Porogaramu Nshya y’Ikoraniro ry’Akarere
Porogaramu y’ikoraniro ry’akarere ry’iminsi ibiri izatangira muri Nzeri, izaba ifite umutwe uvuga ngo “Dukomeze Gutebutsa Umunsi wa Yehova mu Bwenge Bwacu” (2 Pet 3:12). Yagenewe kutwumvisha ko ibintu byihutirwa. Vuba aha, abatuye isi bazagerwaho n’imanza za Yehova. Ni nde uzarokoka “[u]munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose”? Ni abakomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka, bakagira imibereho y’ ‘[abantu] bera, kandi bubaha Imana mu ngeso zabo,’ bonyine gusa.—Ibyah 16:14; 2 Pet 3:11.
Umubatizo ni ingenzi, kugira ngo umuntu arokoke umunsi wa Yehova (1 Pet 3:21). Ababwiriza bifuza kuzabatizwa muri iryo koraniro, bagombye kubibwira umugenzuzi uhagarariye itorero, na we agakora gahunda zikenewe.
Disikuru igizwe n’ingingo enye z’uruhererekane, ifite umutwe uvuga ngo “Abantu Dukwiriye Kuba Bo,” izagaragaza mu buryo bwumvikana imirimo isabwa, kugira ngo dukomeze gutebutsa mu bwenge bwacu, ukuhaba k’umunsi wa Yehova. Disikuru y’abantu bose ifite umutwe uvuga ngo “Gira Ubwenge mu Byo Ukora, Kuko Umunsi wa Yehova Wegereje,” izasobanura icyo ‘gushaka Uwiteka, gukiranuka, [hamwe] no kugwa neza’ kugira ngo umuntu arokoke, bisobanura.—Zef 2:3.
Iryo koraniro ry’akarere, rizasozwa na disikuru ebyiri zishishikaje, zizatangwa n’abagenzuzi b’akarere, zizaba zifite imitwe ivuga ngo “Mbese, Imibereho Yawe Ishingiye ku Kuri?” na “Twitegure Hakiri Kare, Tuzirikana Umunsi wa Yehova.” Izo disikuru zizadushishikariza gusuzuma imibereho yacu, no guhindura ibyo ari byo byose bikenewe. Ubuhanuzi bwa Bibiliya n’ibintu bibera ku isi, byerekana mu buryo bugaragara ko umunsi wa Yehova uri bugufi. Iyo porogaramu y’ikoraniro, izadushishikariza ‘kwirinda no kuba maso’ (1 Pet 5:8). Kora imyiteguro yuzuye, kugira ngo uzaterane iminsi yombi, uko ari ibiri.