ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w18 Ugushyingo p. 32
  • Ni iyihe mpano twaha Yehova?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni iyihe mpano twaha Yehova?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
  • Ibisa na byo
  • ‘Gira icyo utura Yehova’
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2018
  • “Uduceri tubiri” tw’agaciro kenshi
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2020
  • Amafaranga Abahamya ba Yehova bakoresha ava he?
    Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
  • Dushimira Yehova ku bw’urukundo rwanyu
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
w18 Ugushyingo p. 32
donate.jw.org

Ni iyihe mpano twaha Yehova?

YESU yaravuze ati: “Gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa” (Ibyak 20:35). Uko ni na ko bigenda mu mishyikirano tugirana na Yehova. Mu buhe buryo? Yehova yaduhaye impano nyinshi zituma tugira ibyishimo, ariko natwe iyo tugize icyo tumuha, turushaho kugira ibyishimo. Ni iki twamuha? Mu Migani 3:9 hagira hati: “Ujye wubahisha Yehova ibintu byawe by’agaciro.” Mu ‘bintu byacu by’agaciro’ harimo igihe, ubuhanga, imbaraga n’ubutunzi. Iyo dukoresheje ibyo bintu tugamije gushyigikira gahunda yo gusenga Yehova, tuba tumuhaye impano, kandi biduhesha ibyishimo byinshi.

Ni iki kizadufasha kwibuka ko tugomba guha Yehova ku butunzi bwacu? Intumwa Pawulo yagiriye Abakorinto inama yo ‘kujya bagira icyo bashyira ku ruhande,’ kugira ngo bazashobore gutanga impano (1 Kor 16:2). Niba wifuza kumenya uburyo bwo gutanga impano bukoreshwa mu gace uherereyemo, reba agasanduku gakurikira.

Uburyo bwo gutanga impano kuri interineti ntibukoreshwa mu bihugu byose. Icyakora ku rubuga rwacu, ku ipaji isobanura ibyo gutanga impano, hari ubundi buryo wakoresha. Mu bihugu bimwe na bimwe, kuri urwo rubuga haba hariho ingingo isubiza ibibazo abantu bakunda kwibaza ku birebana no gutanga impano.

Uburyo bworoshye bwo gutanga impano kuri interineti

KUBUGERAHO BIROROSHYE

  • Web browser

    Jya aho bandika aderesi y’urubuga wandike ngo: donate.jw.org

  • JW Library

    Jya ku ipaji ibanza yo kuri JW Library® ukande ahanditse ngo: “Gutanga impano”

KUBUKORESHA BIROROSHYE

Hitamo “Tanga impano” cyangwa “Gutanga impano buri kwezi” zo gushyigikira:

  • Umurimo ukorerwa ku isi hose

  • Itorero ryawe

  • Ikoraniro ry’iminsi itatu

  • Ikoraniro ry’akarere

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze