Jya urangwa n’icyizere nubwo waba ufitanye ibibazo n’uwo mwashakanye
‘Abashatse ndabaha aya mabwiriza, ariko si jye, ahubwo ni Umwami.’—1 KOR 7:10.
ESE WASOBANURA?
Ni mu buhe buryo Imana iteranyiriza hamwe abashakanye?
Abasaza bafasha bate Abakristo bashakanye bafitanye ibibazo?
Twagombye kubona dute ishyingiranwa?
1. Abakristo babona bate ishyingiranwa kandi kuki?
IYO Abakristo bagiye gushyingiranwa, bahigira umuhigo imbere y’Imana, ibyo akaba ari ibintu bagomba gufatana uburemere (Umubw 5:4-6). Kubera ko Yehova ari we watangije ishyingiranwa, iyo abantu bashyingiranywe aba ‘abateranyirije hamwe’ (Mar 10:9). Imana ikomeza kubona ko abashyingiranywe baba barateranyirijwe hamwe, uko amategeko agenga ishyingiranwa mu gihugu batuyemo yaba ameze kose. Abagaragu ba Yehova bagombye kubona ishyingiranwa nk’uko aribona, niyo baba barashyingiranywe bataraba abagaragu be.
2. Ni ibihe bibazo turi busuzume muri iki gice?
2 Ishyingiranwa ryiza rishobora gutuma abashakanye bagira ibyishimo byinshi. Ariko se, byagenda bite mu gihe abashyingiranywe bafitanye ibibazo? Ese hari icyo bakora kugira ngo bongere kubana neza? Ni iki cyafasha abashakanye mu gihe bafitanye ibibazo?
ESE RIZARANGWA N’IBYISHIMO CYANGWA RIZARANGWA N’IMIBABARO?
3, 4. Byagenda bite umuntu aramutse afashe umwanzuro mubi mu gihe ashaka uwo bazabana?
3 Iyo Abakristo bashakanye babanye neza, bituma bagira ibyishimo kandi bihesha Yehova ikuzo. Ariko iyo babanye nabi, bagira imibabaro myinshi. Umukristo uteganya gushaka ukurikiza ubuyobozi Imana itanga aba ahaye ishyingiranwa rye urufatiro rwiza. Ariko umuntu aramutse afashe umwanzuro mubi mu gihe ahitamo uwo bazabana, ashobora kubura ibyishimo kandi akagira intimba. Urugero, hari abatangira kurambagizanya bakiri bato, bataritegura gusohoza inshingano zijyanirana n’ishyingiranwa. Hari n’abashakira abo bazabana kuri interineti, maze bagahita bashakana, bigatuma bagira ishyingiranwa ribi. Abandi bo bakora icyaha gikomeye mu gihe barambagizanya, ariko nyine bagashakana maze bagatangira ishyingiranwa ryabo batubahana.
4 Hari Abakristo badashyingiranwa n’uri “mu Mwami gusa,” bikabakururira imibabaro ikunze guterwa no gushaka umuntu mudahuje idini (1 Kor 7:39). Niba nawe ari uko bimeze, jya usenga Imana uyisaba kukubabarira no kugufasha. Ntivaniraho umuntu ingaruka z’amakosa yakoze, ariko iyo yicujije imufasha guhangana n’ibibazo (Zab 130:1-4). Jya ukora uko ushoboye kose kugira ngo ushimishe Imana muri iki gihe ndetse n’iteka ryose, kandi ‘ibyishimo bituruka kuri Yehova bizaba igihome cyawe.’—Neh 8:10.
MU GIHE BAFITANYE IBIBAZO
5. Mu gihe umuntu afitanye ibibazo n’uwo bashakanye, ni iyihe mitekerereze mibi yagombye kwirinda?
5 Iyo umuntu abanye nabi n’uwo bashyingiranywe, ashobora gutekereza ati “ese ubu koko nkwiriye gukomeza kubana na we? Uwansubiza mu buseribateri nkishakira undi!” Ashobora no kumva ashaka gutana n’uwo bashyingiranywe, avuga ati “nshaka kongera kugira umudendezo. Ariko ubundi uwatana na we! Yego nta mpamvu ishingiye ku Byanditswe mfite, ariko nibura nakongera kwiberaho uko nshaka.” Aho kugira ngo Abakristo batekereze batyo kandi bishyiremo ko batanye ubuzima bwarushaho kuba bwiza, bagombye gukora uko bashoboye kose bakabana neza, bakurikiza ubuyobozi buva ku Mana.
