Tugaragaze ko Tutarobanura ku Butoni mu Murimo Wacu
1 Petero yavuze ko “Imana itarobanura ku butoni,” ahubwo ko ‘uyubaha agakora ibyo gukiranuka, imwemera’ (Ibyak 10:34, 35). Muri iki gihe, umurimo wacu ukorerwa kumenyekanisha mu buryo bwuzuye uko kuri kwavuzwe mu buryo bwumvikana neza. Ku bw’ibyo, ni iby’ingenzi ko twakora uko dushoboye kose kugira ngo dutsinde imbogamizi izo ari zo zose zashobora kutubuza kugeza ubutumwa bwiza kuri buri wese.
2 Iyo tubwiriza ku nzu n’inzu mu duce tumwe na tumwe, birasanzwe ko duhura n’abantu batavuga cyangwa batumva ururimi rukoreshwa mu itorero ryacu. Ururimi ni imbogamizi ibuza abantu bamwe kungukirwa mu buryo bwuzuye n’ubutumwa bw’Ubwami tubwiriza. Muri bo habarirwamo n’ibipfamatwi bishyikirana hakoreshejwe imvugo y’ibimenyetso. Ni iki twakora cyadufasha gutsinda imbogamizi y’ururimi itubuza kugeza ubutumwa bwiza kuri abo bantu mu buryo bugira ingaruka nziza?
3 Mu gihe ubonye umuntu w’igipfamatwi mu ifasi cyangwa undi muntu wese utumva ururimi rukoreshwa mu itorero, ugomba kubyandika maze ugashaka uwaba yumva ururimi uwo muntu avuga, haba mu itorero ryawe cyangwa mu rindi torero. Uramutse ubonye uwo muntu, ushobora kumumuha akajya amusura. Bishobora kugira umumaro umuherekeje agiye kumusura ku ncuro ya mbere.
4 Hari igihe ibyo bishobora kutaba ngombwa. Urugero, nk’ababwiriza benshi bo muri Afurika y’i Burasirazuba, baba bazi amatorero bayoboramo abantu bakoresha ururimi uru n’uru, iyo ahari. Hari n’igihe biba ngombwa ko imbibi z’ifasi zisubirwamo kugira ngo itorero rikoresha urwo rurimi ribone uko ribitaho.
5 Iyo muri iyo fasi yose hatari itorero cyangwa itsinda ry’abantu rishobora gutanga ubuhamya muri urwo rurimi, hashobora kuba hari umubwiriza muri rimwe mu matorero y’iwanyu waba uzi urwo rurimi kandi washobora kujya asura uwo muntu. Iyo hatagize umuntu n’umwe uboneka ushobora kuvuga urwo rurimi, na nyuma yo kugisha inama umugenzuzi w’umujyi, abavandimwe bo muri ako karere bashobora gukora uko bashoboye kugira ngo barebe ko ubuhamya bwatangwa. Agatabo Ishimire Ubuzima ku Isi Iteka Ryose! kakorewe gutanga ubufasha bukwiriye mu mimerere nk’iyo.
6 Buri mubwiriza agomba kuba yiteguye gukoresha impapuro zo gukurikiraniraho abashimishijwe igihe cyose ari ngombwa. Mu gukora uko dushoboye kose kugira ngo tugeze ubutumwa bwiza ku bantu bose tubikuye ku mutima tutitaye ku ndimi zabo, tuzaba tugaragaza urukundo rw’Imana yacu, Yehova, “ishaka ko abantu bose bakizwa bakamenya ukuri.”—1 Tim 2:4.