Irebere Imbaraga za Bibiliya!
Gute? Ureba kaseti videwo ifite umutwe uvuga ngo La Bibile: Une force dans notre vie (Bibiliya: Imbaraga Zayo mu Mibereho Yawe). Ni umubumbe wa gatatu wo mu ruhererekane rwa kaseti videwo zifite umutwe uvuga ngo La Bible: Un livre historique et prophétique (Bibiliya—Igitabo cy’Amateka n’Ubuhanuzi).
Urifuza kugira ishyingiranwa ryiza? Ukeneye ubufasha kugira ngo ushobore kurokoka ibihe bigoranye? Ni gute abakiri bato bashobora gukura bakaba abantu bakuze bita ku nshingano? Nk’uko iyo kaseti videwo ibyerekana, Bibiliya ishobora kubibafashamo. Tega amatwi abantu bavuga uko Bibiliya yagiye ibatera imbaraga zo gukora ibyiza mu mibereho yabo. Umva uko basobanura ukuntu amahame yayo yabafashije guhangana n’ingorane z’imibereho yo muri iki gihe.
Iyo kaseti videwo ni igikoresho cy’ingirakamaro cyo gufasha abantu bashimishijwe vuba kubona inyungu zibonerwa mu kureka Ijambo ry’Imana rikayobora imibereho yabo. Sosayiti ifite iyo kaseti La Bibile: Une force dans notre vie mu bubiko. Ushobora kuyitumiza binyuriye ku muntu ushinzwe ibitabo mu itorero.