Agasanduku k’ibibazo
◼ Ni nde ushinzwe gusukura Inzu y’Ubwami?
Inzu y’Ubwami isukuye kandi inogeye amaso, ihesha isura nziza ubutumwa tubwiriza. (Gereranya na 1 Pet 2:12.) Gutuma iyo nzu ihora ikeye kandi ibintu byose biri kuri gahunda ni iby’ingenzi, kandi buri wese ashobora kugira uruhare mu gutuma ibyo bigerwaho. Ntitwagombye kwitega ko abantu bake gusa ari bo bazasohoza iyo nshingano bonyine. Ubusanzwe, gukora isuku bitegurwa hakurikijwe amatsinda y’Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero, bigahagararirwa n’uyobora icyigisho cyangwa umwungirije. Mu mazu ateranirwamo n’amatorero menshi, abasaza bazashyira ibintu kuri gahunda, ku buryo amatorero yose agira uruhare mu kuyitaho.
Ni gute dushobora kwita kuri iyo nshingano mu buryo bwiza kurushaho? Inzu y’Ubwami igomba gusukurwa hakurikijwe gahunda ihoraho. Ibikoresho hamwe n’ibindi bintu bikenewe, bigomba kuba biri ahagaragara kugira ngo bikoreshwe mu kuyisukura. Ilisiti y’ibigomba gukorwa igomba kumanikwa aho abakora isuku bashobora kuyirebaho, kugira ngo bamenye icyo basabwa gukora. Hashobora gushyirwaho amalisiti abiri atandukanye, imwe igaragaza ibihereranye no gukora isuku yoroheje muri rusange nyuma ya buri teraniro, naho indi ikagaragaza ibihereranye no gukora isuku mu buryo bunonosoye kurushaho buri cyumweru. Uyobora icyigisho cy’igitabo agomba gushyiraho umunsi n’igihe cyo gukora iyo suku inonosoye, ahuje n’igihe kinogeye abarebwa n’iyo nshingano bose. Nanone kandi, akanyatsi, indabo n’ubusitani, bigomba kwitabwaho buri gihe. Bagomba guhora bavana imyanda mu nzira n’aho bahagarika imodoka. Buri mwaka hagomba gukorwa isuku yo mu gihe cy’itumba, wenda nka mbere y’Urwibutso. Ibyo bishobora kuba bikubiyemo koza amadirishya n’inkuta, gusiba ibyobo biri hasi mu nzu, no gusukura ibitambaro byo mu madirishya.
Birumvikana ko twese dushobora koroshya umuzigo twirinda kujugunya za shikereti cyangwa udupapuro mu nzu imbere cyangwa inyuma yayo. Dushobora gutunganya icyumba cyo kwisukuriramo buri gihe tumaze kugikoresha, tugasiga tugisukuriye undi muntu uri bukizemo. Irinde kuba wamena ibintu bikigize cyangwa konona ibikoresho byashyizwemo. Genzura umenye neza ko intebe zaba zarononekaye, ibibazo by’amazi, ampuru z’amashanyarazi zaba zarashiriye, n’ibindi n’ibindi, maze wihutire kubimenyesha umuvandimwe ushinzwe kwita ku Nzu y’Ubwami.
Nimucyo rero twese tube twiteguye gukora kandi tukarangiza uruhare rwacu. Ibyo bituma inzu yo gusengeramo ishimisha, bikanatuma tugaragara ko turi ubwoko bufite isuku kandi dutandukanye n’abandi bantu, bityo tugahesha ikuzo Yehova Imana.—1 Pet 1:16.