ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 6/01 p. 1
  • Jya Ukomeza “Gukora Neza”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya Ukomeza “Gukora Neza”
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2001
  • Ibisa na byo
  • Ntitugacogorere gukora neza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • Komeza kuba hafi y’umuryango wa Yehova
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • Rubyiruko—Nimunezeze Umutima wa Yehova
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Mwishimane n’Imana igira ibyishimo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2001
km 6/01 p. 1

Jya Ukomeza “Gukora Neza”

1 Wakoze neza igihe wabaga umugaragu wa Yehova Imana. Ubu ngubu ariko, ikibazo cy’ingorabahizi muri ibi bihe biruhije ni ugukomeza “gukora neza” (Gal 6:9). N’ubwo ibyo bisaba gushyiraho imihati nyayo, ushobora kubigeraho. Mu buhe buryo?

2 Ihingemo Imyifatire yo mu Bwenge nk’Iya Yesu: Kimwe na Yesu, ushobora kwihanganira ibigeragezo uramutse ukomeje kwerekeza ibitekerezo ku byiringiro by’Ubwami (Heb 12:2, 3). Iringire udashidikanya ko Yehova agukunda kandi ashaka ko wagira icyo ugeraho (2 Pet 3:9). Mwiringire mu buryo bwuzuye, wizeye rwose ko azagufasha (1 Kor 10:13). Jya ukomeza gusenga usaba Yehova kugira ngo agufashe kwihangana (Rom 12:12). Bonera ibyishimo mu kuba wemera udashidikanya ko kwihangana kwawe kuzatuma ugera ku mimerere yo kuba umuntu wemewe mu maso y’Imana (Rom 5:3-5). Kuba wihingamo “imyifatire yo mu bwenge nk’iyo Kristo Yesu yari afite” ubigiranye ukwizera, bizaguhesha ibyishimo mu buryo bwa bwite kandi bishimishe umutima wa Yehova.—Rom 15:5, NW; Imig 27:11.

3 Jya Ukomeza Gukora Ibyiza: Ungukirwa mu buryo bwuzuye n’uburyo Yehova yateganyirije ubwoko bwe kugira ngo abufashe gukomeza gukora neza. Komeza kugira akamenyero keza ka bwite ko gusoma Ijambo ry’Imana no kwiga ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya byandikwa n’itsinda ry’umugaragu ukiranuka w’ubwenge. Jya utegura amateraniro yose y’itorero, uyajyemo kandi uyifatanyemo ubudacogora. Mbere na nyuma ya buri teraniro rya Gikristo, ujye ugirana imishyikirano ya bugufi n’abavandimwe na bashiki bawe. Ishyirireho intego ushobora kugeraho mu murimo wawe kugira ngo wifatanye mu buryo bufite ireme mu murimo wo kubwiriza, kandi uteze imbere ubuhanga bwawe mu kugeza ubutumwa bwiza ku bandi.

4 Uko ni ko ushobora gukomeza gukora neza ari na ko ubona ibyishimo byinshi. Ku birebana n’ibyo, umuvandimwe umwe yagize ati “iyo bigeze nimugoroba ngataha nyuma yo kwirirwa mu murimo wa Yehova, numva naniwe, kandi ibyo ni ukuri. Ariko rero, mba mfite ibyishimo kandi nshimira Yehova ku bwo kuba yampaye ibyishimo ntashobora kunyagwa n’umuntu uwo ari we wese.” Mu buryo nk’ubwo, jya ukomeza gukora neza, bityo nawe uzibonera ibyishimo byinshi.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze