Gusuzuma Amateka y’Umuryango w’Isi Nshya Binyuriye Kuri Kaseti Videwo Ifite Umutwe Uvuga ngo La Société du Monde Nouveau en action
Mu gihe ureba iyo kaseti videwo yo mu mwaka wa 1954, utekereze ku bisubizo by’ibi bibazo: (1) Igihe iyi kaseti videwo yakorwaga mbere, byatewe n’iki kandi ni iki yagezeho? (2) Ni ibihe bitabo Abahamya ba Yehova bandika, bigenewe bande kandi kuki? (3) Ni gute wagereranya ikwirakwizwa ry’igazeti y’Umunara w’Umurinzi muri iki gihe no mu mwaka wa 1954? (4) Mu myaka ya vuba aha, ni gute umurimo wacu wo gucapa warushijeho guhuzwa n’igihe tugezemo? (5) Ni iki cyagukoze ku mutima ku bihereranye n’ikoraniro mpuzamahanga ryo mu mwaka wa 1953 ryabereye muri Yankee Stadium? (6) Umudugudu w’Utuzu Twimukanwa wari iki, kandi ni ibihe bintu bitangaje wabonye ku bihereranye na wo? (7) Ni iki kigaragaza ko umurimo wacu atari uw’igihugu kimwe, uw’abenegihugu aba n’aba cyangwa uw’ubwoko ubu n’ubu? (8) Ni mu buhe buryo umwuka w’urukundo urangwa mu mikorere y’umuteguro wa Yehova (Zab 133:1)? (9) Utekereza ko ari nde washimishwa no kureba amateka y’ibikorwa by’umuryango w’isi nshya mu myaka ya za 50?