Urwibutso rw’Urupfu rwa Kristo rwizihizwa ku isi hose
1 Yehova yaduhundagajeho impano nyinshi. Imico ye myiza n’ineza ye yuje urukundo, byose hamwe bivugwa mu buryo bufututse ko ari ‘impano ye nziza itarondoreka.’ Ni koko, “ubuntu bw’Imana” buratangaje cyane ku buryo kubusobanura birenze ubushobozi bwacu.—2 Kor 9:14, 15.
2 Impano Yayo Ikomeye Cyane Kuruta Izindi Zose: Yesu Kristo, we Mucunguzi w’abantu bose, ni we mpano ikomeye cyane kuruta izindi zose. Yehova yatanze Umwana we ukundwa kandi w’ikinege, kugira ngo agaragarize urukundo rwe rukomeye abatuye isi bose (Yohana 3:16). Iyo migisha Imana yaduhereye ubuntu ikwiriye kujya yibukwa ku isi hose. Ariko se, yakwibukwa ryari kandi gute? Ku mugoroba wo ku wa Kane ku itariki ya 1 Mata 1999, Abakristo bo ku isi hose bazibuka Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, bizihiza Urwibutso rw’igitambo gikomeye cyane kuruta ibindi byose.—1 Kor 11:20, 23-26.
3 Kristo yadupfiriye ndetse “tukiri abanyabyaha”; natwe rero dushobora kugaragaza ko dushimira mu buryo bwa bwite, twizihiza Urwibutso rw’urupfu rwe, kandi dutumira n’abandi kugira ngo bazaze kwifatanya natwe muri icyo gikorwa cy’ingenzi cyane kuruta ibindi byose.—Rom 5:8.
4 Igikorwa cy’Ingenzi Cyane Kuruta Ibindi Byose: Kwizihiza urupfu rwa Kristo, bitsindagiriza mbere na mbere ko yashyigikiye ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana mu buryo buzira amakemwa. Nanone kandi, bitwibutsa ko dushobora kugira igihagararo kitanduye imbere ya Yehova binyuriye mu kwizera igitambo cya Yesu, muri ubwo buryo tukaba twiringiye tudashidikanya ko tuzabona agakiza (Ibyak 4:12). Mu by’ukuri, icyo ni igikorwa cy’ingenzi cyane kuruta ibindi byose byibukwa mu mwaka!
5 Urukundo dukunda bagenzi bacu, rugaragarira mu kubatumira kugira ngo bifatanye natwe kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba. Inyungu z’incungu ziracyakomeza kugera ku bantu babarirwa muri za miriyoni, bitoza kumenya agaciro kayo gahebuje (Fili 3:8). Abizera igitambo cya Kristo bashobora kugira ibyiringiro bihamye byo kuzabona ubuzima bw’iteka.—Yoh 17:3.
6 Igihe cyo kwizihiza Urwibutso, kiduha uburyo bwihariye bwo kugaragaza ko dufatana uburemere ubuntu bw’Imana butagereranywa. Icyo kiba ari igihe cyiza cyane cyo kwifatanya mu kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana tubigiranye umwete. Inyungu zikomeye cyane, zibikiwe abantu bose batekereza ku mpano itagereranywa ya Yehova twaherewe ubuntu babikuye ku mutima, kandi bakaba bakora uko bashoboye kose kugira ngo bazabe bahari igihe cyo kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba muri uyu mwaka!