Ibibazo by’abasomyi . . .
Ese Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bivangaga muri politiki?
▪ Mbere y’uko Yesu ajya mu ijuru, yahaye abigishwa be amabwiriza yumvikana ku birebana n’uko bari kuzakora umurimo wo kubwiriza, ariko nta cyo yigeze avuga ku birebana na politiki (Matayo 28:18-20). Ku bw’ibyo, abigishwa be bakomeje kugendera ku ihame Yesu yari yarababwiye mbere yaho, rigira riti “ibya Kayisari mubihe Kayisari, ariko iby’Imana mubihe Imana.”—Mariko 12:17.
Iryo hame ryafashije rite abigishwa ba Yesu kuba mu isi, ariko batari abayo? None se ni iki cyabafashije gutandukanya ibintu bigenewe Leta cyangwa Kayisari, n’ibigenewe Imana?
Intumwa Pawulo yabonaga ko kwivanga muri politiki byari bihabanye n’ibyo Yesu yigishije. Hari igitabo cyagize kiti “nubwo Pawulo yakoresheje uburenganzira yahabwaga no kuba yari afite ubwenegihugu bwa Roma kugira ngo arenganurwe mu rubanza, ntiyigeze yivanga mu bibazo bya politiki by’icyo gihe.”—Beyond Good Intentions—A Biblical View of Politics.
Ni iyihe nama Pawulo yagiriye Abakristo bagenzi be? Icyo gitabo gikomeza kigira kiti “mu nzandiko yandikiye abo bahuje ukwizera bo mu migi minini, urugero nka Korinto, Efeso na Roma, ntiyigeze avugamo ibya politiki.” Nanone icyo gitabo cyavuze ko nubwo Pawulo “yabasabye kugandukira abategetsi, nta na hamwe mu nzandiko ze yigeze ategeka itorero yabaga yandikiye gushyikirana n’inzego za leta rizisaba gukora ibintu runaka [byo mu rwego rwa politiki].”—Abaroma 12:18; 13:1, 5-7.
Abakristo babayeho nyuma y’imyaka mirongo Pawulo apfuye, na bo bakomeje gutandukanya ibya Leta n’iby’Imana. Bakomeje kubaha abategetsi, ari na ko birinda gukora imirimo yo mu rwego rwa politiki. Cya gitabo cyagize icyo kivuga kuri abo Bakristo, kigira kiti “nubwo Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari bazi ko bagomba kubaha abategetsi, ntibagiraga uruhare muri politiki.”
Icyakora nyuma y’imyaka igera kuri 300 Kristo apfuye, ibintu byarahindutse. Umuhanga mu bya tewolojiya witwa Charles Villa-Vicencio, yaravuze ati “uko bigaragara, igihe Constantin yahinduraga imiterere y’inzego za politiki, Abakristo benshi batangiye gukora imirimo ya gisivili n’iya gisirikare kandi bemera guhabwa imyanya yo mu rwego rwa politiki” (Between Christ and Caesar). Ibyo byagize izihe ngaruka? Mu mpera z’ikinyejana cya kane, ubwo Abakristo bari bamaze kwivanga muri politiki, idini ryabo ryahindutse idini rya leta mu Bwami bw’Abaroma.
No muri iki gihe, amadini menshi avuga ko ari aya gikristo aracyashishikariza abayoboke bayo kwivanga muri politiki. Icyakora, ayo madini ntakurikiza urugero rwa Kristo n’urw’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere.