Kwifatanya mu Materaniro Buri Gihe—Ni Iby’Ingenzi Kugira ngo Duhagarare Dushikamye
1 Intumwa Pawulo yaduteye inkunga yo kuba “bazima mu byo kwizera” (Tito 1:9, 13). Mu materaniro y’itorero, tuhasuzumira ibitekerezo byubaka kandi tukigishwa ukuntu twakomeza kwambara intwaro zose z’umwuka kugira ngo dushobore ‘guhagarara tudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani.’—Ef 6:11; Fili 4:8.
2 Amateraniro Aduha Ibyo Dukeneye: Guterana amateraniro y’itorero buri gihe, ni iby’ingenzi kugira ngo duhagarare dushikamye (1 Kor 16:13). Mu materaniro, havugwa amasengesho yo gushimira Imana, kuyisingiza, no kuyisenga dusabira itorero hamwe n’ibyo rikeneye (Fili 4:6, 7). Mu kwifatanya mu ndirimbo z’Ubwami, biradukomeza kandi bigatuma twatura ibyiyumvo byacu mu gusenga Yehova kwacu (Ef 5:19, 20). Mu mishyikirano tugirana n’abandi ku nzu y’Ubwami mbere na nyuma y’amateraniro, bidutera inkunga, bikatwubaka, kandi bikatugaruramo ubuyanja.—1 Tes 5:11.
3 Mu kwezi kwa Mata k’umwaka ushize, disikuru yihariye yari ifite umutwe uvuga ngo “Iherezo ry’Idini ry’Ikinyoma Riregereje,” yacengeje cyane mu bwenge bw’abantu bakunda ukuri, igitekerezo cy’uko byihutirwa gusohoka muri Babuloni Ikomeye nta kuzuyaza (Ibyah 18:4). Mbega ukuntu byari biteye inkunga gusuzuma ibice bitatu by’Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi ku bihereranye n’ibisobanuro byamurikiye inzira y’abakiranutsi (Imig 4:18)! Dutekereze icyo dushobora kuba twaracikanyweho niba twarirengagije kujya mu materaniro.
4 Ikoraniro ryacu ry’Intara “Abasingiza Yehova Bishimye” ryatsindagirije akamaro k’inyigisho ziteza imbere umurimo wacu. Nk’uko igitabo Twagizwe Umuteguro ngo Dusohoze Neza Umurimo Wacu kibigaragaza ku ipaji ya 73, Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ni gahunda yagenwe yo kwigisha itorero ryose. Ubu, porogaramu y’Icyongereza n’Igifaransa, idufasha kumenya neza amateka yo muri iki gihe y’umuteguro hakoreshejwe igitabo Prédicateurs. Nta bwo twakwemera gucikanwa ku nyigisho nk’iyo.
5 Iteraniro ry’umurimo riduha ibikenewe byose kugira ngo tube abantu bagira ingaruka nziza mu murimo wacu kurushaho. Ibyo byagaragajwe mu iteraniro twaherewemo amabwiriza ku bihereranye no kwifatanya mu gutanga Inkuru z’Ubwami No. 34 mu rugero rwagutse. Imigisha Yehova yahaye uwo murimo, yabaye myinshi, nk’uko bigaragarira ku ngaruka zidasanzwe uwo murimo wagize ku isi hose. (Gereranya na 2 Abakorinto 9:6, 7.) Abaterana amateraniro ubudasiba, batewe inkunga, maze bagira uruhare mu gutuma abantu bitabira icyo gikorwa cyo gushyigikira iyo kampeni.
6 Mu Cyigisho cy’Igitabo cy’Itorero, gusobanukirwa ko igihe turimo kihuta byatsindagirijwe n’ibintu twiga mu Ijambo ry’Imana twifashishije igitabo Ibyahishuwe Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi. Kubera ko ibintu biriho bibera mu isi byihuta cyane, dukeneye gusobanukirwa isohozwa ry’ubuhanuzi bwimbitse bw’Ibyahishuwe.
7 Ha Umwanya wa Mbere Guterana Amateraniro Buri Gihe: Mu bihugu byinshi aho abavandimwe bacu bagerwaho n’ibigeragezo, bakomeza kuzirikana ukuntu ari iby’ingenzi cyane kuri bo guterana buri cyumweru. Urugero, mu Burundi, mu Rwanda, Liberiya na Bosnia Herzegovina, hari abashya benshi cyane baza mu materaniro, ku buryo usanga bakubye incuro ebyiri cyangwa eshatu umubare w’ababwiriza baterana. Muri ubwo buryo, Yehova afasha abavandimwe gukomeza gushikama mu mwuka umwe.—Fili 1:27; Heb 10:23-25.
8 Umuntu wese waba wirengagiza guterana amateraniro buri gihe, agomba gufata ingamba zo guhindura iyo myifatire uhereye ubu (Umubw 4:9-12). Kugira ngo duhagarare dushikamye, dukeneye guterana inkunga n’abantu bakuze, nk’uko biba bimeze mu gihe duterana amateraniro buri gihe.—Rom 1:11.