Kuki twagombye gushishikazwa n’ibitangaza?
“Uburyo ibitangaza bikorwamo ntibuhuje na siyansi.”—RICHARD DAWKINS, WAHOZE ARI UMWARIMU WIGISHA SIYANSI MURI KAMINUZA.
“Kwemera ko ibitangaza bibaho, bishyize mu gaciro rwose. Abantu bizera Imana ntibagombye guterwa isoni n’uko bemera ibitangaza, kuko ibitangaza bigaragaza ko Imana ikunda ibyaremwe kandi ko ibifiteho uruhare.”—ROBERT A. LARMER, UMWARIMU WIGISHA FILOZOFIYA MURI KAMINUZA.
“ESE wemera ko ibitangaza bibaho?” Dukurikije ibitekerezo by’abo bantu, usanga abantu batabivugaho rumwe. Ariko se wowe wasubiza ute icyo kibazo?
Ushobora kuba wumva utahita usubiza uti “yego, ndabyemera.” Ushobora kuba utekereza ko uramutse ushubije utyo, byagaragaza ko ugendera ku miziririzo cyangwa se ko uri injiji, kandi koko abantu benshi ni uko babyumva.
Ku rundi ruhande, ushobora kuba wemera udashidikanya ko ibitangaza bibaho. Ushobora kuba wemera ibitangaza bivugwa muri Bibiliya, urugero nk’ukuntu Mose yagabanyije Inyanja Itukura mo kabiri. Ushobora no kuba wemera ko ibitangaza bibaho no muri iki gihe. Hari raporo ya vuba aha, yagaragaje ko “abaturage benshi bo mu bihugu byateye imbere bemera ibitangaza. Urugero, hafi bitatu bya kane by’Abanyamerika na 38 ku ijana by’Abongereza, bemera ko bibaho” (The Cambridge Companion to Miracles, cyanditswe na Graham H. Twelftree). Nanone kandi, Abakristo si bo bonyine bemera ko ibitangaza bibaho. Hari igitabo cyavuze ko “amadini hafi ya yose” yemera ko ibitangaza bibaho.—Britannica Encyclopedia of World Religions.
Icyakora, ushobora no kuba uri mu cyiciro cya gatatu cy’abantu basubiza bati “simbizi kandi nta n’icyo bimbwiye. Jye nta gitangaza cyigeze kimbaho.” Ariko se kuki nawe wagombye gushishikazwa n’ibitangaza?
Urugero: reka tuvuge ko urwaye indwara idakira. Ese uramutse usomye inkuru mu kinyamakuru cy’ubuvuzi kizwi cyane, ivuga ko hari umuti mushya ushobora gukiza indwara yawe, ntibyaba byiza ukoresheje imbaraga zawe n’igihe cyawe kugira ngo umenye neza ukuri kw’iyo nkuru? Bibiliya na yo idusezeranya ko vuba aha hazabaho ibitangaza bikomeye. Ibyo bitangaza bizagira ingaruka ku buzima bw’umuntu wese utuye ku isi. Ubwo se ntibyaba byiza ukoresheje imbaraga zawe n’igihe cyawe, kugira ngo umenye niba iryo sezerano ari iryo kwiringirwa?
Icyakora, mbere yo gusuzuma ibyo bitangaza bizabaho ibyo ari ibyo, reka dusuzume ibintu bitatu abantu bakunze guhakana ku birebana n’ibitangaza.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 3]
IGITANGAZA NI IKI?
Ni ikintu gikorwa cyangwa kibaho ariko ubusanzwe kidashoboka, kandi kikaba kirenze ubushobozi bw’abantu, noneho muri rusange bakacyitirira imbaraga ndengakamere.