Umuremyi Wacu Mukuru Atwitaho!
1 Ubwo Yehova yageragezaga kumvisha Abisirayeli bigometse uko ibintu biteye, yarabajije ati “se ntiwari wabimenya? Nturabyumva? Imana ihoraho, Uwiteka Umuremyi w’impera z’isi, ntirambirwa, ntiruha” (Yes 40:28). Tuzi Umuremyi wacu Mukuru, kandi tubona ko atwitaho mu buryo bwuje urukundo. Nyamara kandi, abantu babarirwa muri za miriyoni bashidikanya ko abaho, cyangwa bakamubona mu buryo budahuje n’uko avugwa muri Bibiliya. Ni gute dushobora kubafasha?
2 Igitabo gishya cyitwa Y a-t-il un Créateur qui se soucie de vous?, cyagenewe gufasha bene abo bantu. Gitumira abantu bazi gutekereza kugira ngo batekereze ku bintu by’ukuri. Inyigisho ikangura ibitekerezo hamwe n’ibitekerezo byemeza bikubiye muri icyo gitabo, byagombye kureshya abagisoma.
3 Menya Neza Ibikubiye mu Gitabo Créateur: Zirikana ibisobanuro by’ibanze ku bihereranye n’ibikubiyemo. Kuva ku gice cya 2 kugeza ku cya 5, byibanda ku kuntu isanzure ry’ikirere, ubuzima n’abantu byabayeho, hamwe n’uwatumye ibyo byose bibaho. Kuva ku gice cya 6 kugeza ku cya 9, hasuzuma ibyerekeye Bibiliya hamwe n’Umwanditsi wayo, kandi mu buryo bwihariye, hakanagaragaza niba inkuru ivuga iby’irema yanditswe mu gitabo cy’Itangiriro ari iyo kwiringirwa. Igice cya 10 gitanga igisubizo gihwitse cya kimwe mu bibazo bibuza amahwemo abantu kigira kiti “niba Umuremyi atwitaho, kuki hariho imibabaro myinshi?”
4 Gerageza Gutanga Impamvu Zemeza Abafite Ugushidikanya: Kuva ku ipaji ya 78 kugeza ku ya 79 mu gitabo Créateur, hakubiyemo uruhererekane rw’ibitekerezo bigusha ku ngingo, ushobora kwifashisha mu gufasha abandi kugira ngo bagere ku mwanzuro uhuje n’ukuri ku byerekeye Imana. Babaze uti “mbese, isanzure ry’ikirere ryagize intangiriro?” Abantu benshi bazemera ko ryagize intangiriro. Niba ari ko bimeze, baza uti “mbese, iyo ntangiriro yabayeho gutya gusa mu buryo bw’impanuka, cyangwa hari uwatumye ibaho?” Abantu benshi bemera ko hari uwatumye ribaho. Ibyo birerekeza ku kibazo cya nyuma kigira kiti “mbese, isanzure ry’ikirere ryaba ryaratangijwe n’ikintu gihoraho iteka, cyangwa ni Umuntu uhoraho iteka?” Ubwo buryo bwo gutangiza ikiganiro bushobora gutuma benshi babona ko hagomba kuba hariho Umuremyi.
5 Igitabo Créateur ni cyo abantu benshi bakeneye rwose. Kigeze ku bantu mufitanye isano, abo mukorana, abo mwigana, hamwe n’abandi muziranye. Jya ucyitwaza mu gihe ugiye mu murimo, bityo ushobore kugiha abo muhuye baba bafite ugushidikanya ku bihereranye no kuba Imana iriho. Uko tuzarushaho gusobanukirwa icyo gitabo, ni na ko urukundo dukunda Umuremyi wacu ruzarushaho kwimbika, rukadusunikira gukomeza kubaho mu buryo buhuje n’amahame ye yo mu rwego rwo hejuru.—Ef 5:1; Ibyah 4:11.