Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho
Hashize imyaka mirongo irindwi mfashe ikinyita cy’umwambaro w’Umuyahudi
Byavuzwe na Leonard Smith
Igihe nari mu kigero cy’imyaka 13, hari imirongo ibiri yo muri Bibiliya yanshimishije cyane. Na n’ubu nyuma y’imyaka isaga 70, ndacyibuka igihe nasobanukirwaga neza amagambo yo muri Zekariya 8:23, avuga iby’ “abantu icumi” bafashe “ikinyita cy’umwambaro w’Umuyahudi.” Babwira uwo Muyahudi bati “turajyana namwe kuko twumvise ko Imana iri kumwe namwe.”
UWO Muyahudi agereranya Abakristo basutsweho umwuka, naho “abantu icumi” bakagereranya abagize “izindi ntama” cyangwa “Abayonadabu,” nk’uko bitwaga icyo gihea (Yoh 10:16). Igihe nasobanukirwaga uko kuri, namenye ko kugira ngo nzabone isohozwa ry’ibyiringiro byanjye byo kuzabaho iteka ku isi, nagombaga gushyigikira mu budahemuka itsinda ry’abasutsweho umwuka.
Nanone kandi, nashishikajwe cyane n’umugani wa Yesu w’ “intama” n’ “ihene” uvugwa muri Matayo 25:31-46. “Intama” zigereranya abantu bemerwa n’Imana mu gihe cy’iminsi y’imperuka, bitewe n’uko bagirira neza abavandimwe ba Kristo basutsweho umwuka bakiri ku isi. Icyo gihe nari Umuyonadabu ukiri muto. Naribwiye nti “umva rero Leonard, niba ushaka ko Kristo akubara mu ntama, ugomba gushyigikira abavandimwe be basutsweho umwuka, ukemera ubuyobozi bwabo kuko Imana iri kumwe na bo.” Ibyo ni byo nakomeje kugenderaho mu gihe cy’imyaka isaga mirongo irindwi.
‘UMWANYA WANJYE NI UWUHE?’
Mama yabatijwe mu mwaka wa 1925, mu nzu twateraniragamo kuri Beteli. Iyo nzu yitwaga Ihema ry’Ibonaniro ry’i Londres, kandi ni yo abavandimwe bo muri ako gace bateraniragamo. Navutse ku itariki ya 15 Ukwakira 1926. Nabatijwe muri Werurwe 1940, mu ikoraniro ryabereye mu mugi wo mu Bwongereza uri ku nkengero z’inyanja, witwa Dover. Nakuze nkunda ukuri ko muri Bibiliya. Kubera ko mama yari Umukristo wasutsweho umwuka, ‘ikinyita cy’umwambaro w’Umuyahudi’ cya mbere navuga ko nafashe, cyari icya mama. Icyo gihe papa na mushiki wanjye mukuru ntibari Abahamya ba Yehova. Twari mu itorero rya Gillingham ryari mu majyepfo y’uburasirazuba bw’u Bwongereza, ahanini ryari rigizwe n’Abakristo basutsweho umwuka. Mama yari intangarugero mu bihereranye no kubwirizanya ishyaka.
Mu ikoraniro ryabereye mu mugi wa Leicester muri Nzeri 1941, hatanzwe disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Ubudahemuka,” yasobanuraga ikibazo kirebana n’ubutegetsi bw’ikirenga bw’ijuru n’isi. Iyo disikuru ni yo yatumye nsobanukirwa bwa mbere ko turebwa n’ikibazo cyavutse hagati ya Yehova na Satani. Ku bw’ibyo, tugomba kujya mu ruhande rwa Yehova kandi tugakomeza kumubera indahemuka, we Mutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi.
Muri iryo koraniro, ikintu cyatsindagirijwe cyane ni umurimo w’ubupayiniya, kandi abakiri bato batewe inkunga yo kwishyiriraho intego yo kuwukora. Disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Umwanya abapayiniya bafite mu muteguro” yatumye nibaza nti ‘umwanya wanjye ni uwuhe?’ Iryo koraniro ryatumye ndushaho kumva ko jyewe Umuyonadabu mfite inshingano yo gufasha uko nshoboye kose itsinda ry’abasutsweho umwuka mu murimo wo kubwiriza. Muri iryo koraniro ry’i Leicester, nahise nuzuza fomu nsaba kuba umupayiniya.
NKORA UMURIMO W’UBUPAYINIYA MU GIHE CY’INTAMBARA
Ku itariki ya 1 Ukuboza 1941, ubwo nari mfite imyaka 15, nemerewe kuba umupayiniya wa bwite. Mama ni we mupayiniya twakoranye bwa mbere, ariko hashize hafi umwaka yahagaritse ubupayiniya bitewe n’uburwayi. Ibiro by’ishami by’i Londres byahise bimpa undi witwa Ron Parkin, ubu uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami byo muri Porto Rico.
Twoherejwe gukorera mu migi ya Broadstairs na Ramsgate iri ku nkengero y’inyanja, mu ntara ya Kent, aho twakodesheje icyumba. Buri kwezi, umupayiniya wa bwite yahabwaga amashilingi 40 (icyo gihe yari amadolari y’Amanyamerika agera ku 8). Ku bw’ibyo, iyo twamaraga kuriha icumbi, twasigaranaga udufaranga duke two kudutunga, kandi nyuma yaho ntitwabaga tuzi aho tuzavana ibyokurya. Ariko Yehova yakomezaga kuduha ibyo twabaga dukeneye.
Twakoraga urugendo rurerure ku magare, tukayanyonga n’imbaraga nyinshi kubera ko yabaga ahetse ibintu byinshi, kandi duhanganye n’imiyaga yaturukaga mu Nyanja y’Amajyaruguru. Nanone kandi, twabaga twugarijwe n’ibisasu indege zateraga, ndetse n’ibindi bisasu Abadage bateraga mu mugi wa Londres bikanyura hejuru y’umugi wa Kent. Hari igihe nari ku igare maze ndasimbuka ngwa mu muferege, ubwo igisasu cyancaga hejuru kigaturikira mu murima wari hafi aho. Nubwo byari bimeze bityo, imyaka twamaze i Kent dukora umurimo w’ubupayiniya yari ishimishije cyane.
NJYA GUKORA KURI BETELI NKIRI MUTO
Igihe cyose mama yavugaga ibya Beteli, yabivugaga yishimye cyane. Yajyaga ambwira ati “nta kindi nakwifuriza kitari ukujya gukora kuri Beteli ukiri muto.” Tekereza ukuntu nishimye cyane kandi nkumva ntunguwe ubwo muri Mutarama 1946 natumirirwaga kujya gufasha kuri Beteli y’i Londres, mu gihe cy’ibyumweru bitatu. Ibyo byumweru birangiye, Pryce Hughes wari uhagarariye ibiro by’ishami yansabye kuguma kuri Beteli. Imyitozo nahaherewe yaramfashije ubuzima bwanjye bwose.
Icyo gihe umuryango wa Beteli y’i Londres wari ugizwe n’abantu 30, abenshi bakaba bari abavandimwe bakiri bato b’abaseribateri, ariko nanone harimo abavandimwe basutsweho umwuka, urugero nka Pryce Hughes, Edgar Clay na Jack Barr, waje kuba umwe mu bari bagize Inteko Nyobozi. Muri icyo gihe nari nkiri muto, nishimiraga gushyigikira abavandimwe ba Kristo nkurikiza ubuyobozi nahabwaga n’abo twakwita “inkingi” banyoboraga!—Gal 2:9.
Umunsi umwe ubwo nari kuri Beteli, umuvandimwe umwe yambwiye ko ku irembo hari mushiki wacu wifuzaga ko tubonana. Natunguwe n’uko yari mama wari uje kundeba afite agapfunyika. Yambwiye ko atari bwinjire kugira ngo atanyicira akazi, ariko ampa ka gapfunyika aragenda. Kari karimo ikoti ry’imbeho. Icyo gikorwa cyuje urukundo cyanyibukije ukuntu Hana yazaniraga umuhungu we Samweli wari ukiri muto ikanzu ubwo yakoraga mu ihema ry’ibonaniro.—1 Sam 2:18, 19.
SINZIGERA NIBAGIRWA IGIHE NAMAZE MU ISHURI RYA GILEYADI
Mu mwaka wa 1947, twatumiriwe kwiga Ishuri rya Gileyadi ribera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika turi abantu batanu mu bakoraga kuri Beteli, maze umwaka wakurikiyeho twiga ishuri rya 11. Tugeze mu ntara ya New York iri mu majyaruguru, ari na ho iryo shuri ryari riri, twasanze hakonje cyane. Nishimiye cyane kuba nari mfite rya koti mama yari yaranzaniye.
Sinzigera nibagirwa amezi atandatu namaze mu Ishuri rya Gileyadi. Kwigana n’abanyeshuri bari baravuye mu bihugu 16, byatumye ndushaho kubona ibintu mu buryo bwagutse. Uretse kuba narahawe imyitozo yatumye ndushaho kugirana imishyikirano myiza na Yehova, nungukiwe cyane no kwifatanya n’Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka. Umwe mu banyeshuri twiganye witwaga Lloyd Barry, umwe mu barimu witwaga Albert Schroeder na John Booth wari uhagarariye imirimo yakorerwaga mu Isambu y’Ubwami (akaba ari na ho hari Ishuri rya Gileyadi) baje kuba mu bari bagize Inteko Nyobozi. Nshimishwa cyane n’inama nziza abo bavandimwe bagiye bampa n’urugero rwiza batangaga babera Yehova n’umuteguro we indahemuka.
NKORA UMURIMO WO GUSURA AMATORERO NKAZA NO GUSUBIRA KURI BETELI
Maze kuva mu Ishuri rya Gileyadi, nahawe inshingano yo gusura amatorero muri leta ya Ohio, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Icyo gihe nari mfite imyaka 21 gusa, ariko abavandimwe banyakiranaga urugwiro nubwo nari mfite ishyaka rya gisore. Igihe nakoraga uwo murimo wo gusura amatorero, nigiye byinshi ku bavandimwe b’inararibonye.
Nyuma y’amezi make, natumiriwe gusubira kuri Beteli y’i Brooklyn kugira ngo mpabwe indi myitozo. Muri icyo gihe, namenyanye n’abantu twakwita inkingi, urugero nka Milton Henschel, Karl Klein, Nathan Knorr, T. J. (Bud) Sullivan na Lyman Swingle, bigeze kuba abagize Inteko Nyobozi. Kubona ukuntu bakoraga akazi kabo kandi bagakurikiza amahame ya gikristo byanyigishije byinshi. Byatumye ndushaho kwiringira umuteguro wa Yehova. Nyuma yaho, noherejwe mu Burayi gukomerezayo umurimo.
Mama yapfuye muri Gashyantare 1950. Tumaze kumushyingura, naganiriye na papa na mushiki wanjye Dora, nta guca ku ruhande. Kubera ko ntari nkiba mu rugo kandi mama akaba yari amaze gupfa, nababajije icyo bateganyaga gukora ku birebana n’ukuri. Bari bazi umuvandimwe wari warasutsweho umwuka wari ugeze mu za bukuru witwaga Harry Browning kandi baramwubahaga. Ku bw’ibyo, bemeye kujya bagirana ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya. Mu mwaka umwe gusa, papa na Dora barabatijwe. Nyuma yaho papa yaje kuba umukozi w’itorero rya Gillingham. Papa amaze gupfa, Dora yashyingiranywe n’umuvandimwe wizerwa w’umusaza w’itorero witwa Roy Moreton, kandi yakomeje gukorera Yehova mu budahemuka kugeza apfuye mu mwaka wa 2010.
MFASHA MU BUFARANSA
Nkiri ku ishuri, nari narize igifaransa, ikidage n’ikilatini, kandi muri izo ndimi uko ari eshatu, igifaransa ni cyo cyangoraga. Ku bw’ibyo, igihe bansabaga kujya gufasha kuri Beteli y’i Paris mu Bufaransa, numvise ari byiza ariko nanone ngira ubwoba. Mpageze nishimiye cyane gukorana na Henri Geiger, wari uhagarariye iryo shami, akaba yari umuvandimwe wasutsweho umwuka wari ugeze mu za bukuru. Akazi nakoraga si ko buri gihe kabaga koroshye, kandi birumvikana ko nakoraga amakosa menshi, ariko nize byinshi ku bihereranye no kubana n’abandi.
Ikoraniro mpuzamahanga rya mbere ryabaye nyuma y’intambara ryari kubera i Paris mu mwaka wa 1951, kandi nari mu bariteguraga. Umuvandimwe wasuraga amatorero wari ukiri muto witwaga Léopold Jontès, yaje kuri Beteli kugira ngo amfashe. Nyuma yaho, Léopold yaje guhabwa inshingano yo guhagararira ibiro by’ishami. Iryo koraniro ryabereye mu nzu y’imikino yitwa Palais des sports, iri hafi y’Umunara wa Eiffel. Abantu baje muri iryo koraniro bari baturutse mu bihugu 28. Ku munsi wa nyuma w’iryo koraniro, Abahamya 6.000 b’Abafaransa bashimishijwe cyane no kubona hari hateranye abantu 10.456.
Nkigera mu Bufaransa, igifaransa cyanjye cyari gike cyane. Ariko icyarushagaho kubizambya ni uko navugaga ari uko gusa nizeye ko icyo ngiye kuvuga ari cyo. Ariko kandi, iyo udakora amakosa, nta wigera agukosora kandi ibyo bituma utamenya ururimi.
Niyemeje kwikosora niyandikisha mu ishuri ryigishaga abanyamahanga igifaransa. Najyaga kwiga nimugoroba, iyo nabaga ntari bujye mu materaniro. Natangiye gukunda igifaransa, kandi uko imyaka yagendaga ihita narushagaho kugikunda. Byagize akamaro kubera ko nashoboye gufasha ibiro by’ishami by’u Bufaransa mu mirimo y’ubuhinduzi. Nyuma naje kuba umuhinduzi, ngahindura mvana mu cyongereza nshyira mu gifaransa. Guhindurira abavandimwe bo hirya no hino ku isi bavuga igifaransa ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka bikungahaye bitangwa n’itsinda ry’umugaragu, byaranshimishaga cyane.—Mat 24:45-47.
NSHAKA UMUGORE NGAHABWA N’IZINDI NSHINGANO
Mu mwaka wa 1956 nashakanye na Esther, akaba yari umupayiniya wo mu Busuwisi twari twarahuye imyaka mike mbere yaho. Twaherewe disikuru y’ishyingirwa mu Nzu y’Ubwami yari hafi ya Beteli y’i Londres (ya yindi kera yitwaga Ihema ry’Ibonaniro ry’i Londres, aho mama yabatirijwe). Umuvandimwe Hughes ni we waduhaye disikuru y’ishyingirwa. Nyina wa Esther yari ahari, kandi na we yari afite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru. Uretse kuba ishyingiranwa ryanjye ryaratumye mbona incuti nziza kandi y’indahemuka, ryanatumye mbona uburyo buhagije bwo gushyikirana na mabukwe mwiza kandi wahaga agaciro ibintu by’umwuka, kugeza igihe yarangirije urugendo rwe rwo ku isi mu mwaka wa 2000.
Jye na Esther tumaze gushyingiranwa, twabaye hanze ya Beteli. Nakomeje kuba umuhinduzi kuri Beteli, Esther we aba umupayiniya wa bwite mu migi mito ikikije Paris. Yashoboye gufasha abantu benshi bahinduka abagaragu ba Yehova. Mu mwaka wa 1964, twatumiriwe kuba kuri Beteli. Hanyuma mu mwaka wa 1976, ubwo hashyirwagaho Komite z’Amashami, nabaye umwe mu bari bagize Komite y’Ishami ryo mu Bufaransa. Esther yakomeje kunshyigikira abigiranye urukundo.
“NTITUZAHORANA ITEKA”
Nshimishwa n’uko nagiye mbona uburyo bwo gusubira ku cyicaro gikuru i New York. Iyo nabaga ndi yo, nahabwaga inama nziza n’abavandimwe banyuranye babaga bagize Inteko Nyobozi. Urugero, igihe kimwe nabwiye umuvandimwe Knorr ko nari mpangayikishijwe n’uko hari ibintu tutari kurangiza ku gihe, maze aramwenyura arambwira ati “wihangayika. Genda ukore gusa.” Kuva icyo gihe, akenshi iyo nabaga mfite ibintu byinshi byo gukora, aho kumera nk’utaye umutwe nafataga ikintu kimwe nkagikora, nakirangiza ngakora ikindi, kandi muri rusange akazi karangiraga neza ku gihe.
Mbere y’uko Yesu apfa, yabwiye abigishwa be ati “ntituzahorana iteka” (Mat 26:11). Natwe abagize izindi ntama tuzi ko tutazahorana ku isi n’abavandimwe ba Kristo basutsweho umwuka. Ku bw’ibyo, kuba maze imyaka isaga 70 nkorana n’abavandimwe benshi basutsweho umwuka, mfashe ikinyita cy’umwambaro w’Umuyahudi, nta cyo nabinganya na cyo.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba wifuza kumenya icyo ijambo “Yonadabu” risobanura, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gashyantare 2010, ipaji ya 16-17, paragarafu ya 8 n’iya 10.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 21]
Umuvandimwe Knorr yaramwenyuye, arambwira ati “wihangayika. Genda ukore gusa.”
[Amafoto yo ku ipaji ya 19]
(Ibumoso) mama na papa
(Iburyo) ndi ku ishuri rya Gileyadi mu wa 1948, nambaye rya koti mama yari yarampaye
[Ifoto yo ku ipaji ya 20]
Ndimo mpindura disikuru y’umuvandimwe Lloyd Barry, igihe ibiro by’ishami by’u Bufaransa byegurirwaga Yehova mu mwaka wa 1997
[Amafoto yo ku ipaji ya 21]
(Ibumoso) jye na Esther ku munsi w’ubukwe bwacu
(Iburyo) turi kumwe mu murimo wo kubwiriza