ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 15/2 pp. 26-30
  • Umuryango urimo abantu badahuje idini ushobora kugira ibyishimo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Umuryango urimo abantu badahuje idini ushobora kugira ibyishimo
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • JYA UHARANIRA AMAHORO MU MURYANGO
  • BAFASHE KUGIRA NGO BEMERE UKURI
  • UKO ABANDI BAFASHA
  • NTUGACOGORE
  • Ese ushobora gufasha umuntu utizera washakanye n’Umukristo?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2010
  • Ukuri ‘ntikuzana amahoro, ahubwo kuzana inkota’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2017
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 15/2 pp. 26-30

Umuryango urimo abantu badahuje idini ushobora kugira ibyishimo

“Ubwirwa n’iki niba utazakiza [uwo mwashakanye]?”​—1 KOR 7:16.

ESE WASUBIZA IBI BIBAZO?

Abakristo baba mu miryango irimo abantu badahuje idini bakora iki kugira ngo baharanire amahoro?

Ni mu buhe buryo Umukristo yafasha abagize umuryango we batizera kwemera ukuri?

Ni iki abandi Bakristo bakora kugira ngo bafashe bagenzi babo baba mu miryango irimo abantu badahuje idini?

1. Kwemera ubutumwa bw’Ubwami bishobora gutuma mu muryango bigenda bite?

HARI igihe Yesu yohereje intumwa ze arazibwira ati “aho munyura hose, mugende mubwiriza muvuga muti ‘ubwami bwo mu ijuru buregereje’ ” (Mat 10:1, 7). Ubwo butumwa bwiza bwari guhesha amahoro n’ibyishimo abantu bari kubwemera babwishimiye. Icyakora, Yesu yaburiye intumwa ze ko hari benshi bari kurwanya umurimo bakoraga wo kubwiriza iby’Ubwami (Mat 10:16-23). Iyo abagize umuryango banze kwemera ubutumwa bw’Ubwami, birababaza mu buryo bwihariye.​—⁠Soma muri Matayo 10:34-36.

2. Kuki Abakristo baba mu miryango irimo abantu badahuje idini bashobora kugira ibyishimo?

2 Ese ibyo byaba bivuga ko abigishwa ba Kristo baba mu miryango irimo abantu badahuje idini badashobora kugira ibyishimo? Oya rwose! Nubwo hari Abakristo barwanywa cyane n’abagize umuryango wabo, si ko bimeze kuri bose. Nanone kandi, abagize umuryango bashobora kugera aho bakareka kukurwanya. Ahanini biterwa n’ukuntu Abakristo bitwara mu gihe barwanyijwe cyangwa mu gihe abagize umuryango batitabira ukuri. Byongeye kandi, Yehova aha imigisha abamubera indahemuka, agatuma bagira ibyishimo nubwo bahura n’imimerere igoranye. Abakristo na bo bashobora gushyiraho akabo kugira ngo barusheho kugira ibyishimo (1) bihatira guharanira amahoro mu muryango, (2) bakora uko bashoboye kose kugira ngo bafashe abagize umuryango wabo batizera kwemera ukuri.

JYA UHARANIRA AMAHORO MU MURYANGO

3. Kuki Umukristo uba mu muryango urimo abantu badahuje idini yagombye guharanira amahoro?

3 Mu muryango hagomba kurangwa amahoro kugira ngo abawugize bere imbuto zo gukiranuka. (Soma muri Yakobo 3:18.) Nubwo abagize umuryango w’Umukristo baba bataremera ukuri, agomba gushyiraho imihati kugira ngo mu rugo harangwe amahoro. Ibyo yabikora ate?

4. Ni iki Abakristo bakora kugira ngo bakomeze kugira amahoro yo mu mutima?

4 Abakristo bagomba gukomeza kugira amahoro yo mu mutima. Ibyo bisaba ko dusenga tubikuye ku mutima kuko bishobora gutuma tugira “amahoro y’Imana” atagereranywa (Fili 4:6, 7). Kumenya Yehova no gushyira amahame y’Ibyanditswe mu bikorwa bituma umuntu agira ibyishimo n’amahoro (Yes 54:13). Kwifatanya mu materaniro no kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza, na byo ni iby’ingenzi kugira ngo tugire amahoro n’ibyishimo. Abakristo baba mu miryango irimo abantu batizera, na bo bashobora mu rugero runaka kwifatanya mu bikorwa bya gikristo. Reka dufate urugero rwa Enzaa ufite umugabo umurwanya cyane. Yifatanya mu murimo wo guhindura abantu abigishwa amaze gukora imirimo yo mu rugo. Enza yagize ati “Yehova ampa imigisha nkagira icyo ngeraho igihe cyose nshyizeho imihati kugira ngo ngeze ubutumwa bwiza ku bandi.” Iyo migisha ituma umuntu agira amahoro, akumva anyuzwe kandi akagira ibyishimo.

5. Ni ibihe bibazo Abakristo baba mu miryango irimo abantu batizera bakunze guhura na byo, kandi se ni iki cyabafasha?

5 Tugomba gushyiraho imihati kugira ngo tubane amahoro n’abagize umuryango wacu batizera. Ibyo bishobora kutoroha kubera ko ibyo baba bifuza ko dukora, rimwe na rimwe bishobora kuba binyuranye n’amahame ya Bibiliya. Bamwe mu bagize umuryango wacu batizera bashobora kubabazwa n’uko dushyigikira amahame akiranuka nta kudohoka, ariko iyo tubigenje dutyo, amaherezo bituma mu muryango harangwa amahoro. Birumvikana ko kwanga kuva ku izima mu gihe ibyo badusaba bitabangamiye amahame yo mu Byanditswe, bishobora kuzana amakimbirane nta mpamvu. (Soma mu Migani 16:7.) Mu gihe umuntu ahanganye n’ikibazo, ni ngombwa ko ashakira inama ishingiye kuri Bibiliya mu bitabo duhabwa n’itsinda ry’umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge no ku basaza b’itorero.​—⁠Imig 11:14.

6, 7. (a) Kuki bamwe mu bagize umuryango barwanya bene wabo iyo batangiye kwigana n’Abahamya ba Yehova? (b) Umuntu wiga Bibiliya cyangwa Umukristo yabyifatamo ate mu gihe arwanyijwe n’abo mu muryango?

6 Guharanira amahoro mu muryango bisaba kwiringira Yehova no kugira ubushishozi tukamenya ibyiyumvo by’abagize umuryango wacu batizera (Imig 16:20). Ndetse n’abagitangira kwiga Bibiliya bashobora kugaragaza ubushishozi nk’ubwo. Abagabo cyangwa abagore bamwe na bamwe batizera bashobora kutabuza abo bashakanye kwiga Bibiliya. Hari n’abashobora kuba bemera ko byafasha umuryango. Icyakora, hari abandi bashobora kubirwanya bivuye inyuma. Uwitwa Esther, ubu usigaye ari Umuhamya, avuga ko igihe umugabo we yatangiraga kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova byamurakaje cyane. Yagize ati “najugunyaga ibitabo bye cyangwa nkabitwika.” Uwitwa Howard wabanje kurwanya umugore we igihe yigaga Bibiliya, yagize ati “abagabo benshi baba batinya ko abagore babo bagiye kujya mu gatsiko k’idini kabashuka. Umugabo ashobora kumva ko umugore we yugarijwe n’akaga, maze agatangira kurwanya ukuri.”

7 Twagombye gufasha umuntu wiga Bibiliya urwanywa n’uwo bashakanye kumva ko kuba amurwanya bitagombye gutuma areka kwiga Bibiliya. Akenshi ashobora gukemura ibibazo ahura na byo agaragaza ubugwaneza kandi akubaha uwo bashakanye utizera (1 Pet 3:15). Howard yagize ati “nishimira ko umugore wanjye yakomezaga gutuza, akirinda kurakara.” Umugore we yaravuze ati “Howard yansabye kureka kwiga Bibiliya. Yavuze ko Abahamya banshukaga. Aho kumugisha impaka, namubwiye ko ashobora kuba afite ukuri, ariko nanone mubwira ko jye ntabonaga ko banshuka. Ku bw’ibyo, namusabye gusoma igitabo nigaga. Yaragisomye kandi abona ko ibyo cyavugaga ari ukuri. Byamukoze ku mutima.” Ni byiza kwibuka ko umuntu utizera ashobora kumva atereranywe cyangwa ko ishyingiranwa ryabo ryugarijwe n’akaga, mu gihe uwo bashakanye amusize agiye kwifatanya mu bikorwa bya gikristo. Ariko iyo uwo bashakanye amubwiye amagambo arangwa n’urukundo, bishobora gutuma adakomeza guhangayika.

BAFASHE KUGIRA NGO BEMERE UKURI

8. Ni iyihe nama intumwa Pawulo yagiriye Abakristo bafite abagabo cyangwa abagore batizera?

8 Intumwa Pawulo yagiriye Abakristo inama yo kudatandukana n’abo bashakanye bitewe n’uko gusa batizera.b (Soma mu 1 Abakorinto 7:12-16.) Iyo umuntu azirikanye ko uwo bashakanye utizera ashobora kuzaba Umukristo, bishobora gutuma akomeza kurangwa n’ibyishimo nubwo mugenzi we aba atizera. Ariko kandi, agomba kugira amakenga mu rugero runaka mu gihe agerageza kumugezaho ukuri, nk’uko ingero zikurikira zibigaragaza.

9. Umuntu yagaragaza ate amakenga mu gihe ageza ukuri kwa Bibiliya ku bagize umuryango we batizera?

9 Jason yavuze ukuntu yitwaye igihe yamenyaga ukuri, agira ati “nifuzaga kukugeza kuri buri wese!” Iyo umwigishwa wa Bibiliya abonye ko ibyo yiga mu Byanditswe ari ukuri, ashobora kwishima cyane ku buryo abivuga buri kanya. Ashobora kwitega ko abo mu muryango we batizera bahita bemera ubutumwa bw’Ubwami, ariko hari igihe batabwemera. Umugore wa Jason yakiriye ate ibyishimo umugabo we yari afite akimara kumenya ukuri? Yaravuze ati “numvaga ndambiwe ukuntu yahoraga abivuga.” Hari umugore wemeye ukuri hashize imyaka 18 umugabo we akwemeye, wagize ati “jye numvaga nshaka kwiga buhoro buhoro.” None se niba wigisha Bibiliya umuntu ufite uwo bashakanye utifuza kuyoboka ugusenga k’ukuri, kuki mutajya mukora imyitozo yamufasha kumugezaho ukuri abigiranye amakenga? Mose yaravuze ati “inyigisho zanjye zizatonyanga nk’imvura, amagambo yanjye azatonda nk’ikime, nk’imvura y’urujojo igwa ku byatsi” (Guteg 32:⁠2). Incuro nyinshi, ibitonyanga by’amagambo y’ukuri avuzwe mu gihe gikwiriye, bigira akamaro kurusha amagambo menshi ameze nk’imvura y’amahindu.

10-12. (a) Ni iyihe nama intumwa Petero yahaye Abakristo bafite abagabo cyangwa abagore batizera? (b) Ni mu buhe buryo umwigishwa wa Bibiliya yitoje gukurikiza inama iboneka muri 1 Petero 3:1, 2?

10 Intumwa Petero yarahumekewe maze agira inama Abakristokazi bafite abagabo batizera. Yaranditse ati “mugandukire abagabo banyu kugira ngo niba hari n’abagabo batumvira ijambo, bareshywe n’imyifatire yanyu nta jambo muvuze, kuko bazaba bibonera imyifatire yanyu izira amakemwa, kandi irangwa no kubaha cyane” (1 Pet 3:1, 2). Umukristokazi ashobora kurehereza umugabo we mu kuri aramutse amugandukiye kandi akamwubaha cyane, nubwo yaba amugirira nabi. Mu buryo nk’ubwo, umugabo wizera yagombye kugira imyifatire irangwa no kubaha Imana kandi akaba umutware w’urugo urangwa n’urukundo, nubwo yaba arwanywa n’umugore we utizera.​—⁠1 Pet 3:7-9.

11 Hari ingero nyinshi zo muri iki gihe zigaragaza akamaro ko gukurikiza iyo nama ya Petero. Reka dufate urugero rwa Selma. Igihe yatangiraga kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, umugabo we Steve ntiyabyishimiye. Steve yagize ati “nararakaye, ngira ishyari kandi numvaga ntafite amahoro.” Selma yagize ati “na mbere y’uko menya ukuri, kubana na Steve byansabaga guhora nigengesereye ngo ntakoma rutenderi. Yarakazwaga n’ubusa. Ntangiye kwiga Bibiliya ho byahumiye ku mirari.” Ni iki cyamufashije?

12 Selma yibuka isomo yahawe n’Umuhamya wamwigishaga Bibiliya. Yagize ati “hari umunsi numvise ntashaka kwiga. Mu ijoro ryawubanzirizaga, Steve yari yankubise ubwo nageragezaga kumusobanurira ikintu. Numvaga mbabaye kandi narenganye. Maze kubwira uwo mushiki wacu ibyari byambayeho n’uko numvaga meze, yansabye gusoma mu 1 Abakorinto 13:4-7. Mu gihe nahasomaga, natangiye gutekereza nti ‘nta na kimwe muri ibi bintu bigaragaza urukundo Steve ajya ankorera.’ Ariko uwo mushiki wacu yamfashije gutekereza mu bundi buryo, igihe yambazaga ati ‘muri ibyo bikorwa bigaragaza urukundo, ni bingahe ukorera umugabo wawe?’ Naramushubije nti ‘nta na kimwe, kuko kubana na we bitoroshye.’ Uwo mushiki wacu yambwiye atuje ati ‘Selma, ni nde muri mwe ugerageza kuba Umukristo? Ni wowe cyangwa ni Steve?’ Nabonye ko nagombaga guhindura uko nabonaga ibintu, maze nsenga Yehova kugira ngo amfashe ndusheho gukunda Steve. Buhoro buhoro, ibintu byatangiye guhinduka.” Nyuma y’imyaka 17, Steve yemeye ukuri.

UKO ABANDI BAFASHA

13, 14. Ni mu buhe buryo abagize itorero bashobora gufasha Umukristo uba mu muryango urimo abantu batizera?

13 Kimwe n’ibitonyanga by’imvura binetesha ubutaka bigatuma ibimera bikura, hari benshi mu itorero batuma Abakristo bagenzi babo baba mu miryango irimo abantu badahuje ukwizera bagira ibyishimo. Uwitwa Elvina uba muri Burezili yagize ati “urukundo abavandimwe na bashiki bacu bangaragarije ni rwo rwamfashije gukomera mu kuri.”

14 Iyo abagize itorero bagaragarije umuntu utizera ineza kandi bakamwitaho, bishobora kumukora ku mutima. Hari umugabo wo muri Nijeriya wemeye ukuri hashize imyaka 13 umugore we abaye Umuhamya, wagize ati “igihe nakoranaga urugendo n’Umuhamya, imodoka ye yarapfuye. Yashatse Abahamya bagenzi be bo muri ako gace, maze iryo joro baraducumbikira. Batwitayeho nk’aho twari tuziranye kuva tukiri abana. Nahise niyumvisha urukundo rwa gikristo umugore wanjye yahoraga avuga.” Hari umugore wo mu Bwongereza wemeye ukuri hashize imyaka 18 umugabo we abaye Umuhamya, wagize ati “Abahamya baradutumiraga twembi kugira ngo dusangire na bo. Buri gihe numvaga nisanzuye.”c Hari undi mugabo wo muri icyo gihugu waje kuba Umuhamya wagize ati “abavandimwe na bashiki bacu baradusuraga cyangwa bakadutumira iwabo, kandi nabonaga ko bita ku bandi. Ibyo byagaragaye cyane cyane igihe nari mu bitaro, maze abenshi bakansura.” Ese nawe ushobora kugaragaza ko wita ku bagize umuryango w’Umukristo batizera?

15, 16. Ni iki cyafasha Umukristo gukomeza kugira ibyishimo mu gihe abagize umuryango we bakomeje kwanga ukuri?

15 Birumvikana ko nubwo Umukristo yamara imyaka myinshi agaragariza abagize umuryango we batizera imyifatire myiza kandi akababwiriza abigiranye amakenga, atari ko bose bazizera. Hari abazakomeza kudashishikazwa n’ukuri cyangwa bagakomeza kukurwanya (Mat 10:35-37). Icyakora, iyo Abakristo bagaragaje imico irangwa no kubaha Imana, bishobora kugira akamaro. Hari umugabo wemeye ukuri nyuma y’aho umugore we abereye Umukristo, wagize ati “iyo Umukristo agaragaje imico myiza, ntiwamenya ingaruka bishobora kugira ku bwenge no ku mutima by’uwo bashakanye utizera. Ku bw’ibyo, ntukareke gukomeza gufasha mugenzi wawe utizera.”

16 Nubwo abagize umuryango w’Umukristo bakomeza kwanga ukuri, ashobora kugira ibyishimo. Hari mushiki wacu umaze imyaka 21 ashyiraho imihati, ariko umugabo we akaba ataremera ubutumwa bw’Ubwami, wagize ati “nkomeza kugira ibyishimo kubera ko nihatira gushimisha Yehova, ngakomeza kumubera indahemuka kandi ngakora ibishoboka byose kugira ngo nkomere mu buryo bw’umwuka. Guhugira mu bikorwa bya gikristo, ni ukuvuga kwiyigisha, kujya mu materaniro, kujya mu murimo wo kubwiriza no gufasha abandi mu itorero, byatumye ndushaho kwegera Yehova kandi byarinze umutima wanjye.”​—⁠Imig 4:23.

NTUGACOGORE

17, 18. Ni mu buhe buryo Umukristo yakomeza kurangwa n’icyizere nubwo abagize umuryango we baba batizera?

17 Niba uri Umukristo wizerwa uba mu muryango w’abantu batizera, ntugacogore. Ujye wibuka ko ‘Yehova atazata ubwoko bwe ku bw’izina rye rikomeye’ (1 Sam 12:22). Nukomeza kugendana na we, azabana nawe. (Soma mu 2 Ngoma 15:2.) Ku bw’ibyo, “ujye wishimira Yehova cyane.” Ujye ‘wiragiza Yehova mu nzira yawe; umwishingikirizeho’ (Zab 37:4, 5). Jya ‘usenga ubudacogora,’ kandi wizere ko Data wo mu ijuru wuje urukundo ashobora kugufasha kwihanganira ingorane zose wahura na zo.​—⁠Rom 12:12.

18 Gusenga Yehova umusaba umwuka we wera bizagufasha guharanira amahoro mu muryango (Heb 12:14). Ni koko, Umukristo ashobora gutuma mu muryango harushaho kurangwa amahoro, amaherezo bikaba byakora ku mutima abagize umuryango batizera. ‘Nukora ibintu byose ugamije guhesha Imana ikuzo,’ uzagira ibyishimo n’amahoro yo mu mutima (1 Kor 10:31). Birashimisha kumenya ko muri iyo mihati yose ushyiraho, ushyigikiwe n’abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Amazina yarahinduwe.

b Inama Pawulo yatanze ntibuza Umukristo gutandukana n’uwo bashakanye utizera, mu gihe habaye imimerere igoye cyane. Uwo ni umwanzuro ukomeye ureba umuntu ku giti cye. Reba igitabo “Mugume mu rukundo rw’Imana,” ipaji ya 220-221.

c Ibyanditswe ntibibuza Umukristo gusangira n’abatizera.​—⁠1 Kor 10:27.

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Jya uhitamo igihe gikwiriye cyo gusobanura imyizerere yawe

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Mujye mugaragaza ko mwita ku bantu batizera bashakanye n’Abakristo

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze