Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho
“Mu kuboko kwawe kw’iburyo hahora umunezero iteka”
Byavuzwe na Lois Didur
Ni kangahe mu mibereho yawe wavuze uti “ndicuza kuba narafashe uyu mwanzuro”? Mu myaka 50 maze mu murimo w’igihe cyose, nta kintu kibi nibuka cyaba cyarambayeho bitewe n’uko ndi mu kuboko kw’iburyo kwa Yehova. Reka mbabwire impamvu.
NAVUTSE mu mwaka wa 1939, nkurira mu giturage cy’i Saskatchewan muri Kanada, hamwe na bakuru banjye bane na musaza wanjye umwe. Ubuzima bwo muri ako karere k’imirambi kakorerwagamo imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi, bwari bushimishije cyane. Umunsi umwe, Abahamya ba Yehova basuye papa, maze mbabaza niba Imana igira izina. Batweretse izina Yehova muri Zaburi ya 83:18. Byatumye nshaka kumenya byinshi ku byerekeye Imana n’Ijambo ryayo.
Muri iyo myaka, abana bo muri icyo giturage bose bigaga mu ishuri rimwe kugeza mu wa munani. Bakoraga ibirometero byinshi bagiye ku ishuri, bari ku mafarashi cyangwa bakagenda n’amaguru. Abarimu batungwaga n’imiryango yo muri ako karere. Hari umwaka ababyeyi banjye bari batahiwe gucumbikira umwarimu mushya witwaga John Didur.
Nubwo ntari mbizi, uwo musore na we yashishikazwaga n’Ijambo ry’Imana. Hari igihe narimo nshimagiza Abakomunisiti n’Abasosiyalisiti, kuko ari bo papa yashyigikiraga icyo gihe, maze John ambwira atuje ati “nta muntu ufite uburenganzira bwo gutegeka abandi. Imana yonyine ni yo ibifitiye uburenganzira.” Ibyo byatumye tugirana ibiganiro bishishikaje.
Kubera ko John yari yaravutse mu mwaka wa 1931, yari asobanukiwe ibibi by’intambara. Igihe Intambara yo muri Koreya yatangiraga mu mwaka wa 1950, yabajije abayobozi b’idini batandukanye niba bemerewe kujya mu ntambara. Bose bavuze ko bitabujijwe ko Abakristo bafata intwaro. Nyuma yaho, yabajije n’Abahamya ba Yehova. Bamweretse imirongo yo mu Byanditswe igaragaza ko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere batifatanyaga mu ntambara. John yabatijwe mu mwaka wa 1955, nanjye mbatizwa mu mwaka wakurikiyeho. Twembi twifuzaga gukorera Yehova ubuzima bwacu bwose (Zab 37:3, 4). Muri Nyakanga 1957, jye na John twarashyingiranywe.
Incuro nyinshi, isabukuru y’ishyingiranwa ryacu yabaga turi mu ikoraniro. Twashimishwaga n’uko twabaga turi kumwe n’abantu babarirwa mu bihumbi na bo bubaha ishyingiranwa. Ikoraniro mpuzamahanga rya mbere twagiyemo, ryabaye mu mwaka wa 1958. Twafashe imodoka turi batanu tuva i Saskatchewan, tujya mu mugi wa New York City. Twamaze icyumweru tugenda ku manywa, bwakwira tukarara mu ihema. Tekereza ukuntu twatunguwe igihe umuvandimwe twahuriye i Bethlehem, muri leta ya Pennsylvania, yadutumiriraga kurara iwe. Iyo neza yatugaragarije yatumye tugera i New York City dusa neza. Iryo koraniro rinini ryatumye twibonera ko gukorera Yehova bihesha ibyishimo byinshi. Bihuje n’ibyo umwanditsi wa zaburi yanditse ati “mu kuboko kwawe kw’iburyo hahora umunezero iteka.”—Zab 16:11.
DUKORA UMURIMO W’UBUPAYINIYA
Umwaka umwe nyuma yaho, ni ukuvuga mu mwaka wa 1959, twakoze umurimo w’ubupayiniya tuba mu nzu yimukanwa, twari twarashyize ku gasozi katariho ibiti birebire ko mu ntara ya Saskatchewan. Washoboraga kureba ahantu hanini cyane, harimo n’aho twabwirizaga.
Umunsi umwe, hari ibaruwa ishimishije yavuye ku biro by’ishami. Narirukanse cyane njya kureba John aho yahingishaga tingatinga. Iyo baruwa yadutumiriraga kujya gukora umurimo w’ubupayiniya bwa bwite mu mugi wa Red Lake, mu ntara ya Ontario. Kubera ko tutari tuzi aho ari ho, twahise dufata amakarita kugira ngo turebe aho ako karere gaherereye.
Mbega ukuntu hari hatandukanye cyane n’akarere katabagamo ibiti birebire! Noneho twabonaga amashyamba manini, n’imigi mito yari yubatse hafi y’ibirombe bya zahabu. Ku munsi wa mbere ubwo twarimo dushaka icumbi, hari agakobwa kumvise tuvugana n’umuntu bari baturanye. Kahise kiruka kajya kubibwira nyina maze aducumbikira iryo joro. Twaraye mu kumba k’ibyondo, katagira sima. Ku munsi wakurikiyeho, twabonye inzu y’ibyumba bibiri yubakishijwe imbaho, itagira amazi n’ibikoresho byo mu nzu, uretse icyuma gikozwe mu itini cyashyushyaga mu nzu hakoreshejwe inkwi. Twaguze ibikoresho bike mu iduka ryagurishaga ibintu byakoze, maze twumva turanyuzwe.
Washoboraga kugenda ibirometero 209 nta torero urabona. Abenshi mu bantu bakoraga mu birombe bya zahabu bari baravuye mu Burayi, kandi batubazaga niba twababonera Bibiliya mu rurimi rwabo. Mu gihe gito gusa, twabonye abantu 30 bashimishijwe cyane twigisha Bibiliya. Mu mezi atandatu gusa, havutse itorero rito.
Hari umugore twigishaga Bibiliya, maze umugabo we aterefona padiri amusaba ngo aze agarure umugore we mu nzira nziza. Uwo mupadiri aje, yavuze ko mu byo twigisha hagombye kuba harimo n’inyigisho y’Ubutatu. Uwo mugore yafashe Bibiliya y’Abagatolika maze asaba padiri kugaragaza aho ibyo yavugaga byari byanditse. Iyo Bibiliya yayirengeje ameza avuga ko bitari ngombwa ko atanga gihamya y’ibyo avuze. Igihe yasohokaga, yavuze mu rukereniya ngo nibadusohore kandi ntibazongere kwemera kutwakira. Ntiyari azi ko John yumvaga urwo rurimi!
Nyuma y’igihe gito, twavuye mu mugi wa Red Lake kubera ko John yagombaga gutozwa umurimo wo gusura amatorero. Icyakora, nyuma y’igihe kitarenze umwaka, ubwo John yatangaga disikuru y’umubatizo mu ikoraniro ry’intara, wa mugabo yari mu bantu bari biteguye kubatizwa. Ibyabaye igihe yahamagazaga padiri, byatumye yiga Bibiliya.
DUKORA BYINSHI MU MURIMO WO GUSURA AMATORERO
Mu murimo wo gusura amatorero, twashimishwaga mu buryo bwihariye no kwakirwa n’imiryango itandukanye. Twabaye incuti magara z’abantu baducumbikiraga, tugasangira byose. Hari igihe twacumbikiwe mu cyumba cyo hejuru, kitarimo icyuma gishyushya mu nzu kandi hari mu gihe cy’imbeho. Kare kare mu gitondo, twumvaga mushiki wacu wari ugeze mu za bukuru yinjira bucece agacana agashyiga gato ka kizungu kari aho kugira ngo dushyuhe. Hashiraga akanya gato akagaruka afite ibesani n’amazi ashyushye kugira ngo twitegure gahunda z’uwo munsi. Kuba yari atuje kandi agwa neza byanyigishije byinshi.
Umurimo wo gusura amatorero wamfashije kurushaho kwegera Yehova. Hari akarere twasuraga mu ntara ya Alberta, karimo umugi wacukurwagamo amabuye y’agaciro kure cyane mu majyaruguru, hakaba hari hatuye mushiki wacu. Umuteguro wa Yehova wabonaga ute uwo mushiki wacu wari wenyine muri ako gace kitaruye? Buri mezi atandatu twafataga indege tukajyayo, tukahamara icyumweru tubwirizanya na we kandi tugateranira hamwe, nk’uko twabikoraga iyo twabaga twasuye itorero rinini ryo mu mugi. Byatwibutsaga ukuntu Yehova yita kuri buri wese mu bagereranywa n’intama.
Twakomeje kwandikirana n’abantu benshi bagiye baducumbikira. Ibyo binyibutsa imwe mu mpano za mbere John yampaye. Kari agasanduku k’amabara menshi kari kuzuye impapuro zo kwandikaho. Twishimiraga cyane gukomeza kwandikirana n’izo ncuti dukoresheje izo mpapuro. Na n’ubu ndacyaha agaciro ako gasanduku.
Igihe twasuraga amatorero y’i Toronto, umuvandimwe wo kuri Beteli ya Kanada yaraduterefonnye, atubaza niba twakwishimira kuza kuri Beteli. Yifuzaga kubona igisubizo ryari? Yashakaga ko tumusubiza bukeye bwaho, niba byari gushoboka, kandi koko ni ko byagenze.
DUKORERA UMURIMO KURI BETELI
Buri gihe iyo twahindurirwaga inshingano, twabonaga umunezero uturuka mu kuboko kwa Yehova mu buryo butandukanye. Uwo munezero warakomeje n’igihe twajyaga kuri Beteli mu mwaka wa 1977. Kubana na bamwe mu basutsweho umwuka byatumaga tubona imico yabo itandukanye, n’ukuntu bubahaga cyane Ijambo ry’Imana.
Gahunda yo kuri Beteli yaradushimishije. Urugero, imyenda yacu yari isigaye iba mu kabati aho kuba mu ivarisi, kandi twari dufite itorero rimwe twifatanyaga na ryo. Uretse umurimo nari nshinzwe, gutembereza ababaga basuye Beteli na byo byaranshimishaga. Nasobanuriraga abo bavandimwe uko imirimo ikorwa kuri Beteli, nkumva ibitekerezo byabo kandi ngasubiza ibibazo bambazaga.
Imyaka yahise vuba cyane, maze mu mwaka wa 1997 John atumirirwa kujya i Patterson muri leta ya New York, kwiga Ishuri ry’Abagize Komite z’Amashami. Nyuma yaho, batubajije niba twakwemera kujya muri Ukraine. Batugiriye inama yo kubitekerezaho twitonze kandi tukabishyira mu isengesho. Umunsi wagiye kurangira twumva tuzajyayo.
TWIMUKIRA MURI UKRAINE
Twari twaragiye mu ikoraniro mpuzamahanga rinini ryabereye mu mugi wa St. Petersburg, mu Burusiya, mu mwaka wa 1992, nyuma yaho tujya no mu rindi ryabereye i Kiev muri Ukraine, mu mwaka wa 1993. Ayo makoraniro yari yaratumye dukunda abavandimwe bacu bo mu Burayi bw’i Burasirazuba. Tugeze i Lviv muri Ukraine, twabonye icumbi mu igorofa rya kabiri ry’inzu yari ishaje. Amadirishya yayo yari yitegeye imbuga yari ifite ubusitani buto, tukaba twarakundaga kuhabona isake nini itukura n’imishwi y’inkoko. Twumvaga tumeze nk’abari i Saskatchewan, ahakorerwaga imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi. Twabaga muri iyo nzu turi cumi na babiri. Buri gitondo twanyuraga mu mugi tugiye gukora kuri Beteli.
Gukorera umurimo muri Ukraine byatumaga twumva tumeze dute? Kwicarana n’abantu bari barihanganiye ibitotezo, ababayeho mu gihe umurimo wari warabuzanyijwe, n’abari barafunzwe, byatumaga umuntu yumva nta cyo ari cyo. Bari barakomeje kugira ukwizera gukomeye. Iyo twabashimiraga, baravugaga bati “Yehova ni we tubikesha.” Ntibigeze bumva batereranywe. Na n’ubu, iyo ushimiye umuntu ku bw’ineza ye, aragusubiza ati “shimira Yehova,” ashaka kukugaragariza ko ari we Soko y’ibyiza byose.
Muri Ukraine, abantu benshi bajya mu materaniro n’amaguru, bityo bakaba bafite igihe gihagije cyo kuganira no guterana inkunga. Bakora urugendo rw’isaha cyangwa irenga. Mu mugi wa Lviv hari amatorero asaga 50. Amatorero 21 muri yo ateranira mu nzu nini irimo Amazu y’Ubwami menshi. Ku cyumweru, kubona abavandimwe baje mu materaniro abandi bataha, biba bishimishije cyane.
Twahise twumva twisanzuye kuri abo bavandimwe na bashiki bacu bagira ikinyabupfura kandi baba biteguye kwita ku bandi. Iyo hari ikintu bavuze simpite ngisobanukirwa, baranyihanganira cyane. Akenshi, mu maso habo havuga byinshi.
Ikintu kigaragaza ukuntu abavandimwe biringira bagenzi babo cyabaye igihe mu mugi wa Kiev hari habereye ikoraniro mpuzamahanga, mu mwaka wa 2003. Ubwo twari tugeze ahantu hahagarara za gari ya moshi nyinshi zinyura munsi y’ubutaka, akana k’agakobwa kaje kadusanga, katubwira gatuje kati “nabuze nyogokuru.” Ako gakobwa kari kabonye udukarita twari twambaye maze kamenya ko turi Abahamya. Karikomeje ntikarira. Umugore w’umugenzuzi usura amatorero twari kumwe yaragafashe akajyana muri sitade, agashyikiriza Urwego Rushinzwe Ibyatakaye n’Ibyatoraguwe. Bidatinze, ako gakobwa kabonye nyirakuru. Kuba mu bantu babarirwa mu bihumbi bari aho ari twe ako kana kagejejeho ikibazo cyako, byankoze ku mutima rwose.
Muri Gicurasi 2001, abavandimwe bari baturutse mu bihugu byinshi baje muri Ukraine mu muhango wo kwegurira Yehova amazu mashya y’ibiro by’ishami. Nyuma ya disikuru yihariye yatangiwe kuri sitade ku cyumweru mu gitondo, abavandimwe benshi cyane bafashe umuhanda baza gusura ayo mazu mashya ya Beteli. Mbega ibintu bitazibagirana! Nishimiye cyane kubona ukuntu abo bavandimwe bari batuje kandi bafite gahunda. Byatumye ndushaho guha agaciro umunezero uterwa no gukorera Imana.
IHINDUKA RIKOMEYE
Ikibabaje ni uko mu mwaka wa 2004, basuzumye John bagasanga arwaye kanseri. Twasubiye muri Kanada kugira ngo yivuze. Umubiri we ntiwihanganiye imiti bamuvuje bwa mbere, bituma amara ibyumweru byinshi mu nzu y’indembe. Igishimishije ni uko yaje kugarura akenge. Nubwo atashoboraga kuvuga, mu maso he hahoraga hagaragaza ko yishimiye abazaga kumusura bose.
Ariko kandi, ntiyashoboye gukira. Yapfuye ku itariki ya 27 Ugushyingo 2004. Numvise ntakaje ikintu gikomeye. Jye na John twishimiraga cyane gukorera Yehova hamwe. Ni iki nari gukora? Nahisemo gusubira muri Ukraine. Nishimira urukundo rurangwa n’ubwuzu ngaragarizwa n’abagize umuryango wa Beteli, hamwe n’abagize itorero nifatanya na ryo.
Nta na rimwe twigeze twicuza kubera imyanzuro twafashe. Twagize ubuzima burangwa n’umunezero kandi tugira incuti nziza. Nzi ko hakiri byinshi byo kwiga ku birebana n’ineza ya Yehova, kandi niringiye ko nzakomeza kumukorera iteka ryose, kuko niboneye rwose ko ‘mu kuboko kwe kw’iburyo hahora umunezero.’
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 6]
“Nta na rimwe twigeze twicuza kubera imyanzuro twafashe”
[Ifoto yo ku ipaji ya 3]
Nshyingiranwa na John
[Ifoto yo ku ipaji ya 4]
Igihe nari umupayiniya wa bwite mu mugi wa Red Lake, mu ntara ya Ontario
[Ifoto yo ku ipaji ya 5]
Ndi kumwe na John muri Ukraine, mu mwaka wa 2002