ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 1/3 pp. 16-17
  • Ni mu buhe buryo dukwiriye kwibuka urupfu rwa Yesu?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni mu buhe buryo dukwiriye kwibuka urupfu rwa Yesu?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ibisa na byo
  • Kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba ni umuhango wubahisha Imana
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • ‘Mujye mukora mutya munyibuka’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Umunsi w’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba ugomba kwizihizwa ute?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • Kuki tugomba kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 1/3 pp. 16-17

Jya wiga Ijambo ry’Imana

Ni mu buhe buryo dukwiriye kwibuka urupfu rwa Yesu?

Iyi ngingo irasuzuma ibibazo ushobora kuba waribajije, kandi irakwereka aho wavana ibisubizo muri Bibiliya yawe. Abahamya ba Yehova bazishimira kuganira nawe ku bisubizo by’ibyo bibazo.

1. Ni mu buhe buryo dukwiriye kwibuka urupfu rwa Yesu?

Yesu yabwiye intumwa ze ko mu gihe bari kuzaba bibuka urupfu rwe, bagombaga kuzajya bakoresha ifunguro ry’ikigereranyo, rigizwe n’umugati na divayi. Umugati ugereranya umubiri wa Yesu, divayi ikagereranya amaraso ye.​—⁠Soma muri Luka 22:19, 20.

Umugati Yesu yakoresheje nta musemburo wari urimo. Muri Bibiliya, akenshi umusemburo ukunze gukoreshwa ugereranya icyaha. Ubwo rero, uwo mugati wagereranyaga mu buryo bukwiriye umubiri wa Yesu utunganye. Yatanze umubiri we ho igitambo, cyatumye abantu batongera gutamba ibitambo by’amatungo byasabwaga n’Amategeko ya Mose (Abaheburayo 10:5, 9, 10). Divayi yo yagereranyaga amaraso y’agaciro kenshi ya Yesu, yamenwe akatubera igitambo cy’ibyaha.​—⁠Soma muri 1 Petero 1:19; 2:24; 3:18.

2. Twagombye kwibuka urupfu rwa Yesu ryari?

Yesu yapfuye kuri Pasika yo ku itariki ya 14 Nisani. Ku Bayahudi, umunsi utangira izuba rirenze. Umugoroba wabanjirije urupfu rwa Yesu, Yesu yasangiye ifunguro rya Pasika n’intumwa ze, hanyuma atangiza ifunguro bari kuzajya bibukiraho urupfu rwe.​—⁠Soma muri Luka 22:14, 15.

Muri iki gihe, abagaragu b’Imana bibuka icyo Imana yakoze binyuze kuri Yesu, kugira ngo ivane abantu bo ku isi hose mu bubata bw’icyaha n’urupfu (Kuva 12:5-7, 13, 17). Nk’uko na Pasika yizihizwaga rimwe mu mwaka, Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu na rwo rugomba kwizihizwa rimwe mu mwaka, ku itariki ya 14 Nisani izuba rirenze, dukurikije kalendari ya Bibiliya ishingiye ku mboneko z’ukwezi.​—⁠Soma muri Yohana 1:29.

3. Ni nde ukwiriye kurya ku mugati akanywa no kuri divayi?

Igihe Yesu yaherezaga divayi abigishwa be, yarababwiye ati “iki gikombe kigereranya isezerano rishya” (1 Abakorinto 11:25). Iryo sezerano rishya ryasimbuye isezerano ry’Amategeko ya Mose, aho Imana yari yarasezeranyije Abisirayeli ko iyo bayumvira badaciye ku ruhande, bari kuba ubwoko bwayo (Kuva 19:5, 6). Icyakora, Abisirayeli banze kumvira ibyo Imana yabasabye. Ibyo byatumye Yehova ateganya isezerano rishya.​—⁠Soma muri Yeremiya 31:31.

Bitewe n’iryo sezerano rishya, Yehova yatumye abantu benshi bashobora kuzabona imigisha binyuze ku bantu bake bari muri iryo sezerano, bagera ku 144.000 gusa. Abo bantu 144.000, bazatuma abantu babarirwa muri za miriyoni bo mu mahanga yose babona ubuzima bw’iteka muri paradizo hano ku isi. Muri iki gihe, bamwe muri abo bantu bagize iryo sezerano rishya, bakorera Yehova hano ku isi. Abo ni bo bonyine barya ku mugati bakanywa no kuri divayi, kubera ko igikombe “kigereranya isezerano rishya.”​—Soma muri Luka 12:32; Ibyahishuwe 14:1, 3.

4. Ni akahe kamaro ko kwibuka urupfu rwa Yesu?

Kwizihiza buri mwaka Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu, bituma turushaho gushimira Yehova urukundo ruhebuje yatugaragarije. Yohereje umwana we kugira ngo apfire ibyaha byacu. Ubwo rero iyo twifatanyije n’abandi mu Rwibutso rw’urupfu rwa Yesu, bituma turushaho gutekereza icyo urupfu rwa Yesu rwatumariye. Dukwiriye gutekereza icyo twakora kugira ngo dushimire Yehova na Yesu ibyo badukoreye.​—Soma muri Yohana 3:16; 2 Abakorinto 5:14, 15.

Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba ipaji ya 206-208 muri iki gitabo, Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze