Kuyobora Icyigisho cya Bibiliya cyo mu Rugo
1 Icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo kigira ingaruka nziza cyayoborwa gite? Dufite uruhe rugero rw’ifatizo? Ni gute Ibyanditswe bikubiye mu gice cyigwa bishobora gusuzumwa? Ni nde ugomba gusoma za paragarafu? Uretse uburyo bw’ifatizo bwo kuyobora icyigisho, ni iki kindi gikenewe kugira ngo dufashe umwigishwa kumva ko ukuri kumureba we ubwe? Ni iyihe mitego tugomba kwirinda?
2 Uburyo bwo Kuyobora Icyigisho: Muri rusange, icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo kiyoborwa kimwe n’Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero. Mbere na mbere, paragarafu isuzumwa irasomwa. Hanyuma, uyobora icyigisho abaza ikibazo cyanditse cy’iyo paragarafu, noneho akareka umwigishwa agasubiza. Mu gihe umwigishwa agingimiranya, umuyobozi agomba kuba yiteguye kubaza utubazo tw’inyongera twatuma umwigishwa atekereza ku ngingo arimo yiga, kugira ngo agere ku mwanzuro ukwiriye.
3 Murebe uburyo imirongo y’Ibyanditswe ihura n’ingingo iboneka muri paragarafu. Ereka umwigishwa uko yamenya imirongo y’Ibyanditswe yavuzwe muri paragarafu yandukuwe kandi musuzumire hamwe uko ishobora gushyirwa mu bikorwa. Niba hari imirongo y’Ibyanditswe yerekanywe ariko ikaba itandukuwe, byaba byiza muyirebye muri Bibiliya, mu gihe yaba atari miremire cyane. Hanyuma, reka umwigishwa ayisome kandi agire icyo avuga ku bihereranye n’uburyo itsindagiriza cyangwa irushaho kumvikanisha ibivugwa muri paragarafu.
4 Fasha Umwigishwa Kumva ko Ukuri Kumureba We Ubwe: Tera inkunga umwigishwa kujya ategura icyigisho neza. Tsindagiriza ko gusoma ari iby’ingenzi kugira ngo umuntu yige. Biba byiza kurushaho iyo umwigishwa agiye asoma ibirenze ibyo ari bwige akanabitekerezaho. Abayobozi bamwe baharira abigishwa gusoma za paragarafu zose mu gihe cy’icyigisho cya Bibiliya. Abandi bakuranwa n’abigishwa babo mu gusoma za paragarafu. Ibyo bigomba gukorwa hazirikanwa amajyambere yo mu buryo bw’umwuka umwigishwa agezeho.
5 Kurangiza ibigomba kwigwa hakoreshejwe uburyo bwa kinyeshuri bishobora gufasha umwigishwa kugira ubumenyi, ariko se, yaba yizera ibyo arimo yiga? Kugira ngo ukuri akugire ukwe, agomba kumenya icyo iyo ngingo imurebaho we ku giti cye. Ni gute abona ibyerekeye ibyo arimo yiga? Ni gute yashobora gukoresha ibyo yize? Jya ukoresha bene ibyo bibazo kugira ngo ugere ku mutima w’uwo mwigishwa.
6 Irinde Imitego: Hari imitego tugomba kwirinda mu gihe tuyobora icyigisho cya Bibiliya. Mu gihe havutse ibibazo bidafite aho bihuriye n’ibyo murimo mwiga, ubusanzwe byaba byiza mubisuzumye icyigisho kirangiye cyangwa bikazasuzumwa ikindi gihe. Nanone, ni iby’ingenzi ko umwigishwa yatanga ibisubizo akoresheje amagambo ye bwite aho gusubirisha ayo asomye mu gitabo. Ibyo bizafasha umuyobozi kumenya niba umwigishwa arimo asobanukirwa ibyo yiga.
7 Kuki utakwishyiriraho intego yo kuyobora nibura icyigisho cya Bibiliya kimwe? Nta bwo ari ibintu bigoye uramutse wishingikirije kuri Yehova, ukanakurikiza uburyo bw’ifatizo bwo kuyobora Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero. Kuyobora icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo, ni bwo buryo bugira ingaruka nziza kurusha ubundi bwo kwigisha abandi ukuri no guhindura abantu abigishwa. Nubigenza utyo, ushobora nawe kwibonera ibyishimo biheshwa no kwifatanya mu buryo bwuzuye mu gusohoza itegeko rya Yesu riboneka muri Matayo 28:19,20.