Gutangiza Ibyigisho mu Gatabo Ni Iki Imana Idusaba?
1 Raporo zituruka hirya no hino ku isi, zigaragaza ko agatabo Ni Iki Imana Idusaba? ari igikoresho gifite imbaraga cyo kwigisha abantu ukuri. Buri cyumweru, hatangizwa ibyigisho bya Bibiliya bibarirwa mu bihumbi muri ako gatabo. Mbese, waba waragize ingaruka nziza mu gutangiza no kuyobora icyigisho cya Bibiliya mu gatabo Ni Iki Imana Idusaba?
2 N’ubwo abantu benshi biborohera gutanga ako gatabo, hari abo bigora kumenya icyo bavuga kugira ngo batangize icyigisho. Ni ubuhe buryo abandi babonye ko bugira ingaruka nziza mu gutangiza ibyigisho bya Bibiliya bakoresheje agatabo Ni Iki Imana Idusaba? Inama zikurikira zagombye kuba ingirakamaro.
3 Saba Nyir’Inzu ko Wamwereka uko Icyigisho Kiyoborwa: Igihe dusuye nyir’inzu ku ncuro ya mbere cyangwa mu gihe dusubiye gusura, aho kumusaba gusa ko twazamuyoborera icyigisho cya Bibiliya, dushobora kumwereka uko tuzamuyoborera icyigisho cya Bibiliya. Ibyo bizasa n’aho bikuriyeho nyir’inzu urujijo n’impungenge ba nyir’inzu benshi bakunda kugira iyo babwiwe ibihereranye n’ijambo “kwiga.” Igihe tumaze kumenya kwerekana uko icyigisho kiyoborwa, tuzabona ko mu gihe dukoresheje amagambo yoroheje yo gutangira gusa, dushobora guhita dutangiza icyigisho cya Bibiliya.
4 Kwitegura Ni Rwo Rufunguzo: Ishyaka tugira mu gutangiza ibyigisho bya Bibiliya, rifitanye isano itaziguye n’ukuntu tuba twateguye neza. Gutegura mbere y’igihe bizadufasha gutsinda ugushidikanya uko ari ko kose dushobora kugira mu kwifatanya mu murimo wo kuyobora icyigisho cya Bibiliya. Nitwitoza incuro nyinshi uburyo bwacu bwo gutangiza ibiganiro, tuzarushaho kuvuga nk’abantu baganira, dushobore kuvuga nk’uko twari dusanzwe tuvuga, no mu magambo yacu bwite. Ibyo ntibizadufasha gutuza gusa, ahubwo bizanatuma nyir’inzu arushaho kwisanzura.
5 Igihe witoza uburyo bwawe bwo gutangiza ibiganiro, ni byiza kugena igihe icyo kiganiro cyawe kimara, bityo ukaba ushobora kubwira nyir’inzu igihe biri bufate kugira ngo umwereke uko icyigisho kiyoborwa. Igihe umuvandimwe umwe yari amaze kwimenyekanisha, yagize ati “ikinzanye hano ni ukugira ngo nkwereke porogaramu yacu y’icyigisho cya Bibiliya tuyoborera abantu ku buntu. Kubikwereka biri bufate hafi iminota itanu. Mbese, waba ufite iminota itanu?” Isomo rya mbere ryo mu gatabo Ni Iki Imana Idusaba? rishobora kwerekanwa mu minota igera hafi kuri itanu. Birumvikana ariko ko imirongo y’Ibyanditswe yatoranyijwe yonyine, ari yo ishobora gusomwa muri icyo gihe, kandi mu gihe waba urangije isomo rya mbere mu minota mike, nyir’inzu yaba atangiye icyigisho cye cya mbere. Hanyuma, mumenyeshe ko igihe uzagaruka kugira ngo mwigane isomo rya 2, bizamara iminota 15 gusa.
6 Ubu buryo bukurikira bwo gutangiza ibiganiro bwagaragaye ko bugira ingaruka nziza: “Nishimiye kukwereka uburyo bworoshye kandi bwihuse bwo kukuyoborera isomo ry’icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo, hakoreshejwe aka gatabo Ni Iki Imana Idusaba? Abantu benshi babonye ko mu minota mike nka 15 gusa buri cyumweru mu byumweru 16, bashobora kubona ibisubizo bibanyuze bishingiye ku Byanditswe by’ibibazo by’ingenzi byo muri Bibiliya.” Erekana mu magambo ahinnye ingingo z’ibikubiyemo. Rambura ku isomo rya 1 maze uvuge uti “niba ushobora kuduha iminota igera hafi kuri itanu, twakwishimira kukwereka uko ibyo bikorwa. Isomo rya 1 rifite umutwe uvuga ngo “‘Uko Ushobora Kumenya Ibyo Imana Idusaba.’ ” Hanyuma, soma ibyo bibazo bitatu kandi usobanure icyo imibare iri mu dukubo yerekezaho. Soma paragarafu ya 1, maze wereke nyir’inzu uburyo bwo kumenya aho igisubizo kiri. Ushobora gusaba nyir’inzu gusoma paragarafu ya 2. Hanyuma, vuga uti “ufatiye ku byo usomye, ni gute wasubiza icyo kibazo? [Ongera usome ikibazo, maze ureke nyir’inzu agire icyo avuga.] Uraza kwibonera ko hari imirongo y’Ibyanditswe ijyanye na buri paragarafu. Ibyo birerekeza ibitekerezo byacu ku bisubizo Bibiliya itanga kuri ibyo bibazo. Urugero, reka dusome 2 Timoteyo 3:16, 17 maze turebe niba iyo mirongo ishyigikira igisubizo utanze gihereranye n’umwanditsi wa Bibiliya.” Nyuma yo gusoma paragarafu ya 3, gusuzuma ikibazo no gusoma muri Yohana 17:3, erekeza ibitekerezo bya nyir’inzu ku bumenyi yungutse binyuriye mu gusuzuma isomo rya 1. Ubu noneho, ushobora kujya ku isomo rya 2 maze ugasoma ikibazo cya nyuma kigira kiti “ni ubuhe buryo bubiri dushobora kwigamo ibyerekeye Imana?” Hanyuma baza uti “ni ryari uzaba ufite iminota igera hafi kuri 15 kugira ngo tuzashobore kwiga Isomo rya 2 maze tubone igisubizo?”
7 Ni iby’ingenzi kuvuga amagambo yoroheje, kandi ugashimira nyir’inzu igihe cyose bishoboka. Igihe uteganya kuzongera kumusura, aho kumubaza niba yifuza kuzakomeza, mutere inkunga yo kuzakurikiza gusa uko mwabigenje mu gihe azaba yitegura isomo rikurikiraho. Mumenyeshe ko witeguye kugaruka kumusura. Hari ababwiriza bamwe bitangiye kuyoborera ba nyir’inzu isomo kuri telefoni igihe porogaramu yo kubonana na bo yabaga igoranye. Ushobora nanone gutera umwigishwa inkunga yo kubika agatabo ahantu heza kandi hakwiriye, bityo kakazaba kari hafi igihe uzamusura ubutaha.
8 Byiyemeze: N’ubwo urufunguzo rwo kubigeraho ari ugutegura, tugomba kwiyemeza gukomeza. Kwigisha isomo mu gihe gito bishobora kuba ingorabahizi, bityo rero, iyemeze kwitoza uburyo bwawe bwo gutangiza ibiganiro usubiramo incuro nyinshi uko byaba ari ngombwa kose, kugira ngo uvuge udategwa mu gihe werekana uko icyigisho kiyoborwa. Gerageza kwerekana uko icyigisho kiyoborwa, wereka umuntu uwo ari we wese uhuye na we mu gihe ubwiriza ku nzu n’inzu, igihe ubwiriza mu buryo bufatiweho, n’igihe utanga ubuhamya hakoreshejwe telefoni. Niba ufite ingorane zo gutangiza icyigisho cya Bibiliya, ntucike intege. Kugira ingaruka nziza mu gutangiza ibyigisho bya Bibiliya, bisaba kubyiyemeza no kugira icyifuzo kivuye ku mutima cyo kumenyesha abandi ukuri.—Gal 6:9.
9 Binyuriye mu gushyira mu bikorwa izi nama, nawe ushobora kugira igikundiro cyo gufasha umuntu kugira ngo ajye mu nzira igana ku buzima, utangiza kandi ukayobora icyigisho cya Bibiliya mu gatabo Ni Iki Imana Idusaba?—Mat 7:14.