6. Sobanura ibyo Yesu yavuze muri Matayo 19:9.
6 Umukristo cyangwa Umukristokazi aramutse atanye n’uwo bashakanye, ashobora kuba yemerewe kongera gushaka cyangwa atabyemerewe, dukurikije icyo Ibyanditswe bivuga. Yesu yaravuze ati “umuntu wese utana n’umugore we, atamuhoye gusambana, akarongora undi, aba asambanye” (Mat 19:9). Ijambo “ubusambanyi” ryakoreshejwe aha, rikubiyemo ubuhehesi n’indi mikoreshereze y’ibitsina y’akahebwe. Ni iby’ingenzi ko Umukristo asenga Imana ayisaba ubuyobozi mu gihe yumva ashaka gutana n’uwo bashakanye, atamuhoye ubusambanyi.
7. Iyo Abakristo bashakanye batabanye neza, abantu bashobora gutekereza iki?
7 Iyo mu ishyingiranwa habayemo ibibazo, bishobora kugaragaza ko umuntu adafitanye imishyikirano myiza n’Imana. Intumwa Pawulo yarabajije ati “niba umuntu atazi kuyobora abo mu rugo rwe, yabasha ate kwita ku itorero ry’Imana?” (1 Tim 3:5). Mu by’ukuri, iyo abashakanye bombi bavuga ko ari Abakristo, nyamara bakagira ibibazo mu ishyingiranwa ryabo, ababibona bashobora gutekereza ko badashyira mu bikorwa ibyo bigisha abandi.—Rom 2:21-24.
8. Iyo Abakristo bashakanye biyemeje kwahukana cyangwa gutana, baba bafite ikihe kibazo?
8 Iyo Abakristo bashakanye batekereza kwahukana cyangwa gutana nta mpamvu bafite zishingiye ku Byanditswe, haba hari ikitagenda neza mu mishyikirano bafitanye n’Imana. Uko bigaragara, umwe muri bo aba adakurikiza amahame ashingiye ku Byanditswe, cyangwa wenda bombi bakaba batayakurikiza. Mu by’ukuri, baramutse ‘biringira Yehova n’umutima wabo wose,’ bakora uko bashoboye kose kugira ngo babane neza.—Soma mu Migani 3:5, 6.
9. Abakristo bagiye bihangana nubwo bari bafitanye ibibazo n’abo bashakanye babonye izihe ngororano?
9 Hari abashakanye benshi baje kugera aho babana neza nubwo mbere byasaga n’ibidashoboka. Abakristo bakomeza kwihangana nubwo baba bafitanye ibibazo, akenshi bagira icyo bageraho. Reka turebe ibishobora kuba mu muryango w’Umukristokazi ufite umugabo utizera. Intumwa Petero yaranditse ati “namwe bagore, mugandukire abagabo banyu kugira ngo niba hari n’abagabo batumvira ijambo, bareshywe n’imyifatire yanyu nta jambo muvuze, kuko bazaba bibonera imyifatire yanyu izira amakemwa, kandi irangwa no kubaha cyane” (1 Pet 3:1, 2). Koko rero, umwe mu bashakanye utizera ashobora kwemera ukuri mu gihe mugenzi we amugaragarije imyifatire myiza. Ishyingiranwa nk’iryo rihesha Imana ikuzo kandi rishobora gutuma umugabo, umugore n’abana babo babona imigisha myinshi.
10, 11. Ni ibihe bibazo bishobora kuvuka abashakanye batari babyiteze, ariko se ni iki Umukristo ashobora kwiringira?
10 Abakristo b’abaseribateri benshi bifuza gushimisha Yehova, bahitamo gushakana n’abo bahuje ukwizera. Niyo byaba bimeze bityo ariko, ibintu bishobora guhinduka mu buryo batari biteze. Urugero, hari igihe umwe mu bashakanye ashobora kugira ibibazo by’ihungabana, cyangwa nyuma y’ubukwe, umwe mu bashakanye akaba yakonja, ntakomeze kubwiriza. Reka dufate urugero rwa Linda,a Umukristokazi ugira ishyaka mu murimo akaba n’umubyeyi wuje urukundo. Yabuze icyo yakora igihe umugabo we wabatijwe yakoraga ibintu bidahuje n’Ibyanditswe ariko akanga kwihana, bikamuviramo gucibwa. Umukristo uri muri iyo mimerere ashobora kumva ko ishyingiranwa ryabo rigeze aharindimuka. None se yakora iki?
11 Ushobora gutekereza uti “ese nkomeze kubana n’uwo twashakanye uko byaba bimeze kose?” Nta muntu ushobora kugufatira umwanzuro kandi nta n’uwagombye kubikora. Icyakora, hari impamvu zumvikana zagombye gutuma udatana n’uwo mwashakanye nubwo mwaba mufitanye ibibazo. Abakristo bakomeza kwihanganira ibibazo bahura na byo mu ishyingiranwa kubera ko umutimanama wabo utabemerera gutana n’uwo bashakanye, ni ab’agaciro kenshi mu maso y’Imana. (Soma muri 1 Petero 2:19, 20.) Yehova akoresha Ijambo rye n’umwuka we agafasha Umukristo ushyiraho imihati kugira ngo akomeze kubana neza n’uwo bashakanye.
BITEGUYE KUGUFASHA
12. Abasaza bazatubona bate nitubasaba inama?
12 Niba ufitanye ibibazo n’uwo mwashakanye, ntugatinye gusaba inama Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka. Abasaza baba ari abungeri b’umukumbi kandi bazishimira kuguha inama zishingiye ku Byanditswe (Ibyak 20:28; Yak 5:14, 15). Ntugatekereze ko nusaba abasaza ngo bagufashe wowe n’uwo mwashakanye gukemura ikibazo gikomeye mufite, bazabagaya. Bazarushaho kubakunda no kububaha nibabona imihati mushyiraho kugira ngo mushimishe Imana.
13. Ni iyihe nama dusanga mu 1 Abakorinto 7:10-16?
13 Iyo Umukristo ufite umugabo cyangwa umugore badahuje idini asabye abasaza kumufasha, bashobora kumwereka inama Pawulo yatanze agira ati “abashatse bo ndabaha aya mabwiriza, ariko si jye, ahubwo ni Umwami, ko umugore atagomba kuva ku mugabo we. Ariko aramutse yahukanye, akomeze kuba aho adashatse undi, cyangwa se asubirane n’umugabo we; kandi umugabo na we ntagomba gusiga umugore we. . . . Wa mugore we, ubwirwa n’iki niba utazakiza umugabo wawe, cyangwa se wa mugabo we, ubwirwa n’iki niba utazakiza umugore wawe?” (1 Kor 7:10-16). Iyo umwe mu bashakanye arehereje mugenzi we utizera mu gusenga k’ukuri, birashimisha cyane.
14, 15. Ni ryari umuntu ashobora gufata umwanzuro wo kwahukana, ariko se kuki ari iby’ingenzi ko asuzuma icyo kibazo nta kubogama kandi akabishyira mu isengesho?
14 Ni ryari Umukristokazi ashobora ‘kwahukana’? Hari bamwe bahisemo kwahukana kubera ko abo bashakanye banga nkana gutunga umuryango. Abandi bo babikoze bitewe n’uko abo bashakanye babakubita cyangwa bakababuza gukomeza gahunda zabo zo kuyoboka Imana.
15 Kwahukana cyangwa kutahukana, ni umwanzuro umuntu agomba kwifatira. Icyakora, Umukristo yagombye gusuzuma icyo kibazo abishyize mu isengesho kandi nta kubogama. Urugero, ese koko mugenzi we utizera ni we utuma adakomeza gahunda ye yo kuyoboka Imana, cyangwa na we yagiye adohoka mu kwiyigisha Bibiliya, ntajye mu materaniro buri gihe kandi ntabwirize uko bikwiriye?
16. Ni iki cyagombye gutuma Abakristo batihutira gufata umwanzuro wo gutana?
16 Kuba duha agaciro imishyikirano dufitanye n’Imana kandi tukishimira impano y’ishyingiranwa yaduhaye, byagombye gutuma tutihutira gufata umwanzuro wo gutana n’uwo twashakanye. Twebwe abagaragu ba Yehova twifuza gukomeza kweza izina rye ryera. Ku bw’ibyo rero, ntitwacura umugambi wo guta uwo twashakanye tugambiriye gushaka undi.—Yer 17:9; Mal 2:13-16.
17. Ni mu yihe mimerere byavugwa ko Abakristo bashatse bahamagariwe amahoro?
17 Umukristo ufite umugabo cyangwa umugore utizera yagombye gukora uko ashoboye kose kugira ngo ishyingiranwa ryabo rikomere. Ariko kandi, ntiyagombye kugira umutimanama umucira urubanza niba yarakoze ibishoboka byose, ariko mugenzi we utizera akanga kugumana na we. Pawulo yaranditse ati “niba utizera ashatse gutandukana na mugenzi we, nagende. Mu mimerere nk’iyo, umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ntaba akiboshywe, kuko Imana yabahamagariye amahoro.”—1 Kor 7:15.b
JYA WIRINGIRA YEHOVA
18. Nubwo Umukristo yashyiraho imihati kugira ngo abane neza n’uwo bashakanye ariko bikanga, iyo mihati ishobora kugera ku ki?
18 Mu gihe ufitanye ibibazo n’uwo mwashakanye, ujye usenga Yehova umusaba kugira ubutwari kandi uhore umwiringira. (Soma muri Zaburi ya 27:14.) Reka turebe urugero rwa Linda twigeze kuvuga. Nubwo yari yaramaze imyaka myinshi agerageza kubana neza n’umugabo we, amaherezo baratandukanye. Ese yumva yaratakaje igihe? Yaravuze ati “sinatakaje igihe. Imihati nashyizeho yabereye ubuhamya ababirebaga. Mfite umutimanama ucyeye. Ariko icyiza kurusha ibindi ni uko iyo myaka yatumye umukobwa wacu akomera mu kuri. Yarakuze aba Umuhamya wa Yehova urangwa n’ishyaka.”
19. Umuntu aramutse ashyizeho imihati kugira ngo abane neza n’uwo bashakanye, bishobora kugira izihe ngaruka nziza?
19 Umukristokazi witwa Marilyn yishimira kuba yariringiye Imana maze agashyiraho imihati myinshi kugira ngo akomeze kubana neza n’uwo bashakanye. Yagize ati “hari igihe numvaga nshaka kwahukana kuko umugabo wanjye atatungaga umuryango kandi ntiyemere ko nkomeza gahunda zanjye zo kuyoboka Imana. Ariko kandi, umugabo wanjye yari umusaza w’itorero mbere y’uko yishora mu bucuruzi bubi. Yatangiye kujya asiba amateraniro, kandi ntitwakomeza kujya tuganira. Igitero ibyihebe byagabye mu mugi wacu cyanteye ubwoba bwinshi ku buryo byatumye ntangira kwitarura abandi. Hanyuma nabonye ko nanjye nari mfite amakosa. Twatangiye kujya tuganira, twongera kugira icyigisho cy’umuryango, kandi tukajya mu materaniro buri gihe. Abasaza batugaragarije ubugwaneza kandi baradufasha cyane. Twongeye kubana neza. Nyuma y’igihe runaka, umugabo wanjye yongeye guhabwa inshingano mu itorero. Nabonye isomo rikomeye, ariko byagize ingaruka nziza.”
20, 21. Ku birebana n’ishyingiranwa, twagombye kwiyemeza gukora iki?
20 Twaba turi abaseribateri cyangwa twarashatse, nimucyo buri gihe tujye turangwa n’ubutwari kandi twiringire Yehova. Mu gihe tugiranye ibibazo n’uwo twashakanye, twagombye gukora uko dushoboye kose tukabikemura, twibuka ko abashakanye baba ‘batakiri babiri, ahubwo [ko] baba ari umubiri umwe’ (Mat 19:6). Nimucyo nanone tuzirikane ko nitwihangana tugakomeza kubana n’uwo twashakanye tudahuje idini nubwo twaba dufitanye ibibazo, dushobora kuzagira ibyishimo byo kubona aje mu gusenga k’ukuri.
21 Uko imimerere turimo yaba iri kose, nimucyo tujye tugira imyifatire myiza kugira ngo abantu bo hanze batuvuge neza. Mu gihe dufitanye ibibazo n’uwo twashakanye ku buryo twumva twamuta, tujye dusenga cyane dushyizeho umwete, dusuzume intego zacu nta kubogama, dutekereze cyane ku Byanditswe, kandi dusabe abasaza inama. Ikiruta byose, nimucyo twiyemeze gushimisha Yehova Imana muri byose, kandi tugaragaze rwose ko twishimira impano ihebuje y’ishyingiranwa yaduhaye.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Amazina yarahinduwe.
b Reba igitabo “Mugume mu rukundo rw’Imana,” ku ipaji ya 219-221 n’Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukuboza 2000, ku ipaji ya 28-29.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 10]
Abakristo bakomeza kwihangana nubwo baba bafitanye ibibazo n’abo bashakanye, akenshi bibahesha ingororano
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 12]
Jya wiringira Yehova buri gihe kandi umusabe kugira ubutwari
[Ifoto yo ku ipaji ya 9]
Yehova aha imigisha Abakristo bashyiraho imihati kugira ngo bakomeze kubana n’abo bashakanye, nubwo baba bafitanye ibibazo
[Ifoto yo ku ipaji ya 11]
Umuntu ashobora kubonera ihumure n’ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka mu itorero rya gikristo