYO tutaza kugira inzandiko zahumetswe zanditswe n’intumwa Pawulo, hari ibintu byinshi byo mu Mategeko ya Mose byari kutugora gusobanukirwa. Urugero, mu rwandiko yandikiye Abaheburayo, yagaragaje neza ukuntu Yesu, we ‘mutambyi mukuru wizerwa,’ yashoboye gutanga rimwe na rizima “igitambo cy’impongano,” agatuma abizera icyo gitambo bose babona “agakiza k’iteka” (Heb 2:17; 9:11, 12). Pawulo yasobanuye ko ihema ry’ibonaniro ryari “igicucu cy’ibyo mu ijuru,” kandi ko Yesu yabaye Umuhuza w’‘isezerano ryiza kurusha’ iryo Mose yari abereye umuhuza (Heb 7:22; 8:1-5). Mu gihe cya Pawulo, ibyo bisobanuro birebana n’Amategeko byari bifitiye Abakristo akamaro, kandi n’ubu ni ko bikimeze. Bidufasha gusobanukirwa neza kurushaho agaciro k’ibyo Imana yadukoreye byose.

2. Ni iki Abakristo b’Abayahudi barushaga Abanyamahanga?

2 Igihe Pawulo yandikiraga Abakristo b’i Roma, hari ibyo yavuze byarebaga Abakristo b’Abayahudi, bari barigishijwe Amategeko ya Mose. Yavuze ko kuba bari bazi Amategeko Imana yatanze, bari bafite icyo barusha abandi kuko bari basobanukiwe ‘ibintu by’ingenzi by’ubumenyi n’ukuri’ birebana na Yehova n’amahame ye akiranuka. Kubera ko Abakristo b’Abayahudi bari basobanukiwe ‘ibintu by’ingenzi by’ukuri’ kandi bakabyubaha babikuye ku mutima, byatumye bayobora abatari bazi Amategeko Yehova yari yarahaye ubwoko bwe, barayabigisha kandi barayabasobanurira, kimwe n’uko Abayahudi bizerwa babayeho mbere yabo babigenje.—Soma mu Baroma 2:17-20.

BYARI IGICUCU CY’IGITAMBO CYA YESU

3. Kumenya ibirebana n’ibitambo Abayahudi bo mu bihe bya kera batambaga bitumarira iki?

3 Ibintu by’ingenzi by’ukuri Pawulo yerekezagaho biracyari ingenzi cyane kugira ngo dusobanukirwe imigambi ya Yehova. Amahame yari akubiye mu Mategeko ya Mose na n’ubu aracyafite agaciro. Mu gihe tukizirikana ibyo, nimucyo dusuzume ibirebana n’ibitambo n’amaturo byasabwaga n’Amategeko. Ibyo bitambo byatumye Abayahudi bicishaga bugufi bagera kuri Kristo, kandi bibafasha kumenya icyo Imana yari ibitezeho. Ikindi kandi, kubera ko ibintu by’ingenzi Yehova asaba abagaragu be bitigera bihinduka, turi bunasuzume ukuntu amategeko Imana yari yarahaye Abisirayeli arebana n’ibitambo n’amaturo ashobora kudufasha kwisuzuma tukareba niba dusohoza umurimo wera uko bikwiriye.—Mal 3:6.

4, 5. (a) Ni iki Amategeko ya Mose yibutsaga ubwoko bw’Imana? (b) Amategeko y’Imana arebana no gutamba ibitambo yagaragazaga iki?

4 Ibintu byinshi byari bikubiye mu Mategeko ya Mose byibutsaga Abayahudi ba kera ko bari abanyabyaha. Urugero, umuntu wese wakoraga ku ntumbi y’umuntu yasabwaga kwiyeza. Kugira ngo yiyeze yatambaga inka y’ibihogo itagira inenge. Iyo nka yarabagwaga kandi igatwikwa. Ivu ryayo ryarabikwaga kugira ngo rizajye rikoreshwa “mu mazi yo kweza” yaminjagirwaga ku muntu wabaga wiyeza, ku munsi wa gatatu n’uwa karindwi nyuma yo guhumana (Kub 19:1-13). Ikindi kandi, kugira ngo Abayahudi bajye bibuka ko kubyara byatumye abantu banduzwa icyaha no kudatungana, umugore wabaga yabyaye yasabwaga kumara igihe runaka ahumanye, nyuma yaho akaba yaragombaga gutanga igitambo kugira ngo kibe impongano.—Lewi 12:1-8.

5 Hari indi mimerere myinshi yasabaga ko Abisirayeli batanga ibitambo by’amatungo kugira ngo bibe impongano y’ibyaha byabo. Ibyo bitambo, hamwe n’ibyaje kujya bitambirwa mu rusengero rwa Yehova nyuma yaho, ababitangaga baba bari babizi cyangwa batabizi, byari “igicucu” cy’igitambo gitunganye cya Yesu.—Heb 10:1-10.

UMUTIMA UWATANGAGA IGITAMBO YAGOMBAGA KUBA AFITE

6, 7. (a) Ni iki Abisirayeli bagombaga kuzirikana mu gihe babaga bahitamo ibitambo, kandi se ibyo byashushanyaga iki? (b) Ni ibihe bibazo dushobora kwibaza?

6 Itungo iryo ari ryo ryose ryatambirwaga Yehova ryagombaga kuba ‘ridafite inenge.’ Ntiryagombaga kuba rihumye, ryarakomeretse, ryaramugaye cyangwa rirwaye (Lewi 22:20-22). Iyo Abisirayeli baturaga Yehova ituro ry’imbuto cyangwa iry’ibinyampeke, ryagombaga kuba ari “umuganura” w’ibyo bejeje ‘birusha ibindi kuba byiza’ (Kub 18:12, 29). Yehova ntiyemeraga ituro ritari ryiza kurusha ayandi. Icyo kintu cy’ingenzi cyasabwaga ku birebana n’ibitambo by’amatungo cyashushanyaga ko igitambo cya Yesu cyari kuba kitagira inenge n’ikizinga, kandi ko Yehova yari gutanga igitambo yahaga agaciro cyane, cyiza kuruta ibindi, kugira ngo acungure abantu.—1 Pet 1:18, 19.

7 Ese niba uwatangaga igitambo mu by’ukuri yarashimiraga Yehova ku bw’ineza ye, ntiyari kwishimira gutoranya igitambo cyiza kurusha ibindi mu byo yabaga afite? Uwatangaga igitambo ni we wacyitoranyirizaga. Icyakora, yari azi ko Imana itari kwishimira igitambo gifite ubusembwa kuko byari kugaragaza ko agitanze by’umuhango gusa, ndetse ko kugitanga ari umutwaro. (Soma muri Malaki 1:6-8, 13.) Ibyo byagombye gutuma dutekereza ku murimo dukorera Imana. Twagombye kwibaza tuti “ni iki gituma nkorera Yehova? Ese ngomba guhindura uburyo mukorera? Ese muha ibyiza kuruta ibindi?”

8, 9. Kuki twagombye gushishikazwa no kumenya umutima Abisirayeli batambanaga ibitambo?

8 Umwisirayeli yashoboraga gutanga igitambo ku bushake agaragaza ko ashimira Yehova abivanye ku mutima, cyangwa agatanga igitambo gikongorwa n’umuriro ashaka ko amwemera. Icyo gihe, guhitamo itungo ryiza kuruta ayandi ntibyari kumugora. Uwo Mwisirayeli yari kwishimira guha Yehova igitambo cyiza kuruta ibindi. Muri iki gihe Abakristo ntibatanga ibitambo nk’ibyasabwaga n’Amategeko ya Mose, ariko na bo batanga ibitambo kuko bakoresha igihe cyabo, imbaraga zabo n’umutungo wabo kugira ngo bakorere Yehova. Intumwa Pawulo yavuze ko ‘gutangariza mu ruhame’ ibyiringiro bya gikristo, “gukora ibyiza no gusangira n’abandi” ari ibitambo bishimisha Imana (Heb 13:15, 16). Umutima abagize ubwoko bwa Yehova bakorana ibikorwa nk’ibyo, ugaragaza urugero bashimiramo Imana ibyo yabahaye byose. Ku bw’ibyo, kimwe n’Abisirayeli, tugomba kwisuzuma tukamenya impamvu zituma tuyikorera.

9 Hari igihe Amategeko ya Mose yasabaga ko umuntu atanga igitambo gitambirwa ibyaha, cyangwa igitambo cyo gukuraho urubanza rw’icyaha bitewe n’icyaha runaka yabaga yakoze. Ese ko gutanga ibyo bitambo byari itegeko, Umwisirayeli ntiyashoboraga kubitanga agononwa (Lewi 4:27, 28)? Ntiyari kubitanga agononwa mu gihe yari kuba yifuza gukomeza kugirana imishyikirano myiza na Yehova.

10. Ni ibihe bitambo Abakristo bashobora gutamba kugira ngo bikiranure n’uwo bakoshereje?

10 Muri iki gihe nabwo, ushobora gusanga wababaje umuvandimwe utabigambiriye cyangwa utabishakaga. Umutimanama wawe ushobora kukubwira ko wakoze nabi. Umuntu wese ufatana uburemere umurimo akorera Yehova yakora ibishoboka byose kugira ngo akemure icyo kibazo. Ibyo bishobora kuba bikubiyemo gusaba imbabazi uwo yakoshereje kandi akabikora abivanye ku mutima, cyangwa yaba yakoze icyaha gikomeye agasaba abagenzuzi b’Abakristo barangwa n’urukundo kumufasha (Mat 5:23, 24; Yak 5:14, 15). Ku bw’ibyo, kugira ngo twikiranure na mugenzi wacu cyangwa n’Imana, bisaba ko tugira icyo dukora. Ariko kandi, iyo dutambye ibitambo nk’ibyo, twongera kugirana imishyikirano myiza na Yehova cyangwa n’umuvandimwe wacu, kandi tukagira umutimanama ukeye. Ibyo bituma tubona ko Yehova azi ibyatugirira akamaro.

11, 12. (a) Sobanura ibirebana n’ibitambo bisangirwa. (b) Ni iki byigisha abasenga by’ukuri muri iki gihe?

11 Amategeko ya Mose yasabaga Abisirayeli gutanga ibitambo bisangirwa. Ibyo bitambo byagaragazaga ko babanye amahoro na Yehova. Umuntu watangaga icyo gitambo hamwe n’umuryango we baryaga ku nyama z’itungo batanzeho igitambo, wenda bakazirira muri kimwe mu byumba byo kuriramo by’urusengero. Umutambyi watambaga icyo gitambo hamwe n’abandi batambyi babaga bakoze mu rusengero, bahabwaga kuri izo nyama (Lewi 3:1; 7:31-33). Uwatangaga icyo gitambo yabaga ashaka gukomeza kugirana imishyikirano myiza n’Imana. Ni nk’aho uwo muntu, umuryango we, abatambyi hamwe na Yehova babaga basangira mu mahoro, bishimye.

12 Ese hari ibyiza byari kuruta gutumira Yehova mu buryo bw’ikigereranyo kuri iryo funguro, kandi na we akabyemera? Birumvikana ko uwo muntu wabaga yatanze igitambo yari kwifuza guha uwo mushyitsi w’imena ibyiza kuruta ibindi. Ibitambo bisangirwa, bikaba byari bikubiye mu bintu by’ingenzi by’ukuri biboneka mu Mategeko, byagaragazaga ko binyuze ku gitambo gikomeye kurushaho cya Yesu, abantu bose bifuza kugirana n’Umuremyi wabo imishyikirano ya bugufi kandi irangwa n’amahoro, bashobora kubigeraho. Muri iki gihe, dushobora kugirana ubucuti na Yehova niba dukoresha umutungo wacu n’imbaraga zacu mu murimo we tutagononwa.

IBITAMBO IMANA ITEMEYE

13, 14. Kuki Yehova yanze igitambo Umwami Sawuli yashatse kumutambira?

13 Ubusanzwe, kugira ngo Yehova yemere ibitambo byasabwaga n’Amategeko ya Mose, uwabitangaga yagombaga kuba afite intego nziza kandi akabikora bimuvuye ku mutima. Icyakora, muri Bibiliya harimo ingero z’ibitambo Imana itemeye. Ni iki cyatumye itabyemera? Reka turebe ingero ebyiri.

14 Umuhanuzi Samweli yabwiye Umwami Sawuli ko Yehova yari agiye gusohoza urubanza yaciriye Abamaleki. Ku bw’ibyo, Sawuli yagombaga kurimbura iryo shyanga ry’abanzi hamwe n’amatungo yaryo yose. Nyamara, Sawuli amaze gutsinda iryo shyanga, yemeye ko abasirikare be barokora Agagi, umwami w’Abamaleki. Yaretse no kurimbura amatungo yabo meza kurusha ayandi avuga ko yari kuyatambira Yehova (1 Sam 15:2, 3, 21). Yehova yabifashe ate? Yanze Sawuli bitewe n’uko atamwumviye. (Soma muri 1 Samweli 15:22, 23.) Ibyo bitwigisha iki? Bitwigisha ko tugomba kumvira amategeko y’Imana kugira ngo yemere igitambo cyacu.

15. Ibikorwa bibi bya bamwe mu Bisirayeli batangaga ibitambo mu gihe cya Yesaya byagaragazaga iki?

15 Urundi rugero turusanga mu gitabo cya Yesaya. Abisirayeli bo mu gihe cye batambiraga Yehova ibitambo by’umuhango gusa. Icyakora, ibikorwa byabo bibi byatumaga ibitambo byabo bitagira agaciro. Yehova yarababajije ati “ibitambo byanyu bitagira ingano bimariye iki? Ndambiwe ibitambo bikongorwa n’umuriro by’amapfizi y’intama n’urugimbu rw’amatungo abyibushye, kandi sinishimira amaraso y’ibimasa by’imishishe n’ay’amasekurume y’intama n’ay’ihene. . . . Ntimukongere kunzanira amaturo y’ibinyampeke atagira umumaro. Umubavu ni ikizira kuri jye.” Ni ikihe kibazo bari bafite? Imana yarababwiye iti “nubwo muvuga amasengesho menshi sinyumva, kuko ibiganza byanyu byuzuye amaraso. Nimwiyuhagire mwiyeze, mukure ibikorwa byanyu bibi imbere y’amaso yanjye kandi mureke gukora ibibi.”—Yes 1:11-16.

16. Ni iki gituma Imana yemera igitambo?

16 Yehova ntiyishimiraga ibitambo byatambwaga n’abanyabyaha batashakaga kwihana. Icyakora, Imana yemeraga amasengesho n’ibitambo by’abantu bahataniraga kubaho mu buryo buhuje n’amategeko yayo. Ibintu by’ingenzi biboneka mu Mategeko byatumye abo bantu bamenya ko bari abanyabyaha kandi ko bari bakeneye kubabarirwa (Gal 3:19). Bumvise bababajwe n’ibyaha byabo, bifuza ko Yehova abababarira. Muri iki gihe, natwe tugomba kumenya ko dukeneye igitambo cya Kristo, gishobora rwose kuba impongano y’ibyaha byacu. Nitubisobanukirwa kandi tukabyishimira, Yehova ‘azishimira’ ibitambo byose tumutambira mu murimo tumukorera.—Soma muri Zaburi ya 51:17, 19.

IZERE IGITAMBO CYA YESU

17-19. (a) Twagaragaza dute ko dushimira Yehova ku bw’igitambo cy’incungu cya Yesu? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

17 Abantu babayeho mbere y’ubukristo babonaga gusa “igicucu” cy’imigambi ya Yehova, ariko twe tubona ukuri kwayo (Heb 10:1). Amategeko yarebanaga n’ibitambo yigishije Abayahudi ko bagombaga kugira imitekerereze ikwiriye kugira ngo bagirane imishyikirano myiza n’Imana. Ni ukuvuga ko bagombaga gushimira Imana babikuye ku mutima, bakagira icyifuzo cyo kuyiha ibyiza kuruta ibindi kandi bakamenya ko bari bakeneye gucungurwa. Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo bituma dusobanukirwa ko binyuze ku ncungu, Yehova azavanaho burundu ibibi byose byazanywe n’icyaha, kandi ko no muri iki gihe atuma tugira umutimanama ukeye mu maso ye. Igitambo cy’incungu cya Yesu ni impano ihebuje rwose!—Gal 3:13; Heb 9:9, 14.

18 Birumvikana ko kugira ngo twungukirwe n’igitambo cy’incungu, dusabwa ibirenze gusobanukirwa icyo ari cyo. Intumwa Pawulo yaranditse ati “Amategeko yatubereye umuherekeza utuyobora kuri Kristo, kugira ngo tubarweho gukiranuka tubiheshejwe no kwizera” (Gal 3:24). Uko kwizera kugomba kujyanirana n’imirimo (Yak 2:26). Ni yo mpamvu Pawulo yashishikarije Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari bafite ibintu by’ingenzi by’ubumenyi biboneka mu Mategeko ya Mose, gukora ibihuje n’ubwo bumenyi. Ibyo byari gutuma imyifatire yabo ihuza n’amahame y’Imana bigishaga.—Soma mu Baroma 2:21-23.

19 Nubwo muri iki gihe Abakristo badasabwa kubahiriza Amategeko ya Mose, bagomba gutambira Yehova ibitambo yemera. Tuzasuzuma uko twabikora mu gice gikurikira.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 17]

Ibintu by’ingenzi Yehova asaba abagaragu be ntibyigera bihinduka

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Ni irihe tungo muri aya wari gutambira Yehova?

[Ifoto yo ku ipaji ya 19]

Abantu batambira Yehova ibitambo yemera, bemerwa na we

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze