[Bwiriza] ku Nzu n’Inzu Ubudacogora
1 Muri Isirayeli ya kera, ibitambo byatambwaga buri munsi (Kuva 29:38-42). Umuriro wo ku gicaniro wahoraga waka; umwotsi wacumbaga wari “umubabwe” wanezezaga Yehova (Kuva 29:18). Muri iki gihe, duterwa inkunga yo ‘gutambira Imana iteka igitambo cy’ishimwe, ni cyo mbuto z’iminwa ihimbaza izina ryayo’ (Heb 13:15). Aho gutamba ibitambo byategekwaga n’Amategeko, dusenga Yehova tuvuga ikuzo rye nta gucogora.—Yes 43:21; Ibyak 5:42.
2 Yesu Kristo, we Muhamya ukomeye cyane kuruta abandi bose babayeho kuri iyi si, yatwigishije ukuntu tugomba gusenga mu buryo butanduye dutambira [Imana] ibitambo by’ishimwe. Yigishije abigishwa be ko ubutumwa babwirizaga bwihutirwaga. Yari azi ko uburyo bugira ingaruka nziza kurusha ubundi bwo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu, bwari ubwo kuvugana na bo tubasanze iwabo (Mat 10:7, 12). Bityo rero, tubona ko intumwa zakurikije ubuyobozi bwe bwahumetswe n’Imana bwo kubwiriza ku nzu n’inzu.—Ibyak 20:20.
3 Nta bwo ibyo binyuranye no muri iki gihe. Kuba Abakristo b’ukuri ari abigishwa ba Yesu, bagera ikirenge mu cye babwiriza ubutumwa bwiza ku nzu n’inzu. N’ubwo ibyo bishobora gutuma dukobwa kandi tugatotezwa, za miriyoni z’abantu bagiye biga ukuri, kandi abigishwa bashya babarirwa mu bihumbi amagana bifatanya n’umukumbi munini buri mwaka, bakaba batanga igihamya cy’uko ubwo ari bwo buryo Yehova akoresha mu gusohoza ubushake bwe. Iyo ni yo mpamvu ituma dukomeza gushikama ubutadohoka mu murimo wacu.
4 Inyungu Zibonerwa mu Kubwiriza ku Nzu n’Inzu: ‘Imana ntirobanura ku butoni. Umuntu uyubaha agakora ibyo gukiranuka, iramwemera’ (Ibyak 10:34, 35). Kujya kuri buri nzu mu ifasi yacu mu buryo butaziguye, bigaragaza neza ko tutarobanura ku butoni, bityo tugaha buri muntu wese umwanya wo kumva ubutumwa bw’Ubwami buri gihe. Hanyuma, ababwitabiriye bahabwa ubufasha bwa bwite hakurikijwe ibyo buri muntu ku giti cye aba akeneye.
5 Ababwiriza hafi ya bose, ushyizemo n’abakiri bato, abageze mu za bukuru, ndetse n’abakiri bashya, bashobora kwifatanya mu murimo wo ku nzu n’inzu. Muri ubwo buryo, buri wese ashobora ‘kwatura [ibyiringiro bye] kugira ngo abone gukizwa’ (Rom 10:10). Kwifatanya n’abandi mu murimo wo ku nzu n’inzu, bituma twibumbira hamwe mu murunga w’urukundo n’ubumwe. Muri icyo gihe kandi, tuboneraho umwanya wo kugaragaza ukwihangana kwacu mu gihe duhuye n’abatatwitayeho cyangwa abaturwanya. Uko kugaragariza ukwizera kwacu mu ruhame, kuduhindura “ibishungero,” ari byo bifasha abantu b’imitima iboneye kumenya ko dufite uburyo bwaringanijwe bwo kwigisha Bibiliya, kandi ko bashobora kububoneramo inyungu (1 Kor 4:9). Byose bigaragaza neza ko Yehova aha umugisha umurimo wo ku nzu n’inzu, kandi ko awukoresha mu gukorakoranyiriza umukumbi munini mu “nzu” ye y’ugusenga kutanduye.—Yes 2:2-4.
6 Muri iki gihe, abantu bakeneye kumva ubutumwa bw’Ubwami kurusha ikindi gihe cyose cyabayeho mu mateka. Nimucyo rero dukomeze kubwiriza ku nzu n’inzu ubudacogora kugeza ubwo Yehova azavuga ko bihagije (Yes 6:11). Nitubigenza dutyo, tuzagororerwa ibyishimo bizanwa no kwifatanya mu murimo w’ingenzi kandi ubonerwamo inyungu wo ku nzu n’inzu muri iki gihe cy’imperuka.—1 Kor 15:58.