ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 3/97 pp. 3-5
  • Shira Amanga kugira ngo Usubire Gusura

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Shira Amanga kugira ngo Usubire Gusura
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
  • Ibisa na byo
  • Gusubira gusura bituma tuyobora ibyigisho bya Bibiliya
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
  • Hakenewe Ibyigisho bya Bibiliya Byinshi Kurushaho
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • Iringire Ko Yehova Azakuza [Imbuto]
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
  • Kuyobora ibyigisho bya Bibiliya bigira amajyambere—Igice cya 11
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
km 3/97 pp. 3-5

Shira Amanga kugira ngo Usubire Gusura

1 Mbese, wishimira gusubira gusura? Ababwiriza benshi barabyishimira. Ushobora kuba warabanje kujya ugira ubwoba, cyane cyane mu gihe wabaga usubiye gusura ba nyir’inzu bagaragaje ko badashimishijwe cyane, ubwo wabageragaho ku ncuro ya mbere. Ariko kandi, uko ugenda ‘uhabwa n’Imana yacu gushira amanga kugira ngo uvuge ubutumwa bwiza’ usubira gusura, ushobora gutangazwa no kubona ukuntu uwo murimo ushobora koroha, kandi ugahesha ingororano (1 Tes 2:2). Ibyo byashoboka bite?

2 Ubundi, hari itandukaniro rinini hagati yo gusubira gusura, no kugera ku muntu ku ncuro ya mbere. Gusubira gusura bikorwa ku muntu muziranye, si ku wo mutaziranye, kandi muri rusange, kuganira n’uwo muziranye biroroha cyane kurusha kuganira n’uwo mutaziranye. Gusubira gusura bishobora gutuma haboneka ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo bigira amajyambere, ibyo bikaba ari ingororano zishimishije zituruka mu kwifatanya muri uwo murimo.

3 Mu gihe dukora umurimo wo ku nzu n’inzu, twongera gusura abantu batari bashimishijwe igihe duherukiye kubasura. None se, kuki dukomeza kubasura? Tuzi ko imimerere y’abantu igenda ihindagurika, kandi ko umuntu wasaga n’aho nta cyo yitaho, cyangwa wenda akaba yarasaga n’aho aturwanya igihe duheruka kumusura, ashobora gushimishwa mu gihe twaba twongeye kumusura. Mu kuzirikana ibyo, twitegura neza kandi tugasenga Yehova tumusaba imigisha, kugira ngo ibyo tuzavuga icyo gihe bizakirwe neza.

4 Mu murimo wacu wo ku nzu n’inzu, niba tubwiriza tubikunze abantu batari baragaragaje na gato ko bashimishijwe aho duherukiye kubasura, mbese, ntitwagombye gusubira gusura tubikunze kurushaho buri wese ugaragaje ko ashimishijwe n’ubutumwa bw’Ubwami mu rugero runaka?​—Ibyak 10:34, 35.

5 Muri iki gihe, abenshi muri twe twemeye ukuri, bitewe n’uko hari umubwiriza wagiye agaruka kudusura abigiranye ukwihangana. Niba uri umwe muri abo, ushobora kwibaza uti ‘ni iyihe myifatire nabanje kugaragariza uwo mubwiriza? Mbese, nahise nemera ubutumwa bw’Ubwami nkimara kubwumva ku ncuro ya mbere? Mbese, naba narashushe nk’udafite icyo yitayeho?’ Twagombye kwishimira ko umubwiriza wagarutse kudusura yabonye ko dukwiriye kongera gusurwa, ‘agahabwa n’Imana gushira amanga,’ akadusura, maze akatwigisha ukuri. Bite se ku bantu babanza kugaragaza ko bashimishijwe mu rugero runaka, ariko nyuma y’aho bagasa n’aho batwihunza? Kugira icyizere ni iby’ingenzi, nk’uko inkuru y’ibyabaye ikurikira ibigaragaza.

6 Mu gihe ababwiriza babiri barimo bakora umurimo wo gutanga ubuhamya mu muhanda mu gitondo cya kare, bahuye n’umugore ukiri muto wasunikaga akana mu ipusipusi. Uwo mugore yemeye kwakira igazeti, maze atumira abo bashiki bacu ngo bazaze iwe ku Cyumweru gikurikiyeho. Bahagereye igihe bari bumvikanyeho, ariko nyir’inzu ababwira ko nta gihe yari afite cyo kuganira. Icyakora, yabasezeranyije ko azaboneka mu cyumweru gikurikiyeho. Abo bashiki bacu bagiye bashidikanya ko azubahiriza iyo gahunda, nyamara ubwo bagarukaga, basanze uwo mugore abategereje. Icyigisho cyaratangijwe, kandi amajyambere y’uwo mugore yari atangaje. Mu gihe gito, yatangiye guterana amateraniro buri gihe, no kwifatanya mu murimo wo mu murima. Ubu ngubu yarabatijwe.

7 Mu Gihe Usuye Umuntu ku Ncuro ya Mbere, Siga Ushyizeho Urufatiro: Urufatiro rwo gusubira gusura mu buryo bugira ingaruka nziza, akenshi ruba rushingiye ku mishyikirano mugirana ku ncuro ya mbere. Tega amatwi witonze ibyo nyir’inzu avuga. Ni iki bikubwira? Mbese, abogamiye ku idini? Mbese, ahangayikishijwe n’ingorane zo mu mibereho y’abantu? Yaba se ashishikajwe n’ibyerekeranye na siyansi, amateka, cyangwa ibidukikije? Mu gihe mugiye gutandukana, ushobora kubyutsa ikibazo gishishikaza ibitekerezo, maze ukamusezeranya ko muzaganira ku gisubizo gitangwa na Bibiliya nugaruka.

8 Urugero, niba nyir’inzu yakiriye neza ibihereranye n’isezerano ritangwa na Bibiliya ryerekeye isi izahinduka paradizo, bishobora kuba bikwiriye ko mwazagirana ibiganiro byimbitse kuri iyo ngingo. Mu gihe mugiye gutandukana, ushobora kumubaza uti “ni gute twakwizera tudashidikanya ko Imana izasohoza iryo sezerano?” Hanyuma, ongeraho uti “wenda nshobora kuzanyura hano mu gihe abandi bagize umuryango bazaba bahari, maze nkazashobora kukwereka igisubizo gitangwa na Bibiliya kuri icyo kibazo.”

9 Niba nta ngingo n’imwe yihariye nyir’inzu yagaragaje ko imushimishije, ushobora kubyutsa kimwe mu bibazo byateganyijwe gukoreshwa mu gutangiza ibiganiro, biri ku ipaji iheruka y’Umurimo Wacu w’Ubwami, maze ukaba wagikoresha kugira ngo kizabe urufatiro rw’ibiganiro muzagirana ubutaha.

10 Bika Inyandiko Ziboneye: Inyandiko ukora mu murimo wo ku nzu n’inzu, zagombye kuba ziboneye kandi zuzuye. Andika izina n’aderesi bya nyir’inzu, ukimara kuva iwe. Ntugapfe gutomboza inomero y’inzu cyangwa izina ry’umuhanda​—genzura ibyo wanditse, kugira ngo urebe neza niba biboneye. Andika ibiranga uwo muntu. Andika ingingo mwaganiriyeho, imirongo y’Ibyanditswe wamusomeye, igitabo icyo ari cyo cyose wamusigiye, n’ikibazo uzamusubiza nusubirayo. Andikaho umunsi, ndetse n’igihe mwaganiriyeho ku ncuro ya mbere, hamwe n’igihe wavuze ko uzagarukiraho. Mu gihe noneho inyandiko yawe yuzuye, irinde kuyitakaza! Yishyire ahantu hiherereye, kugira ngo nyuma y’aho uzashobore kuyifashisha. Komeza gutekereza kuri uwo muntu, n’ukuntu uzabigenza ubutaha nusubirayo.

11 Menya Intego Zawe Izo Ari Zo: Mbere na mbere, ihatire gutuma nyir’inzu yumva yisanzuye, ugaragaza umwuka w’igishyuhirane n’ubucuti. Garagaza ko umwitayeho, wirinda kumwishyikiraho mu buryo bukabije. Hanyuma, mwibutse ikibazo icyo ari cyo cyose wabyukije ubwo uherutse kumusura. Tega amatwi igitekerezo cye witonze, maze umushimire ubikuye ku mutima ku bw’ibisobanuro bye. Hanyuma, garagaza impamvu ibivugwa na Bibiliya kuri icyo kibazo ari iby’ingirakamaro. Niba bishoboka, mwerekeze ku gitekerezo gifitanye isano n’icyo, kiboneka mu gitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka. Komeza kuzirikana ko intego yawe y’ibanze mu gihe usubiye gusura, ari iyo gutangiza icyigisho cya Bibiliya.

12 Uburyo igitabo Ubumenyi kigusha ku ngingo, bwatumye abenshi muri twe ‘dushira amanga’ ku byigisho bya Bibiliya, kugira ngo dutere abigishwa inkunga yo guterana amateraniro no kwifatanya n’umuteguro wa Yehova. Mu bihe byahise, twari dufite akamenyero ko gutegereza, kugeza ubwo abantu babanza kwiga nibura igihe runaka, mbere y’uko tubatumira ngo baze kwifatanya natwe. Muri iki gihe, abigishwa benshi baterana amateraniro bagitangira kwiga, kandi ingaruka zabyo ni uko bagira amajyambere mu buryo bwihuse cyane.

13 Umugabo n’umugore bashakanye, babwirije mu buryo bufatiweho mugenzi wabo bakorana. Amaze kugaragaza ko ashimishijwe n’ukuri, bamusabye ko bamuyoborera icyigisho cya Bibiliya mu gitabo Ubumenyi. Icyo gihe bahise banamubwira ko yagombye kujya aterana amateraniro, ari na ho ibyinshi mu bibazo bye byari kuzasubirizwa. Abigiranye umutima ukunze, uwo mugabo ntiyemeye kwiga byonyine, ahubwo yanigaga incuro ebyiri mu cyumweru, kandi atangira guterana amateraniro mu Nzu y’Ubwami buri gihe.

14 Koresha Agatabo Ni Iki Imana Idusaba?: Mu Makoraniro y’Intara “Intumwa z’Amahoro y’Imana,” twahawe agatabo Ni Iki Imana Idusaba? Ako gatabo ni ingirakamaro mu gutangiza ibyigisho bya Bibiliya ku bantu batinya Imana, uko amashuri bize yaba angana kose. Karimo amasomo yo kwigwa yumvikana neza, akubiyemo inyigisho z’ibanze za Bibiliya. Ako gatabo kazaba igikoresho kigira ingaruka nziza cyane, mu gutangaza ubumenyi ku byerekeye Imana. Gasobanura ukuri mu buryo bwumvikana kandi bworoshye cyane, ku buryo uko bigaragara, buri wese muri twe azashobora kugakoresha mu kwigisha abandi ibyo Imana ibasaba. Birashoboka ko ababwiriza benshi bazagira igikundiro cyo kuyobora icyigisho cya Bibiliya muri ako gatabo.

15 Abantu bamwe bumva ko badafite igihe cyo kwiga igitabo Ubumenyi, bashobora kwemera kujya bamara umwanya muto biga agatabo Ni Iki Imana Idusaba? Bazashimishwa cyane n’ibyo biga! Nyuma y’amapaji abiri cyangwa atatu gusa, bazahita babona ibisubizo by’ibibazo abantu bibajije kuva mu binyejana byinshi, nk’ibi ngo, Imana ni nde? Umwanzi ni nde? Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi? Ubwami bw’Imana ni iki? Ni gute wabona idini ry’ukuri? N’ubwo ako gatabo gasobanura ukuri mu magambo yoroshye, ubutumwa bukubiyemo bufite imbaraga nyinshi. Gakubiyemo ingingo z’ingenzi abasaza bazasuzumira hamwe n’abitegura kubatizwa, kandi gashobora kuba igikoresho cy’ibanze, cyerekeza ku cyigisho cyimbitse kurushaho cyo mu gitabo Ubumenyi.

16 Kugira ngo utangize icyigisho mu gihe usubiye gusura, ushobora kwivugira uti “Mbese, wari uzi ko ukoresheje iminota mike gusa, ushobora kumenya igisubizo cy’ikibazo cy’ingenzi gishingiye kuri Bibiliya?” Hanyuma, ubaze ikibazo kiboneka mu ntangiriro za rimwe mu masomo ari muri ako gatabo. Urugero, niba usuye umuntu ugeze mu za bukuru, ushobora kuvuga uti “tuzi ko mu gihe cyahise, Yesu yakizaga abantu. Ariko se mu gihe kizaza, ni iki Yesu azakorera abarwayi, abageze mu za bukuru, cyangwa abapfuye?” Ibisubizo biboneka mu isomo rya 5. Umuntu ubogamiye ku bihereranye n’idini, ashobora gushishikazwa n’iki kibazo kigira kiti “mbese, Imana yumva amasengesho yose?” Igisubizo cyacyo kiboneka mu isomo rya 7. Abagize umuryango bazashaka kumenya igisubizo cy’iki kibazo kigira kiti “ni iki Imana isaba ababyeyi n’abana?” Bazakimenya mu gihe baziga isomo rya 8. Ibindi bibazo ni nk’ibi ngo “mbese, abapfuye bashobora kugirira nabi abazima?” gisobanurwa mu isomo rya 11; “kuki hariho amadini menshi yihandagaza yiyita aya Gikristo?” gisuzumwa mu isomo rya 13; hamwe n’iki ngo “ni iki ugomba gukora kugira ngo ube incuti y’Imana?” kiboneka mu isomo rya 16.

17 Subira Gusura Udatinze: Wagombye kumara igihe kingana iki mbere yo gusubira gusura? Ababwiriza bamwe na bamwe, basubirayo nyuma y’umunsi umwe cyangwa ibiri kuva igihe babonaniye. Abandi basubirayo nyuma y’umwanya runaka uwo munsi! Mbese, ubwo biba ari vuba cyane? Muri rusange, usanga ba nyir’inzu batabyinubira. Akenshi, umubwiriza usubiye gusura, ni we uba akeneye kwihingamo imyifatire irangwa n’icyizere, hamwe n’akanyabugabo. Iyumvire iyi nkuru y’ibyabaye.

18 Umunsi umwe, umubwiriza ufite imyaka 13 yarimo akora umurimo wo ku nzu n’inzu, ubwo yabonaga abagore babiri bagendanaga. Kubera ko yazirikanaga inkunga duterwa yo kubwiriza abantu aho tubasanze hose, yegereye abo bagore bari mu muhanda. Bagaragaje ko bashimishijwe n’ubutumwa bw’Ubwami, kandi buri wese muri bo afata igitabo Ubumenyi. Uwo muvandimwe ukiri muto yafashe aderesi zabo, asubira kubasura nyuma y’iminsi ibiri, maze atangirana na buri wese muri bo icyigisho cya Bibiliya.

19 Mushiki wacu umwe, akora gahunda zo gusubira gusura nyuma y’icyumweru. Ariko kandi, nyuma y’umunsi umwe cyangwa ibiri abonanye na nyir’inzu, amunyuraho kugira ngo amuhe igazeti ivuga ibihereranye n’ibyo baherutse kuganiraho. Abwira nyir’inzu ati “nabonye iyi ngingo, maze ntekereza ko wakwishimira kuyisoma. Ubu bwo, si ndi butinde kugira ngo tuganire, ariko nzagaruka ku wa Gatatu nyuma ya saa sita nk’uko biteganyijwe. Mbese, icyo gihe kiracyakunogeye?”

20 Mu gihe umuntu agaragaje ko ashimishijwe n’ukuri, dushobora kudashidikanya ko azarwanywa mu buryo ubu n’ubu. Kugaruka kumusura nyuma y’igihe gito tubonanye, bizamutera inkunga yo kunanira ibigeragezo ibyo ari byo byose atezwa na bene wabo, incuti ze za bugufi, n’abandi.

21 Gerageza Gutuma Abo Usanze Ahantu Hakoranira Abantu Benshi Bashimishwa: Abenshi muri twe bakunda kubwiriza mu mihanda, kuri za parikingi, mu modoka zitwara abagenzi, ku maduka, mu busitani, n’ahandi. Uretse gutanga ibitabo gusa, tugomba no gutuma abantu bashimishwa. Kugira ngo tubigereho, twagombye gushyiraho imihati yo kumenya izina ry’umuntu wese duhuye na we ushimishijwe, aderesi ye, hamwe na nomero za telefoni ze niba bishoboka. Kumenya uwo mwirondoro, nta bwo bigoye nk’uko ushobora kuba ubitekereza. Mu gihe ikiganiro kigiye kurangira, kuramo agakaye kawe, maze umubaze uti “mbese, hari uburyo ubwo ari bwo bwose twazakomeza iki kiganiro ikindi gihe?” Cyangwa se, uvuge uti “nakwishimira ko wasoma ingingo nizeye ko izagushimisha. Mbese, nshobora kuzayikuzanira imuhira cyangwa mu biro byawe?” Umuvandimwe umwe ajya abaza ati “mbese, ni iyihe nomero ya telefoni ushobora kubonekaho?” Yavuze ko mu mezi atatu, abantu bagera hafi kuri batatu bamuhaye inomero zabo za telefoni babyishimiye.

22 Koresha Telefoni, Aho Bishoboka, Kugira ngo Ubone Abashimishijwe, Kandi Utume Barushaho Gushimishwa: Mushiki wacu umwe w’umupayiniya, akoresha telefoni kugira ngo agere ku bantu baba mu mazu arinzwe cyane. Nanone kandi, asubira gusura muri ubwo buryo. Iyo aterefonnye ku ncuro ya mbere, aravuga ati “nzi neza ko mutanzi. Ndimo ndashyiraho imihati yihariye yo kugera ku bantu bo mu gace kanyu, kugira ngo mbagezeho igitekerezo kiboneka muri Bibiliya. Niba mufite akanya, nakwishimira kubasomera isezerano riboneka muri . . . ” Nyuma yo gusoma uwo murongo, aravuga ati “mbese, ntibyaba ari byiza turamutse tubonye ibyo bibaye? Nishimiye kubasomera ibi ngibi. Niba namwe bibashimishije, nakwishimira kuzongera kubaterefona, maze tukaganira ku wundi murongo.”

23 Iyo yongeye guterefona, yibutsa nyir’inzu ibyo baherutse kuganiraho, maze akavuga ko yakwishimira gusoma muri Bibiliya imimerere izaba iriho, mu gihe ubugizi bwa nabi buzaba bwavanyweho. Hanyuma, akagirana na nyir’inzu ikiganiro kigufi gishingiye kuri Bibiliya. Nyuma y’ibiganiro byinshi byo kuri telefoni, abantu bagera kuri 35 bamutumiye mu ngo zabo, maze ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo birindwi biratangizwa!

24 Kurikirana Ugushimishwa Kwabonetse Ahakorerwa Ubucuruzi: Gukora umurimo iduka ku rindi, bikubiyemo ibirenze ibyo gutanga amagazeti gusa. Ba nyir’amaduka benshi, bashimishwa n’ukuri nta buryarya, kandi tugomba gutuma uko gushimishwa kurushaho gushinga imizi. Mu mimerere imwe n’imwe, aho hantu hashobora kubera ikiganiro gishingiye kuri Bibiliya, cyangwa wenda icyigisho. Mu bindi bihe, wowe n’uwo muntu ushimishijwe, mushobora guhura mu kiruhuko cya saa sita, cyangwa mu kindi gihe kibanogeye.

25 Umugenzuzi umwe usura amatorero, yasuye umuntu ufite iduka rito ry’ibiribwa, maze amusaba ko yamwereka ukuntu icyigisho cya Bibiliya kiyoborwa. Mu gihe nyir’iduka yamubazaga igihe ibyo byamara, uwo mugenzuzi usura amatorero yavuze ko byari kumara iminota 15 gusa. Ako kanya, nyir’iduka yahise ashyira icyapa ku rugi, kivuga ngo “Mugaruke Nyuma y’Iminota 20,” hanyuma azana intebe ebyiri, maze bombi baganira ku maparagarafu atanu abanza yo mu gitabo Ubumenyi. Uwo mugabo w’umutima utaryarya yashimishijwe cyane n’ibyo yize, ku buryo yateranye ku Iteraniro ry’Abantu Bose hamwe n’Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi kuri icyo Cyumweru, kandi yemera ko azakomeza icyigisho mu cyumweru gikurikira.

26 Kugira ngo utangize icyigisho ahantu hakorerwa ubucuruzi, ushobora kuvuga uti “kwerekana ukuntu porogaramu yacu y’icyigisho cya Bibiliya ikorwa, bimara iminota 15 gusa. Niba bigushobokera, ndishimira kukwereka uko bikorwa.” Hanyuma, wubahirize igihe. Niba kugirana ibiganiro birebire ahakorerwa imirimo y’ubucuruzi bidashoboka, byaba byiza kurushaho usanze nyir’iduka iwe mu rugo.

27 Subira Gusura, n’Ubwo Nta Gitabo Cyaba Cyatanzwe: Akanunu ko gushimishwa ako ari ko kose, gakwiriye gutuma usubira gusura, haba hatanzwe igitabo cyangwa kitatanzwe. Birumvikana ariko ko niba bigaragaye ko nyir’inzu adashimishijwe rwose n’ubutumwa bw’Ubwami, byaba byiza kurushaho imihati yawe uyerekeje ahandi.

28 Mu murimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu, mushiki wacu umwe yahuye n’umugore wishimiraga gushyikirana n’abantu, ariko yanga kwakira amagazeti amaramaje rwose. Uwo mubwiriza yanditse agira ati “hashize iminsi nkimutekerezaho, maze niyemeza ko ngomba gusubira kuganira na we.” Amaherezo, uwo mushiki wacu yarasenze, arikomeza, maze akomanga ku rugi rwa wa mugore. Yashimishijwe n’uko nyir’inzu yamuhaye ikaze mu nzu. Icyigisho cya Bibiliya cyaratangiye, maze bukeye bw’aho kirongera kirayoborwa. Nyuma y’igihe runaka, nyir’inzu yaje kwemera ukuri.

29 Teganya Kuzakora Byinshi Uko Bishoboka Kose: Tugirwa inama yo gufata igihe runaka mu cyumweru, tukagiharira gusubira gusura. Hari byinshi dushobora gukora, mu gihe twaba twakoze gahunda nziza. Kora gahunda yo kuzasurira icyarimwe abantu bo mu karere runaka uzaba ukoramo umurimo wo ku nzu n’inzu. Mu gihe itsinda rigiye ku murimo rigombye kugenda mu modoka, ryagombye kuba ari rito, ku buryo buri wese ari bubone umwanya uhagije wo gusubira gusura. Umushoferi yagombye kumenya mbere y’igihe aho bari busubire gusura, kugira ngo ashobore kwirinda urugendo rw’imodoka rutari ngombwa.

30 Abagira ingaruka nziza mu gusubira gusura no mu gutangiza ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo, bavuga ko ari iby’ingenzi kugaragaza ko witaye ku bantu nta buryarya, no gukomeza kubatekerezaho, ndetse na nyuma yo kubasura. Nanone kandi, ni ngombwa kugira umutwe w’ibiganiro uteye amatsiko ushingiye kuri Bibiliya, no gushyiraho urufatiro rwo kuzagaruka gusura umuntu mwagiranye ikiganiro, mbere y’uko mutandukana. Hanyuma, ni iby’ingenzi kugaruka vuba, kugira ngo ukurikirane ugushimishwa. Ni ngombwa guhora uzirikana ko intego ari iyo gutangiza icyigisho cya Bibiliya.

31 Umuco wa ngombwa kugira ngo ugire icyo ugeraho mu murimo wo gusubira gusura, ni ubushizi bw’amanga. Ni gute twawugira? Intumwa Pawulo isubiza ivuga ko tugomba “gushira amanga” yo gutangariza abandi ubutumwa bwiza, ‘tubihawe n’Imana yacu.’ Niba ukeneye gukura muri urwo ruhande, senga Yehova umusaba ubufasha. Noneho, mu buryo buhuje n’amasengesho yawe, ukurikirane ugushimishwa kubonetse kose. Nta gushidikanya ko Yehova azaha umugisha imihati yawe!

[Agasanduku ko ku ipaji ya 3]

Uburyo bwo Kugira Ingaruka Nziza mu Gusubira Gusura

■ Garagaza ko witaye ku bantu nta buryarya.

■ Hitamo umutwe w’ibiganiro uteye amatsiko ushingiye kuri Bibiliya.

■ Mu gihe ugusubira gusura kugenze neza, siga ushyizeho urufatiro rwo kuzagaruka.

■ Mu gihe umaze gutandukana n’uwo mwagiranye ikiganiro, komeza kumutekerezaho.

■ Subirayo nyuma y’umunsi umwe cyangwa ibiri, kugira ngo ukurikirane ugushimishwa.

■ Zirikana ko intego yawe ari iyo gutangiza icyigisho cya Bibiliya.

■ Senga usaba ubufasha, kugira ngo ushire amanga mu gukora uwo murimo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze