ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 1/8 pp. 8-10
  • Ibitangaza bigiye kubaho

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibitangaza bigiye kubaho
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ibisa na byo
  • Uko ubumuga buzavanwaho
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • Ibitangaza bya Yesu bikwigisha iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • Ibitangaza Yesu yakoze bitwigisha iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
  • Ibitangaza bya Yesu
    Bibiliya irimo ubuhe butumwa?
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 1/8 pp. 8-10

Ibitangaza bigiye kubaho

ESE haramutse hari umuganga mufitanye gahunda yo kukubaga, kandi akaba ari bukubage ahantu hakomeye, wakumva umeze ute uramutse umenye ko ari wowe wa mbere agiye kubaga aho hantu? Nta gushidikanya ko wahangayika. Ariko se wakumva umeze ute uramutse umenye ko ari we uzi kubaga kurusha abandi, kandi akaba yarabaze abantu babarirwa mu magana bafite uburwayi nk’ubwawe kandi bagakira? Ese ntiwarushaho kwiringira ko hari icyo ari bukumarire?

Iyi si turimo muri iki gihe na yo irarwaye, kandi ikeneye “kubagwa.” Yehova Imana yatanze isezerano binyuriye mu Ijambo rye Bibiliya, ry’uko azongera guhindura isi Paradizo (2 Petero 3:13). Ariko kugira ngo ibyo bigerweho, ababi bazabanza kurimburwa (Zaburi 37:9-11; Imigani 2:21, 22). Ibintu bibabaje byose tubona muri iki gihe bizavaho mbere y’uko paradizo yongera gushyirwaho. Uwavuga ko ibyo nibigerwaho bizaba ari igitangaza, ntiyaba abeshye.​—Ibyahishuwe 21:4, 5.

Abahamya ba Yehova bizera ko ibyo bintu bizabaho vuba aha. Kubera iki? Ibitangaza Yehova Imana yakoze bigaragaza ko afite ububasha bwo gusohoza ibyo yasezeranyije. Gereranya ibitangaza bitandatu gusa bivugwa muri Bibiliya n’ibyo yasezeranyije ko bizabaho mu gihe kizaza.

Turifuza ko wamenya byinshi kurushaho ku birebana n’amasezerano yo muri Bibiliya ahereranye n’igihe kizaza. Uko uzagenda ugira ukwizera gukomeye, ni na ko uzarushaho kwiringira ko ibitangaza Yehova akora bizakugirira akamaro.

[Agasanduku/​Amafoto yo ku ipaji ya 9 n’iya 10]

IGITANGAZA:

YESU YAGABURIYE ABANTU BENSHI AKORESHEJE IMIGATI MIKE N’AMAFI MAKE.​—MATAYO 14:13-21; MARIKO 8:1-9; YOHANA 6:1-14.

ISEZERANO:

“Isi izatanga umwero wayo; Imana, ari yo Mana yacu, izaduha umugisha.”​—ZABURI 67:6.

ICYO BIZATUMARIRA:

NTA WUZONGERA KWICWA N’INZARA.

IGITANGAZA:

YESU YAHUMUYE IMPUMYI.​—MATAYO 9:27-31; MARIKO 8:22-26.

ISEZERANO:

“Amaso y’impumyi azahumuka.”​—YESAYA 35:5.

ICYO BIZATUMARIRA:

IMPUMYI ZOSE ZIZABONA.

IGITANGAZA:

YESU YAKIJIJE UMUNTU WAMUGAYE.​—MATAYO 11:5, 6; YOHANA 5:3-9.

ISEZERANO:

“Ikirema kizasimbuka nk’impala.”​—YESAYA 35:6.

ICYO BIZATUMARIRA:

UBUMUGA BWOSE BUZAKIRA.

IGITANGAZA:

YESU YAKIJIJE ABANTU INDWARA ZITANDUKANYE.​—MARIKO 1:32-34; LUKA 4:40.

ISEZERANO:

“Nta muturage waho uzavuga ati ‘ndarwaye.’”​—YESAYA 33:24.

ICYO BIZATUMARIRA:

INDWARA ZOSE ZIZAVAHO, MAZE TUGIRE UBUZIMA BUZIRA UMUZE.

IGITANGAZA:

YESU YATEGEKAGA IMBARAGA KAMERE.​—MATAYO 8:23-27; LUKA 8:22-25.

ISEZERANO:

“Bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo. Ntibazaruhira ubusa.”​—YESAYA 65:21, 23.

“Gukandamizwa bizakuba kure; ntuzabitinya. Uzaba kure y’ikintu cyose giteye ubwoba, kuko kitazakwegera.”​—Yesaya 54:14.

ICYO BIZATUMARIRA:

IMPANUKA KAMERE NTIZIZONGERA KUBAHO.

IGITANGAZA:

YESU YAZUYE ABAPFUYE.​—MATAYO 9:18-26; LUKA 7:11-17.

ISEZERANO:

‘Abari mu mva bose bazazivamo.’​—YOHANA 5:28, 29.

“Inyanja igarura abapfuye bo muri yo, kandi urupfu n’imva na byo bigarura abapfuye bo muri byo.”​—IBYAHISHUWE 20:13.

ICYO BIZATUMARIRA:

ABACU BAPFUYE BAZAZURWA.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze