Nimukoreshe Amagazeti Yacu mu Buryo Bwiza Cyane.
1 Iyo ugeze ahantu hagurishirizwa ibinyamakuru ubona iki? Ibinyamakuru. Mu tubutiki two mu nguni z’amaduka, ni iki kijya kigushishikaza? Ni ibinyamakuru. Bityo se, ni iki abantu benshi basoma? Ni ibinyamakuru. Ubushakashatsi bwagaragaje ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 10 na 18, 9 ku 10 muri bo, ndetse no mu bantu bakuru, basoma ikinyamakuru nibura kimwe buri kwezi. Isi ishishikazwa n’ibinyamakuru.
2 Mbese, dushobora gutuma abantu b’imitima itaryarya bashishikazwa n’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!? Yego, niba NATWE dushishikazwa n’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! Ni iki gishobora kudufasha? Zirikana ibi bitekerezo:
◼ Soma Amagazeti: Umugenzuzi umwe usura amatorero yavuze ko, ukoze mwayeni, umubwiriza 1 kuri 3 mu karere ke asoma buri nomero y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! kuva ku gifubiko kibanza kugeza ku gihera. Mbese nawe ubigenza utyo? Mu gihe usoma buri nomero y’igazeti, ibaze uti ‘ni nde uzishimira izi nyigisho—umubyeyi w’umugore, umuntu udafite icyo yemera n’icyo ahakana, umucuruzi, umuntu ukiri muto?’ Muri kopi yawe bwite, erekana ingingo imwe cyangwa ebyiri ushobora kwifashisha igihe uzatanga igazeti. Hanyuma, tekereza ukuntu wabyutsa ugushimishwa ku ngingo ivugwamo, mu nteruro imwe cyangwa ebyiri.
◼ Gira Umubare Runaka w’Amagazeti Utumiza: Shyikiriza umuvandimwe ushinzwe amagazeti urupapuro rwanditseho umubare ukwiriye wa kopi za buri nomero. Muri ubwo buryo, wowe n’umuryango wawe muzajya mubona amagazeti buri gihe kandi ahagije.
◼ Gira Gahunda Ihoraho y’Umunsi w’Amagazeti: Amatorero menshi yateganije umunsi wagenewe kubwiriza hakoreshejwe amagazeti. Ese, ushobora gushyigikira Umunsi wo Gutanga Amagazeti w’itorero ryawe? Niba bidashoboka, gerageza gukoresha igihe runaka cy’umurimo buri gihe kugira ngo ubwirize ukoresheje amagazeti mu mihanda no gukora gahunda ya bwite yo gutanga amagazeti, haba ku nzu n’inzu cyangwa mu buryo bwo kugira abantu ushyira amagazeti uko asohotse.
◼ Shishikazwa n’“Umunara w’Umurinzi” na “Réveillez-vous!”: Jya witwaza kopi z’amagazeti igihe uri mu rugendo cyangwa ugiye kugura ibintu. Yatange mu gihe uganira n’abo mukorana, abaturanyi, abanyeshuri mwigana, cyangwa abarimu. Umugabo n’umugore we bakunze gukora ingendo zo mu ndege, bakoresha ingingo imwe yo mu magazeti mashya kugira ngo batangize ibiganiro ku bantu bicaye iruhande rwabo. Bagiye babona ibintu byinshi bishimishije. Urubyiruko rumwe rujya rujyana buri gihe amagazeti ku ishuri arimo ingingo rubona ko zashimisha abarimu barwo cyangwa bagenzi barwo b’abanyeshuri. Jya witwaza kopi z’amagazeti mu gihe uhihibikana mu bibazo binyuranye, kandi uyahe abacuruzi mu gihe urangije imihihibikano yawe. Abenshi muri twe bagura lisansi buri gihe; kuki utaha amagazeti abantu batanga lisansi? Yashyire hafi mu gihe abantu bo mu muryango bagusuye, mu gihe ugenda mu modoka itwara abagenzi, cyangwa mu gihe utegereje umuntu mwahanye gahunda. Ese, ushobora gutekereza ubundi buryo bukwiriye?
◼ Tegura Uburyo Bugufi bwo Gutanga Amagazeti: Teganya gusa kuvuga amagambo make, ariko mu buryo bwiza. Ba umuntu ugira igishyuhirane. Gera ku mutima. Ba umuntu ugusha ku ngingo. Erekana igitekerezo kimwe kivuye mu ngingo imwe y’igazeti, yishyire mu magambo make, hanyuma utange amagazeti. Uburyo bwiza ni ubuhereranye no kubyutsa ikibazo ku ngingo ishishikaje, hanyuma ukerekeza ibitekerezo ku gice cy’igazeti gitanga igisubizo gishingiye ku Byanditswe. Dore ingero nke z’ukuntu ibyo bishobora gukorwa:
3 Niba urimo utsindagiriza ingingo ivuga iby’ukuntu ubugizi bwa nabi bwafashe intera ndende, ushobora kubaza uti
◼ “Ni iki gikenewe kugira ngo dushobore kuryama nijoro nta gutinya abagizi ba nabi?” Nyir’inzu ashobora kuba yumva ko ibintu bitazigera bimera neza. Ushobora gusubiza uvuga ko abantu benshi batekereza batyo, maze ukongeraho ko ufite inkuru wizera ko iri bumushimishe. Hanyuma, ibande ku gitekerezo gikwiriye cy’ingingo iri mu igazeti.
4 Mu gihe utanga igazeti irimo ingingo ivuga iby’imibereho y’umuryango, ushobora kuvuga uti
◼ “Abantu benshi babona ko bigoye rwose kubona ibitunga umuntu muri iyi minsi. Handitswe ibitabo byinshi kuri iyo ngingo, ariko kandi, n’abahanga ubwabo ntibahuza ku bihereranye n’umuti w’ibibazo byacu. Ese, hari ahandi hantu twashakira ubuyobozi bwiringirwa?” Hanyuma tanga ubusobanuro bwihariye buri mu igazeti yerekana ubwenge buboneka muri Bibiliya.
5 Ushobora gukoresha ubu buryo igihe utsindagiriza ingingo irebana n’ikibazo gihereranye n’imibereho y’abantu muri rusange:
◼ “Abantu benshi bari mu ngorane zibabuza amahwemo muri iki gihe. Nta bwo Imana yigeze iteganya ko twabaho muri ubwo buryo.” Hanyuma, erekana ukuntu ingingo ishingiye kuri Bibiliya iboneka muri iyo gazeti, yashobora kudufasha guhangana n’ingorane z’ubuzima ubu, no kuduha icyiringiro cyo kubona umuti urambye mu gihe kizaza.
6 Gutanga Ubuhamya mu Mihanda Bigira Ingaruka Nziza: Muri Informateur (Umurimo Wacu w’Ubwami) yo muri Mutarama 1940, ni bwo ababwiriza batewe inkunga bwa mbere ku bihereranye na porogaramu yihariye ya buri cyumweru yo kubwiriza mu mihanda bakoresheje amagazeti. Mbese, waba waragiye ubwiriza mu mihanda mu mafasi yihariye buri gihe? Niba ubikora, ese, uburyo ukoresha bugira ingaruka nziza koko? Ababwiriza bamwe bajya baboneka bahagaze biganirira mu nguni y’umuhanda unyurwamo n’abantu benshi, mu gihe abantu benshi babahitaho batababonye. Aho guhama hamwe mwegeranye mufite amagazeti, gutandukana kandi mukegera abantu, ni iby’ingirakamaro kurushaho. Abantu bigendera bashobora guhagarara no kumva akanya gato mu gihe baba begerewe n’umuntu umwe gusa, ariko bake ni bo bazibwiriza kwegera itsinda ry’abantu bahugiye mu biganiro. Kubera ko dutuma abantu batwitegereza cyane turi mu mihanda, tugomba mu buryo bwihariye gusokoza no kwambara mu buryo bukwiriye abakozi b’Imana.—1 Tim 2:9, 10.
7 Uburyo bwo Gushyira Abantu Amagazeti Uko Asohotse: Abantu bafite abo bashyira amagazeti uko asohotse, batanga amagazeti menshi n’ubwo ayo mafasi akunze kubwirizwamo buri gihe. Uburyo bwo gushyira abantu amagazeti uko asohotse ni isoko nziza cyane y’ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo.
8 Mu gihe usubira gusura abantu kuri gahunda ya buri gihe ubashyiriye amagazeti, uzabona ko igishyuhirane n’ubucuti hagati yawe na nyir’urugo, biziyongera. Uko muzarushaho kumenyana, ni na ko bizaborohera kuganira ku ngingo zishingiye ku Byanditswe. Ibyo bishobora gutuma hatangizwa icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo kigira amajyambere. Abantu usura bagaragaza ko bashimishijwe cyane n’amagazeti, basabe gukoresha abonema. Kandi wibuke ko igihe cyose uvuganye na nyir’inzu ushobora kwandika raporo yo gusubira gusura.
9 Mushiki wacu umwe yajyaga buri gihe ashyira amagazeti, umugore wemerega kuyafata igihe cyose yayamuhaga, ariko akavuga ati “sinemera ibyo umbwira.” Ubwo yongeraga kumusura nyuma y’aho, mushiki wacu yasanze umugabo we mu rugo. Nyuma y’ikiganiro kirangwamo ubucuti, hashyizweho gahunda yo gutangiza icyigisho cya Bibiliya. Mushiki wacu yaje kugirana ubucuti n’abahungu be batatu na bo baje kwifatanya muri icyo cyigisho. Nyuma y’igihe, wa mugore hamwe n’abahungu be, beguriye Yehova ubuzima bwabo kandi barabatizwa. Kugeza ubu, abantu 35 bo muri uwo muryango bemeye ukuri. Ibyo byatewe n’uko mushiki wacu uwo yakomeje gahunda yo gushyira amagazeti abantu uko asohotse!
10 Hari uburyo bwinshi bwo kubona abantu bo gushyira amagazeti uko asohotse. Ushobora gutangira wandika abo wahaye amagazeti hanyuma ukaba wakora gahunda yo gusubirayo nyuma ya buri byumweru bibiri ufite inomero nshyashya. Uburyo bumwe ni ubwo gukoresha amagambo ari munsi y’umutwe uvuga ngo “Mu Nomero Yacu Itaha.” Igihe ugarutse, bwira nyir’inzu ko umuzaniye inomero wamubwiye ubushize. Cyangwa se, igihe usubiye gusura, ushobora kuvuga uti “ubwo nasomaga iyi ngingo, natekereje ko yagushimisha . . . ” Icyo gihe watanga ibisobanuro bike kuri iyo ngingo, hanyuma ukamuha iyo gazeti. Mu gihe urangije gusura, wakwandika ingingo eshanu zoroheje kuri raporo yawe yo ku nzu n’inzu: (1) izina rya nyir’inzu, (2) aderesi ya nyir’inzu, (3) itariki umusuriyeho, (4) inomero utanze, na (5) ingingo yatsindagirijwe. Ababwiriza bamwe bashoboye kugira icyo bageraho cyane ku bihereranye no kubona abo bashyira amagazeti uko asohotse, bongera umubare wabo w’amagazeti, ku buryo ku rutonde rw’abo bayashyira bageza ku bantu 40 cyangwa basaga.
11 Ifasi y’Ubucuruzi: Amagazeti menshi atangwa n’ababwiriza babwiriza mu ifasi y’ubucuruzi. Ese, waba waragerageje kubwiriza uva ku iduka rimwe ujya ku rindi? Raporo zerekana ko mu matorero amwe n’amwe, kwifatanya muri icyo gice cy’umurimo bititabirwa neza. Mu mizo ya mbere, bamwe batinya gusura abacuruzi, ariko iyo babigerageje, igihe gito, basanga bishimishije kandi bigira inyungu. Kuki utasaba umubwiriza umenyereye cyangwa umupayiniya kugira ngo agufashe gutangira?
12 Hari inyungu nyinshi mu kubwiriza iduka ku rindi. Hari bake cyane baba badahari, cyane cyane mu masaha yo gucuruza! Ubusanzwe, abacuruzi ni abantu bakirana abantu urugwiro kabone n’iyo baba badashimishijwe cyane na Bibiliya. Tangira hakiri kare; birashoboka ko icyo gihe ari bwo wazakirwa neza kurushaho. Nyuma yo kwimenyekanisha, ushobora kuvuga ko incuro nyinshi iyo ugiye mu ngo z’abacuruzi usanga batariyo, bityo ukaba urimo ubasura mu gihe gito aho bakorera akazi kabo kugira ngo ubahe inomero nshyashya z’amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! Erekana ko abacuruzi benshi bishimira amagazeti yacu kubera ko bakenera kujyanirana n’ibibera mu isi bigezweho, ariko bakaba bagira igihe gito cyo gusoma. Ayo magazeti atanga inkuru zishishikaza ibitekerezo zishingiye ku buryo bushya bwo kubona ibintu butabogamiye ku idini, ku butegetsi, cyangwa ubucuruzi. Mu ifasi y’ubucuruzi, hashobora kuboneka abantu bashimishijwe bo gushyira amagazeti uko asohotse.
13 Kwitegura mu Muryango: Igihe runaka, icyigisho cy’umuryango gishobora kugenerwa kuganira ku ngingo z’amagazeti asohotse vuba akwiriye gukoreshwa mu ifasi. Abantu bo mu muryango—hakubiyemo n’abana—bashobora gusimburana mu kwimenyereza gutanga ayo magazeti no guhangana n’imbogamira biganiro zikunze kuvuka, urugero nk’izi zikurikira: “Ndahuze,” “Dufite iryacu dini,” cyangwa “Narakijijwe.” Ubufatanye bwiza bushobora gutuma abagize umuryango bose bagira uruhare buri gihe mu gutanga amagazeti.
14 Abayobora Ibyigisho by’Igitabo Bashobora Gutanga Ubufasha: Igihe bishoboka, mujye mukora gahunda y’amateraniro y’umurimo arebana n’Umunsi wo Gutanga Amagazeti ahabera ibyigisho by’igitabo, aho guhuza itorero ryose mu Nzu y’Ubwami. Abashinzwe amateraniro y’umurimo wo mu murima, bagomba kwitegura neza, ku buryo baba bafite ibitekerezo byihariye byo guha abagize iryo tsinda. Ibyo bishobora kuba bikubiyemo urugero rw’icyerekanwa rwatoranyijwe hamwe n’ingingo imwe cyangwa ebyiri zivuye mu nomero za vuba aha zigomba gukoreshwa kugira ngo zibyutse ugushimishwa, zihuje n’imimerere yo muri ako karere. Amateraniro y’umurimo wo mu murima—hakubiyemo no gushyira kuri gahunda ukuntu itsinda riri bubwirize—agomba kuba magufi, ku buryo atarenza iminota hagati ya 10 na 15. Abayobora icyigisho cy’igitabo bagomba kuba bazi neza ko hari ifasi ihagije kugira ngo iryo tsinda rishobore gukomeza kubwiriza mu gihe cyose cyagenewe umurimo wo kubwiriza.
15 Garagaza ko Wishimira Amagazeti: Ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Gukoresha Neza Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!” yasohotse mu Murimo Wacu w’Ubwami wo mu Ukuboza 1993, yatanze iki gitekerezo cy’ingenzi: “Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! [ni] amagazeti atajya ata agaciro kayo n’ubwo yose yaba ataratanzwe mu kwezi kumwe cyangwa abiri uhereye ku itariki yaba yarasohokeyeho. Ingingo zikubiyemo ntizigenda zisaza uko igihe kigenda gihita . . . Kureka amagazeti amaze igihe asohotse agakomeza kurundana kandi ntazigere akoreshwa, byaba ari ukudafatana uburemere ibyo bikoresho bifite agaciro . . . Aho guhigika amagazeti amaze igihe asohotse maze tukayibagirwa, mbese, ntibyarushaho kuba byiza tugize umuhati wihariye wo kuyageza ku bantu bashimishijwe?”
16 Muri iki gihe hari abantu bafite imitima itaryarya bashaka ukuri. Wenda inkuru iri mu igazeti imwe, ishobora kuba ari yo bakeneye kugira ngo ibayobore ku kuri! Yehova yaduhaye ubutumwa bugera ku mutima bwo gutangaza, kandi amagazeti yacu agira uruhare runini mu kugeza ubwo butumwa ku bandi. Mbese wowe uzashishikazwa no gutanga amagazeti mu gihe kiri imbere? Uzashyira mu bikorwa izi nama muri iyi mpera y’icyumweru? Uzagororerwa cyane nubigenza utyo.
Inama z’Ingirakamaro:
◼ Soma amagazeti mbere y’igihe, kandi usobanukirwe n’ibiyakubiyemo.
◼ Toranya ingingo yibanda ku kintu gishishikaza abantu bo mu karere kanyu muri rusange.
◼ Tegura uburyo bwo kuyatanga bukwiranye n’abantu banyuranye, baba abagabo, abagore, cyangwa urubyiruko. Erekana ukuntu igazeti ireba nyir’inzu n’ukuntu umuryango wose uzayishimira.
◼ Kora gahunda yo kujya mu murimo wo mu murima igihe abantu benshi baba bari mu rugo. Amatorero amwe akora gahunda yo kubwiriza nimugoroba hatangwa amagazeti.
◼ Hina uburyo bwawe bwo gutangiza ibiganiro, kandi ugushe ku ngingo.
◼ Wivuga wihuta. Niba uguteze amatwi adashimishijwe, kuvuga wihuta nta cyo byafashaho. Gerageza kwisanzura, kandi uhe nyir’inzu akanya ko kugusubiza.
Gutanga Amagazeti ku Nzu n’Inzu:
◼ Mwenyura bya gicuti kandi ijwi ryawe rirangwemo ubugwaneza.
◼ Shishikazwa n’amagazeti.
◼ Vugana ubwitonzi kandi utarya amagambo.
◼ Gira icyo uvuga ku ngingo imwe gusa; byutsa ugushimishwa mu magambo make, kandi wereke nyir’inzu agaciro kayo.
◼ Tsindagiriza ingingo imwe gusa.
◼ Tsindagiriza igazeti imwe gusa, uyitangane n’indi kugira ngo iyunganire.
◼ Ha nyir’inzu amagazeti.
◼ Menyesha nyir’inzu gahunda yawe yo kugaruka kumusura.
◼ Niba amagazeti atakiriwe, soza mu buryo bwa gicuti kandi burangwamo icyizere.
◼ Andika abagaragaje ugushimishwa bose n’amagazeti watanze.
Uburyo bwo Gutanga Amagazeti:
◼ Kubwiriza ku nzu n’inzu
◼ Kubwiriza mu mihanda
◼ Umurimo wo kubwiriza iduka ku rindi
◼ Gushyira abantu amagazeti uko asohotse
◼ Kubwiriza ikigoroba
◼ Igihe usubiye gusura
◼ Igihe usuye abahoze ari ibyigisho bya Bibiliya
◼ Igihe uri ku rugendo, urimo ugura ibintu
◼ Mu gihe uganira n’abantu bo mu muryango, abo mukorana, abaturanyi, abanyeshuri n’abarimu
◼ Igihe uri mu modoka zitwara abagenzi, mu byumba bategererezamo