ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 9/00 p. 3
  • Agasanduku k’ibibazo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Agasanduku k’ibibazo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2000
  • Ibisa na byo
  • Gushishikariza abandi gukoresha bibiliya
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Disikuru ifite icyo yigisha abandi
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Kureba abo ubwira
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Gutegura disikuru y’abantu bose
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2000
km 9/00 p. 3

Agasanduku k’ibibazo

◼ Kuki ari iby’ingirakamaro ku bateze amatwi kureba imirongo y’Ibyanditswe igihe utanga disikuru abasabye kubigenza batyo muri disikuru ye?

Ingingo iganirwaho hamwe no kuba disikuru ikubiyemo ibyo gusesengura igice runaka cy’Ijambo ry’Imana umurongo ku wundi, ni byo bizagena umubare w’imirongo y’Ibyanditswe abateze amatwi bashobora gusabwa kureba.

Ni iby’ingenzi kuzirikana ko imwe mu mpamvu zituma tureba imirongo y’Ibyanditswe ari iyo kwemeza ko ibivugwa biri muri Bibiliya (Ibyak 17:11). Indi ntego iba igamijwe ni ugusuzuma igihamya gishingiye ku Byanditswe gishyigikira ibirimo biganirwaho, kugira ngo ukwizera kwa bose gukomezwe. Kureba icyo Bibiliya ubwayo ivuga igihe umurongo w’ifatizo usomwa, bizatuma ibiganirwaho birushaho kwiyandika mu bwenge. Uretse kureba imirongo y’Ibyanditswe, kugira icyo umuntu yandika no gukomeza gukurikirana uko ibitekerezo bigenda bitangwa byisukiranya ni iby’ingirakamaro.

N’ubwo disikuru yatanzwe na Sosayiti ishobora kuba ikubiyemo imirongo y’Ibyanditswe myinshi uko ingingo igenda isobanurwa, iyo mirongo itangwa ku bw’inyungu z’utanga disikuru, kugira ngo imufashe mu gihe ategura. Ishobora kumuha ibitekerezo by’inyongera, cyangwa se nanone ikamufasha gutahura amahame y’ifatizo ashingiye ku Byanditswe no gusobanukirwa ukuntu ibitekerezo bikubiye muri disikuru bigiye bikurikirana. Utanga disikuru agena imirongo y’ingenzi akurikije uko ibitekerezo bya disikuru bikurikirana, maze agatumira abateze amatwi kujyanirana na we igihe ayisoma akanayisobanura. Indi mirongo y’Ibyanditswe ishyigikira ibiganirwaho, ishobora kuvugwa n’utanga disikuru kandi akayivuga mu magambo ye bwite, ariko mu mimerere nk’iyo si ngombwa ko abateze amatwi bayireba.

Igihe utanga disikuru asoma imirongo y’Ibyanditswe yatoranyijwe, abikora ahita ayisoma muri Bibiliya aho kuyisoma ku mpapuro yandukuweho. Igihe asabye abateze amatwi kugira ngo bajyanirane na we mu kuyisoma, agomba kuvuga mu buryo bwumvikana neza igitabo cya Bibiliya, igice n’umurongo. Iyo atuje ho gato kugira ngo azamure ikibazo cyangwa agire icyo avuga mu buryo buhinnye ku bihereranye n’impamvu uwo murongo ugiye gusomwa, atuma abateze amatwi babona igihe cyo kuwubona. Gusubira muri uwo murongo na byo bizafasha abateze amatwi kuwibuka. Ariko kandi, si ngombwa kuvuga ipaji uwo murongo ubonekaho, kubera ko amapaji ahindagurika bitewe n’ubuhinduzi runaka bwa Bibiliya buba bukoreshwa n’abateze amatwi. Iyo abateze amatwi bareba imirongo y’Ibyanditswe igihe babisabwe, bibafasha kungukirwa n’imbaraga zo mu Ijambo ry’Imana igihe risobanurwa muri disikuru.—Heb 4:12.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze