ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 15/6 pp. 20-24
  • Kuki tugomba gushyira umurimo wa Yehova mu mwanya wa mbere?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki tugomba gushyira umurimo wa Yehova mu mwanya wa mbere?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • MBERE Y’UMWUZURE
  • AMAHITAMO IGIKOMANGOMA CYO MURI EGIPUTA CYAGIZE
  • YEREMIYA YARI AZI IBYARI BIGIYE KUBA
  • “MBITEKEREZA KO ARI IBISHINGWE”
  • JYA USUZUMA IBYO USHYIRA MU MWANYA WA MBERE
  • “KUGIRA UBUSHAKE NO GUKORA”
  • Jya uhora witeguye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • “Yagendanaga n’Imana y’ukuri”
    Twigane ukwizera kwabo
  • Ese witeguye kurokoka?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Tuzagendera mu izina rya Yehova Imana yacu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 15/6 pp. 20-24

Kuki tugomba gushyira umurimo wa Yehova mu mwanya wa mbere?

“Akanwa kanjye kazavuga ibyo gukiranuka kwawe, kavuge ibikorwa byawe by’agakiza umunsi wire.”​—ZAB 71:15.

WASUBIZA UTE?

Ni ibihe bintu byatumye Nowa, Mose, Yeremiya na Pawulo bashyira Yehova mu mwanya wa mbere mu mibereho yabo?

Ni iki kizagufasha kumenya icyo uzakora mu buzima bwawe?

Kuki wiyemeje gushyira umurimo wa Yehova mu mwanya wa mbere?

1, 2. (a) Iyo umuntu yiyeguriye Yehova, aba agaragaje iki? (b) Gusuzuma amahitamo Nowa, Mose, Yeremiya na Pawulo bagize bishobora kutumarira iki?

IYO wiyeguriye Yehova maze ukaba umwigishwa wa Yesu wabatijwe, uba uteye intambwe y’ingenzi cyane. Kwiyegurira Imana ni wo mwanzuro ukomeye kurusha indi yose ushobora gufata. Ni nk’aho uba uvuze uti “Yehova, ndifuza ko umbera Databuja mu byo nkora byose. Ndi umugaragu wawe. Ndifuza ko wanyereka uko nkwiriye gukoresha igihe cyanjye, ibyo nkwiriye gushyira mu mwanya wa mbere n’uko ngomba gukoresha ubutunzi bwanjye n’ubuhanga mfite.”

2 Niba uri Umukristo wiyeguriye Yehova, urebye ibyo ni byo wamusezeranyije. Ukwiriye gushimirwa uwo mwanzuro wafashe; icyo ni cyo kintu gikwiriye kandi gihuje n’ubwenge umuntu yakora. Ariko se, kuba wemera ko Yehova ari we Shobuja byagombye gutuma ukoresha ute igihe cyawe? Nowa, Mose, Yeremiya n’intumwa Pawulo badusigiye urugero rushobora kudufasha mu gihe dusuzuma icyo kibazo. Buri wese muri bo yari umugaragu wa Yehova wamukoreraga n’ubugingo bwe bwose. Turi mu mimerere nk’iyabo. Imyanzuro bafashe igaragaza ibyo bashyiraga mu mwanya wa mbere, kandi ibyo bishobora kudushishikariza gusuzuma uko dukoresha igihe cyacu.​—Mat 28:19, 20; 2 Tim 3:1.

MBERE Y’UMWUZURE

3. Ni mu buhe buryo turi mu gihe nk’icya Nowa?

3 Yesu yashyize isano hagati y’igihe cya Nowa n’igihe cyacu. Yaravuze ati “nk’uko iminsi ya Nowa yari iri, ni ko no kuhaba k’Umwana w’umuntu kuzaba.” Abantu ‘bararyaga, baranywaga, abagabo bararongoraga n’abakobwa bagashyingirwa, kugeza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge; ntibabyitayeho kugeza ubwo umwuzure waje ukabatwara bose’ (Mat 24:37-39). Abantu benshi muri iki gihe ntibabona ko hari icyo bakwiriye gukora batazuyaje. Ntibita ku miburo abagaragu b’Imana batanga. Ndetse abenshi ntibemera ko Imana izagira icyo ihindura ku bibera muri iyi si, kimwe n’abantu bo gihe cya Nowa (2 Pet 3:3-7). Ariko se, Nowa yakoresheje ate igihe cye nubwo yari ahanganye n’iyo mimerere itoroshye?

4. Nowa yakoresheje ate igihe cye Yehova amaze kumuha inshingano, kandi kuki?

4 Imana imaze kubwira Nowa umugambi yari ifite kandi ikamubwira ibyo yashakaga ko akora, yubatse inkuge abantu bari kurokokeramo hamwe n’inyamaswa (Intang 6:13, 14, 22). Nowa yanaburiye abantu ku birebana n’icyo Yehova yari agiye gukora. Intumwa Petero yavuze ko yari “umubwiriza wo gukiranuka,” bikaba bigaragaza ko Nowa yakoze uko ashoboye kose kugira ngo afashe abandi kumenya ko bari bugarijwe n’akaga. (Soma muri 2 Petero 2:5.) Ese utekereza ko byari kuba bikwiriye ko Nowa n’umuryango we batangira umushinga w’ubucuruzi, cyangwa bagashaka kugera ku bintu bihambaye kurusha abantu bo mu gihe cyabo, cyangwa se bagashaka kwiberaho badamaraye? Oya rwose! Kubera ko bari bazi ibyari bigiye kuba, birinze kurangazwa n’ibintu nk’ibyo.

AMAHITAMO IGIKOMANGOMA CYO MURI EGIPUTA CYAGIZE

5, 6. (a) Inyigisho Mose yahawe zishobora kuba zaramuteguriraga kuzakora iki? (b) Kuki Mose yateye umugongo ibintu byose yashoboraga kugeraho muri Egiputa?

5 Reka noneho dusuzume urugero rwa Mose. Yarerewe mu ngoro y’umwami wa Egiputa, kuko umukobwa wa Farawo yari yaramugize umwana we. Kubera ko yari igikomangoma, yigishijwe “ubwenge bwose bw’Abanyegiputa” (Ibyak 7:22; Kuva 2:9, 10). Uko bigaragara, izo nyigisho zamuteguriraga kuzasohoza imirimo ikomeye ibwami kwa Farawo. Yashoboraga kuzaba umuntu ukomeye mu butegetsi bw’igihangange bwariho icyo gihe, kandi uwo mwanya wari gutuma agira ibintu byinshi byiza cyane n’icyubahiro kidasanzwe. Ariko se, ibyo ni byo Mose yabonaga ko ari iby’ingenzi?

6 Mose ashobora kuba yari azi ibyo Yehova yari yarasezeranyije abakurambere be ari bo Aburahamu, Isaka na Yakobo bitewe n’inyigisho yari yarahawe n’ababyeyi be igihe yari akiri muto. Mose yizeye ayo masezerano. Agomba kuba yaratekereje cyane ku gihe cye kizaza n’ukuntu yari kubera Yehova indahemuka. Ku bw’ibyo se, Mose yakoze iki igihe yagombaga guhitamo kuba igikomangoma muri Egiputa cyangwa kuba umucakara w’Umwisirayeli? Mose yahisemo “kugirirwa nabi ari kumwe n’ubwoko bw’Imana, aho kumara igihe gito yishimira icyaha.” (Soma mu Baheburayo 11:24-26.) Nyuma yaho, yakurikije ubuyobozi bwa Yehova mu mibereho ye (Kuva 3:2, 6-10). Kuki Mose yabigenje atyo? Ni ukubera ko yizeraga amasezerano y’Imana. Yabonaga ko ibyo yari kugeraho muri Egiputa nta cyo byari kuzamumarira. Koko rero, icyo gihugu cyaje kwibasirwa n’ibyago icumi cyatejwe n’Imana. Ese waba ubona isomo ibyo biha abantu biyeguriye Yehova muri iki gihe? Aho kugira ngo ibyo kubona akazi keza cyangwa kugira ibintu byiza byo muri iyi si abe ari byo biza mu mwanya wa mbere, tugomba kwerekeza ibitekerezo byacu kuri Yehova no ku murimo we.

YEREMIYA YARI AZI IBYARI BIGIYE KUBA

7. Ni mu buhe buryo imimerere Yeremiya yarimo ihuje n’iyo turimo muri iki gihe?

7 Undi muntu washyize umurimo wa Yehova mu mwanya wa mbere ni umuhanuzi Yeremiya. Yehova yahaye uwo muhanuzi inshingano yo kugeza ubutumwa bwe bw’urubanza ku bantu b’i Yerusalemu n’ab’i Buyuda bari barabaye abahakanyi. Twavuga ko Yeremiya na we yabayeho “mu minsi ya nyuma” (Yer 23:19, 20). Yari azi neza ko ibintu bitari gukomeza nk’uko byari bimeze.

8, 9. (a) Kuki byari ngombwa ko imitekerereze ya Baruki ikosorwa? (b) Ni iki twagombye kuzirikana mu gihe duteganya iby’ejo?

8 Ibyo byatumye Yeremiya yitwara ate? Ntiyigeze ashingira ubuzima bwe bw’igihe kizaza kuri iyo gahunda yari kuzarimbuka. Kubigenza atyo byari kuba ari ubupfapfa rwose! Ariko kandi, hari igihe umwanditsi wa Yeremiya, ari we Baruki, atabonaga ibintu mu buryo bukwiriye. Ni yo mpamvu Imana yahumekeye Yeremiya ngo abwire uwo mwanditsi we ati “dore icyo nubatse ngiye kugisenya kandi icyo nateye ngiye kukirandura, ni ukuvuga igihugu cyose. Nyamara wowe ukomeza kwishakira ibikomeye. Ntukomeze kubishaka. Dore ngiye guteza ibyago abantu bose, . . . ariko nzarokora ubugingo bwawe aho uzajya hose.”​—Yer 45:4, 5.

9 Ntituzi neza “ibikomeye” Baruki yishakiraga ibyo ari byo.a Icyo tuzi ni uko bitari kuzaramba. Byari kuzarimburwa igihe Abanyababuloni bari kwigarurira Yerusalemu mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu. Ese waba ubona isomo ibyo biduha? Kugira ngo tubone ibyo dukenera, bisaba ko twiteganyiriza mu rugero runaka (Imig 6:6-11). Ariko se, byaba bihuje n’ubwenge ko dukoresha igihe kinini n’imbaraga nyinshi dushaka ibintu bitazaramba? Mu by’ukuri, umuteguro wa Yehova ukomeje gukora gahunda yo kubaka Amazu y’Ubwami mashya, ibiro by’amashami n’indi mishinga. Icyakora, iyo mishinga itandukanye n’indi kubera ko iba igamije guteza imbere inyungu z’Ubwami. Ku bw’ibyo, abagaragu ba Yehova bamwiyeguriye na bo bagombye gushyira Ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere mu gihe bateganya iby’ejo. Ese wemera udashidikanya mu mutima wawe ko ukomeje ‘gushaka mbere na mbere ubwami no gukiranuka [kwa Yehova]’?​—Mat 6:33.

“MBITEKEREZA KO ARI IBISHINGWE”

10, 11. (a) Mbere y’uko Pawulo aba Umukristo, ni iki yaharaniraga? (b) Kuki Pawulo yahinduye ibyo yashyiraga mu mwanya wa mbere?

10 Reka turangirize ku rugero rwa Pawulo. Mbere y’uko aba Umukristo, buri wese yabonaga ko yari kuzabaho neza. Yari yarigishijwe amategeko y’Abayahudi n’umwe mu barimu bari bakomeye cyane bo muri icyo gihe. Yari yarahawe ububasha n’umutambyi mukuru w’Abayahudi, kandi yarushaga abantu benshi bo mu gihe cye kugira amajyambere mu idini rya kiyahudi (Ibyak 9:1, 2; 22:3; 26:10; Gal 1:13, 14). Nyamara, ibyo byose byarahindutse igihe Pawulo yamenyaga ko Yehova yanze ishyanga ry’Abayahudi.

11 Pawulo yari azi ko kugira akazi keza muri gahunda ya kiyahudi nta gaciro byari bifite mu maso ya Yehova. Iyo gahunda ya kiyahudi ntiyari kuzagumaho (Mat 24:2). Pawulo wahoze ari Umufarisayo yageze n’aho avuga ko ibyo yahoze atekereza ko ari iby’ingenzi yari asigaye abibona nk’“ibishingwe,” abigereranyije n’ubumenyi yari yaragize ku byerekeye imigambi y’Imana n’inshingano ihebuje yahawe yo kubwiriza. Pawulo yaretse ibyo yaharaniraga kugeraho mu idini rya kiyahudi, maze igihe yari asigaranye ku isi agikoresha abwiriza ubutumwa bwiza.​—Soma mu Bafilipi 3:4-8, 15; Ibyak 9:15.

JYA USUZUMA IBYO USHYIRA MU MWANYA WA MBERE

12. Ni iki Yesu yibanzeho amaze kubatizwa?

12 Nowa, Mose, Yeremiya, Pawulo n’abandi benshi nka bo bakoresheje igihe cyabo hafi ya cyose n’imbaraga zabo mu murimo wa Yehova. Batubereye icyitegererezo. Birumvikana ko mu bagaragu ba Yehova bose bamwiyeguriye, Yesu ari we watanze urugero ruhebuje (1 Pet 2:21). Yesu amaze kubatizwa, yakoresheje igihe yari asigaranye ku isi abwiriza ubutumwa bwiza kandi ahesha Yehova icyubahiro. Ku bw’ibyo rero, Umukristo wese wemera ko Yehova ari we Shebuja yagombye kumva ko kumukorera ari byo bikwiriye kuza mu mwanya wa mbere. Ese nawe ni ko ubibona? Ni mu buhe buryo warushaho gukora byinshi mu murimo wa Yehova, ari na ko usohoza izindi nshingano zikureba?​—Soma muri Zaburi ya 71:15; 145:2.

13, 14. (a) Abakristo bose babatijwe baterwa inkunga yo gusuzuma iki? (b) Ni ibihe byishimo abagize ubwoko bw’Imana bashobora kugira?

13 Mu gihe cy’imyaka myinshi, umuteguro wa Yehova wagiye utera Abakristo inkunga yo gusuzuma babishyize mu isengesho niba bashobora kuba abapayiniya. Hari bamwe mu bagaragu b’indahemuka ba Yehova bari mu mimerere itabemerera kubwiriza amasaha 70 buri kwezi, bitewe n’impamvu zinyuranye. Ibyo ntibyagombye kubababaza (1 Tim 5:8). Wowe se bite? Ese ushobora kuba umupayiniya?

14 Tekereza ibyishimo abagaragu benshi b’Imana bagize mu gihe cy’Urwibutso rwo muri uyu mwaka. Muri Werurwe, hakozwe gahunda yihariye yatumye abapayiniya b’abafasha bahitamo gukora amasaha 30 cyangwa 50 mu murimo wo kubwiriza (Zab 110:3). Hari abavandimwe na bashiki bacu babarirwa muri za miriyoni bakoze umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha, kandi nk’uko byagaragaye, abagize amatorero bari bashishikaye kandi bafite ibyishimo bidasanzwe. Ese ushobora kugira icyo uhindura kuri gahunda yawe kugira ngo uzajye ugira ibyishimo nk’ibyo kenshi? Iyo umunsi urangiye, buri Mukristo wiyeguriye Imana ukora umurimo w’ubupayiniya yumva anyuzwe, akaba yavuga ati “Yehova, nakoze uko nshoboye kose mu murimo wawe.”

15. Umukristo ukiri muto yagombye kwiga amashuri y’isi agamije iki?

15 Niba uri Umukristo ukiri muto, ukaba uri hafi kurangiza amashuri, ushobora kuba ufite amagara mazima kandi nta nshingano nyinshi ufite. Ese wigeze usuzuma niba waba umupayiniya w’igihe cyose? Abarimu bawe bashobora kuba bumva ko kujya muri kaminuza ari byo bizatuma ubaho neza. Ariko kandi, ibyiringiro byabo biba bishingiye ku miryango yashyizweho n’abantu no ku bukungu bitazaramba. Wowe nuhitamo gukorera Yehova, uzaba ukoresheje igihe cyawe neza kandi uwo murimo uzaguhesha inyungu zirambye. Ikindi kandi, uzaba ukurikije urugero rutunganye rwa Yesu. Uwo mwanzuro urangwa n’ubwenge uzatuma ugira ibyishimo kandi uzakurinda. Bizaba bigaragaza ko wiyemeje kubaho mu buryo buhuje n’uko wiyeguriye Yehova.​—Mat 6:19-21; 1 Tim 6:9-12.

16, 17. Ni ibihe bibazo Umukristo yagombye kwibaza ku birebana n’umurimo akorera Yehova?

16 Muri iki gihe, hari abagaragu b’Imana benshi bakora amasaha menshi kugira ngo babone ibintu by’ibanze imiryango yabo ikenera. Icyakora, bamwe bashobora kuba bakora amasaha y’ikirenga bitari ngombwa (1 Tim 6:8). Abacuruzi bakora uko bashoboye kose kugira ngo batwemeze ko tudashobora kubaho tudatunze ibyo bagurisha, n’ibintu bishya byose byaduka ku masoko. Ariko Abakristo b’ukuri ntibifuza ko isi ya Satani ibereka ibyo bagomba gushyira mu mwanya wa mbere (1 Yoh 2:15-17). Bite se ku babonye ikiruhuko cy’iza bukuru? Uburyo bwiza kuruta ubundi bakoreshamo igihe cyabo ni ugushyira umurimo wa Yehova mu mwanya wa mbere, baba abapayiniya.

17 Abagaragu ba Yehova bamwiyeguriye bose bashobora kwibaza bati “ni iki nimiriza imbere mu mibereho yanjye? Ese nshyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere? Ese nigana Yesu ngaragaza umwuka wo kwigomwa? Ese numvira inama ya Yesu yo gukomeza kumukurikira? Ese nshobora kugira icyo mpindura kuri gahunda yanjye kugira ngo mbone igihe gihagije cyo kubwiriza iby’Ubwami cyangwa icyo gukora indi mirimo ya gitewokarasi? Ese nubwo imimerere ndimo itanyemerera kwagura umurimo wanjye, nkomeza kugaragaza umwuka wo kwigomwa?”

“KUGIRA UBUSHAKE NO GUKORA”

18, 19. Ni iki wagombye gusaba mu isengesho, kandi se kuki isengesho nk’iryo rishimisha Yehova?

18 Kubona ishyaka abagize ubwoko bw’Imana bagaragaza birashimisha cyane. Icyakora, hari abashobora kumva batifuza gukora umurimo w’ubupayiniya cyangwa bagatekereza ko batabishobora, nubwo baba bari mu mimerere ibibemerera (Kuva 4:10; Yer 1:6). Niba nawe uri mu mimerere nk’iyo, wabigenza ute? Ukwiriye gusenga Yehova kugira ngo agufashe. Pawulo yabwiye Abakristo bagenzi be ati ‘Imana ikorera muri mwe ihuje n’ibyo yishimira, kugira ngo ibatere kugira ubushake no gukora’ (Fili 2:13). Niba wumva udashaka kwagura umurimo wawe, usenge Yehova kugira ngo atume ugira icyifuzo n’ubushobozi byo kuwagura.​—2 Pet 3:9, 11.

19 Nowa, Mose, Yeremiya, Pawulo na Yesu, bose bari abagaragu b’Imana b’indahemuka. Bakoresheje igihe cyabo n’imbaraga zabo batangaza ubutumwa bwa Yehova bw’umuburo. Ntibigeze bemera ko hagira ikibarangaza. Iherezo ry’iyi si riregereje. Ku bw’ibyo, twese abiyeguriye Imana tugomba gukora uko dushoboye kose tugakurikiza izo ngero zihebuje zivugwa mu Byanditswe (Mat 24:42; 2 Tim 2:15). Nitubigenza dutyo, tuzashimisha Yehova kandi azaduha imigisha myinshi.​—Soma muri Malaki 3:10.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Reba igitabo Imana ivugana natwe binyuze kuri Yeremiya, ku ipaji ya 104-106.

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

Abantu ntibumviye umuburo Nowa yabahaye

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Ese waba warasuzumye niba ushobora kuba umupayiniya w’igihe cyose?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze