Kwiga Amashuri n’Intego Zawe zo mu Buryo bw’Umwuka
1 Guhabwa inyigisho nziza z’ibanze igihe ukiri muto, bishobora gutuma ugira ubuhanga runaka bwo mu ishuri bukenewe kugira ngo ushobore gusoma no kwandika neza, no gusobanukirwa muri rusange ibintu bihereranye n’ubumenyi bw’isi, amateka, imibare na siyansi. Muri icyo gihe ushobora kumenya gutekereza neza, gusesengura ibintu, gukemura ibibazo no kugira ibitekerezo by’ingirakamaro. Kwiga mu buryo nk’ubwo, bizakugirira akamaro mu mibereho yawe yose. None se, ni gute amashuri wiga yagira icyo arebanaho n’intego zawe zo mu buryo bw’umwuka, kandi akaba yagufasha kugira “ubwenge nyakuri no kwitonda [ubushobozi bwo gutekereza, NW ]?”—Imig 3:21, 22.
2 Ba Ingirakamaro mu Murimo w’Imana: Mu gihe wiga, jya utega amatwi igihe uri mu ishuri, kandi ukore neza umukoro baguhaye. Igihe ugize akamenyero keza ko gusoma no kwiyigisha, uba ushobora gusuzuma Ijambo ry’Imana mu buryo bworoshye kurushaho, no kuba umuntu ukomeye mu buryo bw’umwuka (Ibyak 17:11). Kumenya ibintu runaka mu buryo busobanutse neza, bizagufasha gushyikirana n’abantu bakomoka mu mimerere itandukanye, bafite ibibashishikaza n’ibyo bizera bitandukanye, uko uzagenda uhura na bo mu murimo wo kubwiriza. Inyigisho ubonera mu ishuri, zizakugirira akamaro igihe uzaba uhihibikanira gusohoza inshingano zawe za Gikristo mu muteguro w’Imana.—Gereranya na 2 Timoteyo 2:21; 4:11.
3 Itoze Kwirwanaho ku Giti Cyawe: Mu gihe waba ukoresheje imihati runaka, ushobora nanone kwiga ubwenge bukenewe kugira ngo ushobore kwibeshaho nyuma yo kubona impamyabumenyi. (Gereranya na 1 Timoteyo 5:8.) Toranya neza amashami uziga. Aho kwibanda ku mashami atanga icyizere gike cyo kuba yaguhesha akazi, tekereza nko kuba wakwiga imyuga cyangwa ubuhanga buzatuma ushobora kubona akazi gakwiriye ahantu aho ari ho hose (Imig 22:29). Inyigisho nk’izo, zizatuma ushobora kwirwanaho, igihe uzaba wiyemeje gukorera umurimo aho ubufasha bukenewe cyane kurusha ahandi.—Gereranya n’Ibyakozwe 18:1-4.
4 Guhabwa inyigisho nziza z’urufatiro mu ishuri, bishobora kugufasha kwagura umurimo wawe. Ngaho rero shyiraho imihati, kugira ngo ugire ubuhanga bukenewe bwo kuba wakwirwanaho, igihe utera imbere mu murimo wa Yehova. Bityo rero, kwiga bizagufasha kugera ku ntego zawe zo mu buryo bw’umwuka.