Twubakane Binyuriye mu Gutanga Ibitekerezo mu Materaniro
1 Mu Baheburayo 10:24, duterwa inkunga yo ‘guterana ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza.’ Ibyo bikubiyemo kubakana binyuriye mu gutanga ibisubizo bifite ireme mu materaniro y’itorero. Kuki twagombye gutanga ibitekerezo? Ni gute dushobora kubikora? Ni nde witeguye kungukirwa?
2 Tekereza ukuntu ujya wungukirwa kenshi biturutse ku kumva abandi bavuga amagambo yoroheje, yumvikana neza atuma urushaho gusobanukirwa kandi akagukomeza mu buryo bw’umwuka. Nawe ufite igikundiro cyo kubagenzereza utyo. Igihe wifatanya, uba ugaragaza ko wifuza ‘gutanga impano y’umwuka,’ yo gutera inkunga abateranye bose.—Rom 1:11, 12.
3 Uko Watanga Ibisubizo Byiza: Ntugatange ibisubizo birebire, uvuga ibitekerezo byose biri muri paragarafu. Ubusanzwe, ibisobanuro birebire ntibigusha ku gisubizo nyacyo kandi bishobora guca abandi intege ntibifatanye. Igisubizo cya mbere kuri paragarafu, cyagombye kuba kigufi, kandi gisubiza ikibazo cyanditse. Noneho, abatanga ibisobanuro by’inyongera bashobora kuvuga uko ibyo byashyirwa mu bikorwa, cyangwa bakerekana uko imirongo y’Ibyanditswe yatanzwe ifitanye isano n’ibivugwa. Reba igitabo Manuel pour l’École ku ipaji ya 90-92.
4 Niba gutanga igitekerezo bigutera kugira umususu, tegura igisubizo kigufi mbere y’igihe, hanyuma usabe uyobora kukubaza kuri iyo paragarafu. Mu gihe uzaba umaze kubikora mu materaniro make, kwifatanya bizarushaho koroha. Wibuke ko Mose na Yeremiya bagaragaje ko batari biringiye ubushobozi bwabo bwo kuvugira mu ruhame (Kuva 4:10; Yer 1:6). Ariko kandi, Yehova yabafashije kumuvugira, nawe rero azagufasha.
5 Ni Nde Wungukirwa n’Ibisubizo Byawe? Wowe ubwawe urungukirwa kubera ko ibisubizo byawe birushaho gushimangira ukuri mu bwenge bwawe no mu mutima, bikazatuma kwibuka iyo nyigisho nyuma y’aho bikorohera. Nanone kandi, abandi bungukirwa no kumva amagambo yawe yubaka. Duterwa inkunga igihe abantu bose, baba inararibonye, abakiri bato, abagira amasonisoni, cyangwa abashya, bashyiraho imihati bakatura ukwizera kwabo mu materaniro y’itorero.
6 Twiringira rwose kubona ko ‘amagambo avuzwe mu gihe gitunganye ari meza,’ igihe akoreshejwe mu kubaka abandi mu materaniro!—Imig 15:23.