ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 7/95 p. 4
  • Kurikirana Ugushimishwa Wabonye

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kurikirana Ugushimishwa Wabonye
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
  • Ibisa na byo
  • Uburyo bwatanzwe bwo gutanga ibitabo mu murimo wo kubwiriza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
  • Uko twatanga igitabo Icyo Bibiliya yigisha
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2006
  • Kurikirana Ugushimishwa Kose Kugira ngo Wungure Abandi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
  • Ubumenyi Buva Ku Mana Busubiza Ibibazo Byinshi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
km 7/95 p. 4

Kurikirana Ugushimishwa Wabonye

1 Mu gihe tubwiriza ku nzu n’inzu, ubusanzwe nta bwo tuba dufite igihe gihagije dushobora gukoresha turi kumwe n’umuntu ushimishijwe. Akenshi, umurimo nyawo wo kwigisha, ukorwa mu gihe dusubiye gusura abantu maze tukabayoborera ibyigisho bya Bibiliya (Mat 28:19, 20). Kugira ngo tubashe kwigisha mu buryo bugira ingaruka nziza mu gihe dusubiye gusura, ni ngombwa ko dusubira mu byo twaganiriye ku ncuro ya mbere, hanyuma tugategura ikiganiro cy’inyongera.

2 Niba mwaraganiriye ku bihereranye no guhungabana kwa gahunda y’umuryango, ushobora gukoresha ibikubiye mu gice cya 29 cy’igitabo “Kubaho Iteka.” Ushobora kuvuga uti

◼ “Ubushize, twaganiriye ku bihereranye n’ubwenge bwo gukurikiza inama za Bibiliya, kugira ngo imibereho yo mu muryango irangwemo ibyishimo. Ibanga ryo kunga ubumwe kw’imiryango muri iki gihe, wumva ryaba irihe?” Reka asubize. Ifashishe paragarafu ya 27 ku ipaji ya 247, maze usome mu Bakolosayi 3:12-14. Tanga ubusobanuro bw’inyongera ugaragaza uburyo urukundo nyakuri rushobora gufasha imiryango kunga ubumwe. Sobanura ukuntu gahunda ihamye y’icyigisho cy’igitabo Kubaho Iteka ishobora gufasha mu gukemura ibibazo.

3 Niba ku ncuro ya mbere ubwo wamusuraga mwaraganiriye ku bihereranye no kuzamba kw’imimerere y’isi, ushobora kubikomerezaho uvuga uti

◼ “Ndizera ndashidikanya ko wemera ko hakenewe ihinduka rinini cyane kugira ngo dushobore kubaho mu mahoro. Bibiliya igaragaza ko Satani ari we nyirabayazana w’ibibazo dufite. Abantu benshi bibaza impamvu Imana yamuretse agakomeza kubaho igihe kirekire bene ako kageni. Wowe se, ubitekerezaho iki?” Reka asubize. Jya ku ipaji ya 20, paragarafu ya 14 n’iya 15, mu gitabo Kubaho Iteka, maze usobanure impamvu Satani atari yarimburwa kugeza ubu. Hanyuma, usome mu Baroma 16:20, hagaragaza ibyo twiringiye kubona mu gihe cya vuba aha.

4 Niba mwaraganiriye ku bihereranye n’imigisha tuzahundagazwaho tuyobowe n’ubutegetsi bw’Ubwami, mu gusubira gusura, ushobora kuvuga uti

◼ “Ubwami bw’Imana buzahundagaza ku isi no ku bantu imigisha itangaje. Iyo migisha igaragazwa neza hano ku ipaji ya 12 n’iya 13. Ni iki ubona kigushimishije? [Reka asubize.] Tekereza ukuntu ibyo bizaba bimeze, kubaho mu isi imeze nka hano.” Soma paragarafu ya 12. Niba agaragaje ko ashimishijwe, mubaze ikibazo kiboneka kuri paragarafu ya 13, maze musuzume igisubizo. Erekana ko icyo gice gisubiza ibindi bibazo byinshi bihereranye n’imigisha y’Ubwami, kandi ko uzishimira kubisuzumira hamwe na we nugaruka kumusura.

5 Wenda ushobora gutangiza icyigisho uvuga uti

◼ “Abantu benshi babashije kubona ibisubizo by’ibibazo bibazaga ku bihereranye na Bibiliya bifashishije iki gitabo.” Jya ku mbonerahamwe y’ibikubiyemo, maze ubaze uti “muri izi ngingo zose ziri hano, ni iyihe iguteye amatsiko kurusha izindi?” Reka asubize, hanyuma ujye ku gice cyamuteye amatsiko maze usome paragarafu ya mbere. Sobanura ukuntu ibibazo biri ahagana hasi kuri buri paji bitsindagiriza ingingo z’ingenzi ziboneka muri buri paragarafu. Bigaragaze usuzuma indi paragarafu imwe cyangwa ebyiri, hanyuma mukorane gahunda yo kuzongera kugaruka.

6 Gukurikirana abashimishijwe n’igitabo Kubaho Iteka, byerekana icyifuzo dufite cyo gusohoza umurimo wacu mu buryo bwuzuye (2 Tim 4:5). Wenda dushobora gufasha abadutega amatwi, bityo bakaba basingira ubuzima bw’iteka.​—⁠Yoh 17:⁠3.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze