Bibiliya ihindura imibereho y’abantu
NI IKI cyatumye umugabo wakuriye mu muryango ukomeye mu idini ry’Abagatolika kandi akaba umucamanza uzwi cyane, ahinduka akaba Umuhamya wa Yehova? Ni iki cyatumye umuntu wahoze ari icyihebe areka urugomo akaba umubwirizabutumwa? Isomere uko babyivugira.
“Nasobanukiwe neza icyiza n’ikibi.”—SEBASTIÃO ALVES JUNQUEIRA
YAVUTSE: 1946
IGIHUGU: BUREZILI
KERA: NARI NKOMEYE KU IDINI GATOLIKA
IBYAMBAYEHO: Umuryango wanjye wabaga mu giturage, ku birometero bigera kuri bitandatu uturutse mu mugi wa Piquete. Ababyeyi banjye bari bafite isambu nto, kandi ni yo yari idutunze. Kubera ko ishuri nigagamo ryari mu mugi wa Piquete, naguze igare rishaje nkajya ndigendaho ngiye mu mugi kugira ngo urugendo runyorohere. Nubwo abaturage bo mu gace twabagamo bari abakene, umugi waho warangwaga n’isuku kandi nta bugizi bwa nabi bwakundaga kubamo. Abenshi mu bagabo bo muri uwo mugi bakoraga mu ruganda rwakoraga intwaro za gisirikare.
Kubera ko nakundaga kwiga, nakoze uko nshoboye njya kwiga mu ishuri rya gisirikare ryigisha abarwanira mu kirere ryari mu mugi wo hafi y’iwacu, maze mpavana ipeti rya serija mu wa 1966. Nyuma yaho nize mu ishuri ry’amategeko, maze nza kuhavana impamyabumenyi ihanitse mu by’amategeko. Naje gusaba akazi ko kuba umukuru w’abapolisi. Mu wa 1976, nakoze ikizamini maze nza gutsindira uwo mwanya. Mu nshingano nari mfite, harimo no gukorera rimwe na rimwe muri za gereza. Muri icyo gihe, Abahamya ba Yehova bakundaga kunsaba uburenganzira bwo kubwiriza imfungwa, kandi nanjye bakundaga kumbwiriza. Nubahaga Imana cyane. Natangajwe no kumenya ko Imana yitwa Yehova, kandi ko dushobora kugirana ubucuti na yo.
Uko iminsi yagiye ihita, nagiye nzamurwa mu ntera. Mu mwaka wa 1981, nakoze ikindi kizamini muri leta maze nza kugirwa umucamanza. Mu wa 2005, nagizwe umucamanza mu rukiko rw’ubujurire rwo mu mugi wa São Paulo.
UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Hashize igihe gito mpawe impamyabumenyi mu by’amategeko, natangiye gusoma Bibiliya, ibyo bikaba byarahinduye imitekerereze yanjye. Nari Umugatolika ukomeye. Mu muryango wacu harimo abapadiri n’abasenyeri, kandi nari umuhereza mu misa. Mbere y’uko padiri asoma misa, nasomaga ibice bimwe na bimwe byo mu gitabo cy’Umukristu. Imiryango y’Abagatolika ntiyagiraga gahunda yo gusoma Bibiliya. Ku bw’ibyo, igihe mama yamenyaga ko nasomaga Bibiliya, yararakaye cyane. Yagerageje kunca intege, ambwira ko nashoboraga kuzasara. Icyakora nakomeje kuyisoma kandi nta cyo nabaye.
Ntekereza ko amatsiko ari yo yatumye nkomeza gusoma Bibiliya. Nifuzaga kumenya byinshi ku birebana n’abapadiri n’inshingano bafite muri kiliziya. Natangiye no gusoma ibitabo bivuga ibyerekeye tewolojiya yo kwibohoza, ivuga ko Kiliziya Gatolika yagombye kurwanya akarengane abaturage bagirirwa. Ariko ibitekerezo byatangwaga n’abashyigikiye iyo tewolojiya, byari bikocamye ku buryo numvise nta shingiro ifite.
Muri icyo gihe, muganga wanjye w’amenyo wari Umubuda, yampaye igitabo na we yari yarahawe. Icyo gitabo gisobanura ko abantu batabayeho biturutse ku bwihindurize, ahubwo ko baremwe.a Nemeye icyo gitabo ntekereza ko kugisomera hamwe n’ikindi cyanditswe na Charles Darwin kivuga ibirebana n’inkomoko y’ibinyabuzima, byari kumfasha. Ariko naje gusanga ibitekerezo biri muri cya gitabo yampaye, ari byo byumvikana kandi bishyize mu gaciro. Nasobanukiwe neza ko inyigisho y’ubwihindurize nta shingiro ifite.
Igihe nasomaga icyo gitabo kivuga iby’irema, narushijeho kugira amatsiko. Numvaga nshaka gutunga ibindi bitabo byanditswe n’Abahamya ba Yehova. Naje kumenya ko umukanishi wakoraga mu ishuri ryigisha iby’indege yari Umuhamya wa Yehova. Naganiriye na we maze ampa ibitabo byo gusoma. Icyo gihe, yambajije niba nakwemera ko Abahamya banyigisha Bibiliya ariko ndabyanga, bitewe n’uko numvaga ko nshobora kuyiyigisha.
Igihe natangiraga gusoma Bibiliya, nafashe umwanzuro wo kuyisomera hamwe n’abagize umuryango wanjye, kuko icyo gihe nari narashatse. Buri cyumweru twigaga Bibiliya, tukayisomera hamwe. Kubera ko twari Abagatolika, abapadiri n’abasenyeri ni bo bagengaga imibereho yacu. Ku bw’ibyo, amagambo nasomye muri Yohana 14:6, yankoze ku mutima. Aho hagira hati ‘Yesu asubiza [umwigishwa Tomasi] ati “ni jye nzira n’ukuri n’ubuzima. Nta muntu ujya kwa Data atanyuzeho.”’ Maze gukora ubushakashatsi kuri iyo ngingo, nabonye neza ko agakiza kacu gaturuka kuri Yehova binyuze kuri Yesu. Twari twarabwiwe ko agakiza kacu gaturuka ku bapadiri.
Hari indi mirongo ibiri yo muri Bibiliya, yahinduye uko nabonaga idini Gatolika n’inyigisho zaryo. Umwe ni uwo mu Migani 1:7, ugira uti “gutinya Yehova ni intangiriro yo kugira ubumenyi. Abapfapfa bahinyura ubwenge kandi ntibemera guhanwa.” Undi uboneka muri Yakobo 1:5, ukaba ugira uti “niba rero muri mwe hari ubuze ubwenge, nakomeze abusabe Imana kuko iha bose ititangiriye itama, itongeyeho incyuro; kandi azabuhabwa.” Nari mfite inyota yo kumenya Imana no kugira ubwenge buyiturukaho, ariko kujya mu misa nta cyo byamariraga. Ku bw’ibyo sinongeye gusubirayo.
Mu wa 1980, umugore wanjye yatangiye kwiga Bibiliya abifashijwemo n’Abahamya. Iyo nabaga ndi mu rugo, naricaraga ngakurikira ibyo babaga bamwigisha. Amaherezo naje kwemera ko banyigisha Bibiliya. Icyakora kugira ngo twemere kubatizwa maze tube Abahamya ba Yehova, byadutwaye igihe. Umugore wanjye yabatijwe mu wa 1994, jye mbatizwa mu 1998.
UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Nashoboye gufasha abana banjye bane gukura bakurikiza amahame ya Yehova (Abefeso 6:4). Mfite abahungu babiri bakorana umwete mu matorero yabo, bita ku byo bagenzi babo bakeneye mu buryo bw’umwuka. Abakobwa banjye babiri na bo barangwa n’umwete mu murimo wo kubwiriza. Umugore wanjye amara amasaha menshi afasha abandi kumenya byinshi kuri Bibiliya, kandi nanjye nishimira kuba ndi umusaza mu itorero nteraniramo.
Igihe nabaga Umuhamya wa Yehova, nasobanukiwe neza icyiza n’ikibi. Mu kazi kanjye ko guca imanza, ngerageza kwigana Yehova, nkita ku mimerere yose icyaha cyakozwemo, ngashyira mu gaciro, kandi haba hari impamvu nyoroshyacyaha, nkagira imbabazi.
Naciye imanza nyinshi z’urugomo, ubwicanyi, guhohotera abana n’ibindi byaha bikomeye, ariko ibyo ntibyampinduye ikinya. Iyo ndeba amakuru, mbabazwa cyane no kuba isi yarataye umuco mu buryo bukabije. Nshimira Yehova ko nasobanukiwe impamvu ibibi byiyongera, kandi nkaba nizeye ko ibintu bizaba byiza mu gihe kiri imbere.
“Gufungwa ntibyatumye nikosora.”—KEITH WOODS
YAVUTSE: 1961
IGIHUGU: IRILANDE Y’AMAJYARUGURU
KERA: NARI ICYIHEBE
IBYAMBAYEHO: Navutse mu mwaka wa 1961, mvukira mu mugi ubamo abantu benshi wa Portadown wo muri Irilande y’Amajyaruguru. Nakuriye mu mudugudu ubamo Abagatolika n’Abaporotesitanti, ariko mu muryango wacu twari Abaporotesitanti. Muri rusange, ingo nyinshi zari zikennye. Nubwo twese twari abakene, twabanaga neza.
Nari mfite imibereho itari myiza. Mu wa 1974, nagize uruhare mu mivurungano yari yarayogoje Irilande y’Amajyaruguru icyo gihe. Hagati aho, ibintu byarushijeho kuzamba mu karere twari dutuyemo. Urugero, igihe kimwe ari nijoro, data wari umuyobozi w’uruganda rwakoraga amatapi, yari mu kazi amenyereza abasore babiri b’Abagatolika twari duturanye. Hari umuntu waje atera igisasu iwabo w’abo basore akinyujije mu idirishya, maze gihitana se, nyina na murumuna wabo.
Ibintu byakomeje kuzamba, maze intambara irarota. Amazu y’Abaporotesitanti babaga mu duce twiganjemo Abagatolika yaratwitswe maze barahunga, n’Abagatolika bo mu duce twiganjemo Abaporotesitanti batangira gutotezwa. Umudugudu twari dutuyemo wari wiganjemo Abaporotesitanti. Bidatinze, narafashwe maze nkatirwa imyaka itatu y’igifungo, nzira ko nagize uruhare mu gutega ibisasu.
Igihe nari muri gereza, nagiranye ubucuti n’umuntu wari uzwi cyane mu ishyaka ryaharaniraga ko Irilande y’Amajyaruguru ikomeza kuyoborwa n’u Bwongereza. Twabaye nk’abavandimwe, ku buryo nyuma yaho namwambariye mu bukwe bwe. Yaba jye cyangwa we, gufungwa ntibyatumye twikosora. Tumaze gufungurwa, twahise dusubira muri politiki dufite amarere aruta aya mbere. Ibyo byatumye ya ncuti yanjye yongera gufungwa. Nyuma yaho, yaje kwicwa.
Bahise batangira kumpiga bukware, ku buryo hari igihe imodoka yanjye yatwitswe. Ariko ibyo byatumye ndushaho kurwanirira igihugu cyanjye.
Muri icyo gihe, nagize uruhare mu gutegura videwo yavugaga ibirebana n’imivurungano yo muri Irilande y’Amajyaruguru, yahitishijwe kuri televiziyo y’u Bwongereza. Iyo videwo yatumye ndushaho guhura n’ibibazo. Urugero, igihe kimwe ari nijoro, nageze mu rugo nsanga umugore wanjye yahukanye. Nyuma yaho gato, natswe umuhungu wanjye bitewe na ya videwo yahise kuri televiziyo. Ndibuka ko nirebye mu ndorerwamo, maze nkavuga nti “Mana, niba ubaho koko, mfasha.”
Kuwa gatandatu w’icyo cyumweru, nahuye n’umuntu witwa Paul twari tuziranye, akaba yari yarabaye Umuhamya wa Yehova. Yatangiye kumbwira ibya Bibiliya. Nyuma y’iminsi ibiri, yanyoherereje igazeti y’Umunara w’Umurinzi. Hari ingingo yo muri iyo gazeti yarimo amagambo Yesu yavuze muri Yohana 18:36, agira ati “ubwami bwanjye si ubw’iyi si. Iyo ubwami bwanjye buba ubw’iyi si, abagaragu banjye baba barwanye kugira ngo ntahabwa Abayahudi. Ariko noneho ubwami bwanjye si ubw’iyi si.” Ayo magambo yankoze ku mutima cyane, ku buryo guhera uwo munsi natangiye guhindura imibereho.
UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE: Paul yatangiye kunyigisha Bibiliya, hanyuma undi Muhamya witwa Bill akomerezaho. Nzi ko namurushyaga, kuko namubazaga ibibazo byinshi. Nanone nazanaga mu rugo abandi bavugabutumwa, kugira ngo banyomoze Bill. Ariko n’ubundi ukuri kwa Bibiliya kwarigaragazaga.
Ndibuka ko umunsi umwe nabujije Bill kuza kunyigishiriza mu rugo, kubera ko umudugudu wacu wari wagoteshejwe za bariyeri, bityo imodoka ye ikaba yari gufatwa igatwikwa. Ariko Bill yaje iwanjye nk’uko bisanzwe kugira ngo twige Bibiliya. Yasize imodoka ye maze aza n’igare, kuko nta wari kurifata. Ikindi gihe ubwo Bill yarimo anyigishiriza Bibiliya mu rugo, abapolisi n’abasirikare baraje baramfata. Igihe bari banjyanye, Bill yarampamagaye maze ambwira ko ngomba kwiringira Yehova. Ibyo bintu byankoze ku mutima.
Igihe najyaga mu materaniro abera mu Nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova ku ncuro ya mbere, bagomba kuba barabaye nk’abakubiswe n’inkuba. Nari narateretse imisatsi, nambaye iherena n’ijaketi y’uruhu. Uko Abahamya ba Yehova banyakiriye n’ineza bangaragarije byankoze ku mutima.
Nubwo nigaga Bibiliya, nari ngishyikirana n’incuti zanjye za kera. Ariko amaherezo, ukuri nigaga muri Bibiliya kwatangiye gucengera mu mutima wanjye. Nabonye ko niba narashakaga gukorera Yehova, nagombaga kureka politiki, kandi nkitandukanya n’abo nifatanyaga na bo. Ibyo ntibyari byoroshye. Ariko gusobanukirwa Bibiliya kurushaho byampaye imbaraga zituruka kuri Yehova, maze ndahinduka. Nariyogoshesheje, mvanaho rya herena maze ngura ikositimu. Nanone, ibyo nigaga byatumye mpindura uko nabonaga abandi.
UKO BYANGIRIYE AKAMARO: Nakuze mbona ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’iterabwoba kandi nkabyifatanyamo. Abashinzwe umutekano mu gace ntuyemo bari banzi neza. Ariko ubu si ko bikimeze. Urugero, igihe najyaga bwa mbere mu ikoraniro ry’intara ry’Abahamya ba Yehova ryabereye mu mugi wa Navan, abashinzwe umutekano baramperekeje kuva muri Irilande kugeza muri Irilande y’Amajyaruguru. Icyakora, ubu njya mu makoraniro ntashorewe n’abasirikare. Nanone nkora umurimo wo kubwiriza ndi kumwe n’Abahamya bagenzi banjye, harimo Paul na Bill.
Igihe nari maze guhinduka, nifatanyije n’itorero mu buryo bwuzuye. Aho ni ho namenyaniye n’Umuhamya witwa Louise, maze turashyingiranwa. Nanone nongeye guhuzwa n’umuhungu wanjye.
Iyo nshubije amaso inyuma, mbabazwa no kuba naragiriye abandi nabi. Ariko nshobora kwemeza ntashidikanya ko Bibiliya ifasha abantu bameze nk’uko nari meze, bakareka ibikorwa bibi, bakagira imibereho ifite intego kandi bakarangwa n’icyizere.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova, ariko ubu ntikigicapwa.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 12]
Igihe mama yamenyaga ko nasomaga Bibiliya, yararakaye cyane