Niba Uburyo Runaka bwo Gutangiza Ibiganiro Bugira icyo Bugeraho, Bukoreshe!
1 Buri gihe, Umurimo Wacu w’Ubwami uduha uburyo bwo gutangiza ibiganiro, kugira ngo tubukoreshe mu murimo. Ibyo bituma tugira ibitekerezo bishya ku bihereranye n’ukuntu twabyutsa ugushimishwa ku byerekeye ubutumwa bw’Ubwami. Birashoboka ko buri kwezi ugira imihati yo kwitoza bumwe muri ubwo buryo bwo gutangiza ibiganiro cyangwa bwinshi. Ariko rero, ababwiriza bamwe bashobora kubona ko mu gihe bakoresheje bumwe muri ubwo incuro nke, indi nomero y’Umurimo Wacu w’Ubwami ihita itanga uburyo bushya bwo gutangiza ibiganiro. Uko bigaragara, hari ubwo bitashobokera buri wese kwitoza uburyo bushya bwo gutangiza ibiganiro mbere y’uko amenyera gukoresha ubwa mbere.
2 Birumvikana ko hari abapayiniya babarirwa mu bihumbi, hamwe n’abandi babwiriza bamara igihe kinini mu murimo wo kubwiriza. Ikindi kandi, amatorero menshi akora ifasi yayo yose uko yakabaye buri gihe mu byumweru bike. Muri iyo mimerere, ababwiriza bakirana ibyishimo uburyo bushya bwo gutangiza ibiganiro, hamwe n’ibitekerezo bitangwa ku bihereranye no gutanga ubutumwa. Ibyo bibafasha guteza imbere ubuhanga bwabo. Nanone kandi, ibyo bituma umurimo wabo ushishikaza kandi ukera imbuto, kandi bikabafasha guhangana n’ibibazo by’ingorabahizi bahura na byo.
3 Uko imimerere waba urimo yaba imeze kose, mu gihe wateguye uburyo bwo gutangiza ibiganiro bugira ingaruka nziza mu kubyutsa ugushimishwa, uko byagenda kose, komeza kubukoresha! Si ngombwa kureka gukoresha uburyo bwo gutangiza ibiganiro bugira ingaruka nziza, mu gihe bwaba bugira icyo bugeraho. Buhuze mu buryo bworoshye n’ibitabo bikoreshwa uko kwezi. Mu gihe usuzuma ibitekerezo byatanzwe mu Murimo Wacu w’Ubwami, reba ingingo zishishikaje wakwishimira gushyira mu buryo bwawe bwo gutangiza ibiganiro.
4 Bityo rero, mu gihe ubonye inomero nshya y’Umurimo Wacu w’Ubwami, ujye wibuka ko uburyo bwo gutangiza ibiganiro buyikubiyemo, ari ibitekerezo gusa. Niba ushobora kubikoresha, ni byiza. Ariko niba waramaze kubona uburyo bwo gutangiza ibiganiro bugira icyo bugeraho mu ifasi yawe, bukoreshe! Icy’ingenzi ni ‘ugusohoza umurimo wawe’ mu buryo bwiza, ushaka abakwiriye kandi ukabafasha kuba abigishwa.—2 Tim 4:5.