Kwiyandikisha mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
1 Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, ni ryo ryabaye igikoresho mu gutoza Abahamya ba Yehova babarirwa muri za miriyoni, kugira ngo babe abakozi b’ubutumwa bwiza. Abenshi muri twe, twibuka ukuntu twumvaga dufite ubwoba kandi tudashoboye, igihe twiyandikishaga mu ishuri ku ncuro ya mbere, none ubu tukaba twemera tubigiranye ugushimira, uruhare ryagize mu majyambere yacu yo mu buryo bw’umwuka twebwe abavuga kandi bakigisha Ijambo ry’Imana. (Gereranya n’Ibyakozwe 4:13.) Mbese, wiyandikishije muri iryo shuri rihambaye?
2 Ni ba nde bashobora kwiyandikisha? Mu gitabo Twagizwe Umuteguro Kugira ngo Dusohoze Umurimo Wacu ku ipaji ya 73, hatanga igisubizo hagira hati “abitangana umwete bose mu mibereho y’itorero bashobora kwiyandikisha muri iryo shuri, kimwe n’abantu bamaze igihe gito baza mu materaniro, bapfa gusa kuba badafite imibereho inyuranye n’amahame ya Gikristo.” Dutumiye abujuje ibisabwa bose—abagabo, abagore, n’abana—ko bakwegera umugenzuzi w’ishuri maze bakamusaba ko yabandika.
3 Porogaramu y’Ishuri ryo mu wa 1997: Porogaramu y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ryo mu wa 1997, ikubiyemo inyigisho nyinshi zinyuranye za Bibiliya n’abantu benshi bavugwa muri Bibiliya, hamwe n’amateka y’umuteguro. Uretse guteza imbere ubushobozi bwacu bwo kuvuga no kwigisha, twigira mu mutungo mwinshi wo mu buryo bw’umwuka uboneka muri porogaramu yaryo ya buri cyumweru (Imig 9:9). Niba dutegura ishuri, ari ryo rikubiyemo no gusoma ibiri kuri gahunda yo gusoma Bibiliya buri cyumweru, kandi tugaterana buri gihe, dushobora kuvana inyungu nyinshi muri iyo porogaramu.
4 Mu mwaka wa 1997, ahenshi mu mirongo ya Bibiliya yagenewe gusomwa mu Nyigisho No. 2 ni hato cyane ugereranyije n’imyaka ishize. Mu gihe umunyeshuri ategura iyo nyigisho, agomba kureba igihe amara asoma, abigiranye ubwitonzi, maze akagena iminota, muri itanu igenewe igice cye, ishobora gukoreshwa mu gutangira no mu gusoza. Ibyo bizatuma umunyeshuri akoresha igihe cye mu buryo bwuzuye, kandi bizatuma ateza imbere ubushobozi bwe bwo gusoma hamwe n’ubuhanga bwo kuvuga mu buryo bufatiweho.—1 Tim 4:13.
5 Gutanga ubuhamya mu buryo bufatiweho, ni uburyo bushobora gukoreshwa bwongewe mu buryo bwo gutanga Inyigisho No. 3, bushingiye mu gitabo Ubumenyi. Ku bw’ibyo rero, mushiki wacu ashobora guhitamo kuyitanga mu buryo bwo gusubira gusura, ubw’icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo, cyangwa ubwo gutanga ubuhamya mu buryo bufatiweho mu gihe cyo gutanga iyo nyigisho. Birumvikana ko kwigisha mu buryo bugira ingaruka nziza ari byo byagombye gukomeza gutsindagirizwa, aho kwita ku buryo inyigisho itangwamo.
6 Waba ufite igikundiro cyo gutanga inyigisho No. 1, ingingo z’ingenzi zo mu mwihariko wo gusoma Bibiliya, cyangwa imirongo runaka yo gusoma yagenewe umunyeshuri, ushobora kwerekana ko ufatana uburemere Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, utegura kandi ugasubiramo neza igice cyawe, ugitanga mu buryo bwemeza hamwe n’igishyuhirane, utarenza igihe, utega amatwi kandi ugashyira mu bikorwa inama y’umugenzuzi w’ishuri, kandi buri gihe ukihatira gusohoza inshingano yawe mu buryo bwizerwa. Bityo, ukwiyandikisha kwawe mu ishuri bizaba ari imigisha kuri wowe, ndetse no ku bandi bose bateranye bazakumva.