Ikoraniro ry’Intara ry’Abahamya ba Yehova ryo mu Mwaka wa 2001 Rifite Umutwe Uvuga ngo ‘Abigisha Ijambo ry’Imana’
1 Umuhanuzi Yesaya yavuze ko Yehova ari Umwigisha Mukuru, we utera ubwoko bwe inkunga mu buryo bwa kibyeyi agira ati “iyi ni yo nzira mube ari yo mukomeza” (Yes 30:20, 21). Ariko se, ni gute twumva ayo magambo ya Yehova tubwirwa kugira ngo atugirire umumaro? Yehova avugisha ubwoko bwe binyuriye mu mapaji ya Bibiliya, kimwe no mu bitabo by’imfashanyigisho biyishingiyeho, mu materaniro, mu bintu biba mu rwego rw’akarere no mu makoraniro y’intara ategurwa n’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ (Mat 24:45). Dushobora gushimira Yehova kubera ko akomeza kutuyobora mu nzira tugomba kunyuramo.
2 Buri mwaka, ikoraniro ry’intara riduha uburyo bwo guteranira hamwe na bagenzi bacu duhuje ukwizera maze tugatega amatwi inyigisho za Yehova twitonze. Umwaka ushize, abantu bagera ku 16.148 bateranye mu Makoraniro y’Intara agarura ubuyanja bwo mu buryo bw’umwuka yari afite umutwe uvuga ngo “Abashyira Ijambo ry’Imana mu Bikorwa.” Mu mwaka wa 2001, hazaba Amakoraniro y’Intara amara iminsi itatu azaba afite umutwe uvuga ngo “Abigisha Ijambo ry’Imana.” Tuzi ko mutegerezanyije amatsiko igihe muzaba mukora imyiteguro yo kujya guterana, bityo tukaba tugira ngo tubamenyeshe ibi bikurikira ku bihereranye n’amacumbi.
3 Gukora Imyiteguro ku Bihereranye n’Amacumbi: Buri mwaka, twishimira kubagezaho ibisobanuro ku bihereranye n’ukuntu mushobora gukora imyiteguro ku byerekeranye n’amacumbi mu gihe cy’ikoraniro, kandi twishimira cyane ukuntu mwubahiriza ayo mabwiriza. Urwego rw’Imirimo Rushinzwe Amacumbi rwo mu karere ikoraniro riberamo ruba rwiteguye buri gihe kubafasha ku cyaba gikenewe cyose mu birebana n’amacumbi. Turabasaba gukurikiza mubigiranye ubwitonzi amabwiriza atangwa n’urwo rwego rw’imirimo ku birebana n’amacumbi ayo ari yo yose rwaba rubashakiye.
4 Turifuza kumenyesha abantu bose bazakenera amacumbi akamaro ko kumenyesha abasaza mbere y’igihe ibihereranye n’umubare w’abantu, abakuru n’abana, bazaba bakeneye amacumbi, baba abantu ku giti cyabo cyangwa imiryango. Turasaba abasaza gutangira hakiri kare gukora amalisiti y’abantu bo mu itorero ryabo bose bateganya kuzaza mu Ikoraniro ry’Intara kandi bakaba bazakenera amacumbi. Amalisiti yujujwe neza agomba kohererezwa Urwego rw’Imirimo Rushinzwe Amacumbi hasigaye nibura ukwezi kumwe mbere y’itariki ikoraniro rizaberaho, kugira ngo Urwego rw’Imirimo Rushinzwe Amacumbi ruzashobore gukora imyiteguro iboneye. Muri ubwo buryo, ibihereranye n’amacumbi bishobora kuzategurwa neza kandi bigatuma hatagira uwo ari we wese ubura icumbi cyangwa ngo habeho gutegereza igihe kirekire. Twishimira cyane ubufatanye bwanyu mu bihereranye n’ibyo.
5 Kwita ku Bafite Ibyo Bakeneye mu Buryo Bwihariye: Abageze mu za bukuru, ibimuga, abakora umurimo w’igihe cyose cyangwa abandi bantu bashobora gukenera ubufasha kugira ngo baterane mu ikoraniro. Abafitanye isano n’abo bantu, abasaza n’abandi bo mu itorero bazi imimerere yihariye y’abantu bafite ibyo bakeneye mu buryo bwihariye, bashobora gukora imyiteguro yose ikenewe babigiranye urukundo. Inshingano ireba umuryango n’itorero ntigomba gushyirwa muri gahunda y’ikoraniro.—1 Tim 5:4.
6 Guterana mu Rindi Koraniro: Niba wifuza guterana mu ikoraniro rizabera ahandi hantu kandi ukaba ukeneye ubufasha kugira ngo ubone icumbi binyuriye ku Rwego rw’Imirimo Rushinzwe Amacumbi, turagusaba kwandika mbere y’igihe. Urwego rw’Imirimo Rushinzwe Amacumbi rwagiye ruhura n’ingorane igihe rwabaga rusabwe gutanga ubufasha ku bihereranye n’amacumbi mu buryo butunguranye.
7 Ni Ibihe Byiyumvo Abakozi bo Muri za Hoteli Bagira ku Bihereranye n’Abahamya ba Yehova? Igihe umuyobozi mukuru wa hoteli yo muri Midwest yari amaze kugira icyo avuga ku bihereranye n’imyifatire myiza y’ubwoko bwa Yehova, yagize ati “iyo mbonye Abahamya ba Yehova baje kwiyandikisha ku wa Kane, ‘ndigendera’ nkageza ku wa Mbere mu gitondo. Mba nzi ko ibibazo byose byavuka byaba bidakomeye. Iyo turi kumwe n’abantu banyu hano, buri gihe biradushimisha.” Hari umugore umwe ujya agurisha ibintu kuri hoteli wiyamiriye agira ati “mbega itsinda ry’abantu ritangaje! Buri wese yaravugaga ati ‘murakoze.’ ” Mbese, ntuterwa ibyishimo no kumva abavandimwe bacu bavugwa batyo? Ngaho tekereza ukuntu Yehova Imana yishima iyo abona twitwara mu buryo buhesha ikuzo izina rye.
8 Umwanzuro: Uko ugenda wegereza igihe cyo guterana mu ikoraniro ryawe ry’intara, ujye ubishyira mu isengesho utura Yehova kugira ngo uzashobore guterana ku byiciro byose bya porogaramu mu minsi itatu yose kandi ubonere inyungu nyinshi uko bishoboka kose muri porogaramu. Mbese, waba waramaze kwaka uruhushya ku kazi rw’iminsi itatu y’ikoraniro uteganya kuzajyamo? Niba utararwaka, bikore vuba uko bishoboka kose. Ubusanzwe, kwaka uruhushya ku kazi ku munota wa nyuma nta cyizere umuntu aba afite cy’uko azaruhabwa. Muri uyu mwaka, umugaragu ukiranuka w’ubwenge yateguye Ikoraniro ry’Intara Rifite Umutwe Uvuga ngo “Abigisha Ijambo ry’Imana” kugira ngo riduhe inyigisho zo mu buryo bw’umwuka dukeneye kandi ryubake ukwizera kwacu. Bityo rero, tangira kwitegura uhereye ubu kugira ngo uzaterane, ukurikiza inama y’umwanditsi wa Zaburi igira iti “muhimbarize Imana mu materaniro”!—Zab 68:27, umurongo wa 26 muri Biblia Yera.
Ibihe bya Porogaramu
Ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu
3:30 – 11:00
Ku Cyumweru
3:30 – 10:00