Ni Iyihe Ntego yo Kuyobora Ibyigisho bya Bibiliya?
1 Kuki tuyobora ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo? Mbese, tuba tugamije gusa guha abantu ubumenyi, kugira ngo banoze imibereho yabo cyangwa babone igihe kizaza mu buryo burangwa n’icyizere? Oya. Intego yacu y’ingenzi ni iyo guhindura abantu abigishwa ba Yesu Kristo (Mat 28:19; Ibyak 14:21)! Ni yo mpamvu abantu twigana na bo bagomba kwifatanya n’itorero. Amajyambere yabo yo mu buryo bw’umwuka afitanye isano ritaziguye no kuba basobanukiwe umuteguro wa Gikristo mu buryo bwimbitse.
2 Uko Wabigeraho: Kuva ugitangira kuyoborera umuntu icyigisho, jya ukomeza gutera uwo mwigishwa inkunga yo kujya mu materaniro y’itorero (Heb 10:24, 25). Jya umusobanurira ukuntu ibyo bizakomeza ukwizera kwe, bikamufasha gukora ibyo Imana ishaka kandi bigatuma ashobora kugirana imishyikirano myiza n’abandi bantu bifuza gusingiza Yehova (Zab 27:13; 32:8; 35:18). Uburyo uzagaragazamo ukuntu wowe ku giti cyawe ukunda kandi wishimira itorero n’amateraniro, bizashyigikira icyifuzo cye cyo guterana.
3 Abantu bakiri bashya bakeneye gusobanukirwa ko umuteguro wa Yehova ari umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe. Jya ubereka kaseti videwo ifite umutwe uvuga ngo Les Témoins de Jéhovah: un nom, une organisation hamwe na Our Whole Association of Brothers. Jya ubafasha gusobanukirwa ko Yehova arimo akoresha abantu bitanze babarirwa muri za miriyoni bo ku isi hose, kugira ngo asohoze ibyo ashaka. Jya umenyesha abo bantu bakiri bashya ko na bo batumirirwa gukorera Imana.—Yes 2:2, 3.
4 Birashimisha cyane kubona umwigishwa wa Bibiliya aba umwigishwa nyakuri wa Yesu. Iyo ni yo ntego yacu!—3 Yoh 4.