Imigisha Ibonerwa mu Kugaragaza ko Dushimira ku bw’Urukundo rwa Yehova—Igice cya 2
1 Mu gice cy’iyi ngingo cyo mu kwezi gushize, twibanze ku buryo bune dushobora kugaragazamo ugushimira ku bw’urukundo rwa Yehova binyuriye mu murimo wo kubwiriza (1 Yoh 4:9-11). Ubu noneho, turongeraho ubundi buryo butanu bwo gukora uwo murimo. Igihe twifatanya mu buryo bwuzuye mu gufasha abandi mu buryo bw’umwuka, biduhesha ibyishimo.
2 Gutanga Ubuhamya mu Buryo Bufatiweho: Ubu ni uburyo bugira ingaruka nziza bwo kubona abantu bafite inzara n’inyota byo gukiranuka, no kubaha ibitabo by’imfashanyigisho bishobora kubafasha. Dukwiriye ‘gucungura igihe gikwiriye’ maze tugatanga ubuhamya igihe cyose tubonye uburyo kandi tukabuha umuntu uwo ari we wese duhuye na we (Ef 5:16, NW ). Nubwo gutanga ubuhamya muri ubwo buryo bishobora kudusaba kugira ubutwari, niba dufite umutima wo gushimira ku bw’urukundo rw’Imana kandi tukaba twita ku byo abantu bakeneye, tuzatanga ubuhamya igihe cyose tuzaba tubonye uburyo.—2 Tim 1:7, 8.
3 Hari umumisiyonari umwe wagororewe cyane abikesheje kuba yaratangije ikiganiro umugenzi wari hamwe na we mu modoka itwara abagenzi. Uwo mugabo yagaragaje ko ashimishijwe. Uwo mumisiyonari yasubiye kumusura, maze batangirana icyigisho cya Bibiliya. Uwo mugabo yaje kumenya ukuri kandi agira amajyambere kugeza ubwo yaje kuba umusaza w’itorero!
4 Kwandika Amabaruwa: Wenda ntidushobora kujya ku nzu n’inzu bitewe n’ubumuga runaka bwo mu buryo bw’umubiri cyangwa igihe kitameze neza. Dushobora kwandika amabaruwa, tugatanga ubuhamya mu buryo buhinnye tubwoherereza abantu tuziranye, abapfushije ababo bakundaga, cyangwa abantu batuye mu ifasi yacu tutasanze imuhira. Dushobora gushyiramo imwe mu nkuru z’Ubwami ihuje n’imimerere barimo kandi ikubiyemo ubutumwa bushishikaje bushingiye kuri Bibiliya, tukanatera inkunga uwo tuyoherereje kugira ngo azatwandikire naramuka agize ibibazo ibyo ari byo byose. Tanga aderesi yawe bwite azakoresha mu kugusubiza; ntugakoreshe aderesi y’ibiro by’ishami. Garagaza aho Inzu y’Ubwami yanyu iherereye.
5 Gutanga Ubuhamya Kuri Telefoni: Nubwo mu Rwanda ubwo buryo budashobora gukoreshwa na buri mubwiriza uwo ari we wese, ababa mu mujyi, bo baba bashobora kubona telefoni, bashobora kugerageza kubukoresha. Ubwo ni uburyo bwiza bwo kugera ku bantu tudashobora kubona igihe tuba turi mu murimo wo ku nzu n’inzu. Nitubukoresha mu buryo burangwa n’ubwenge, tubigiranye ubugwaneza, amakenga n’ubuhanga, bishobora kuzagira ingaruka nziza cyane. Umurimo wacu w’Ubwami wo muri Gashyantare 2001, ku ipaji ya 5-6, utanga inama z’ingirakamaro ku bihereranye n’uburyo bugira ingaruka nziza.
6 Igihe mushiki wacu umwe yatangaga ubuhamya kuri telefoni, yabajije umugore bavuganaga niba yari yarigeze atekereza cyane ku cyo we n’umuryango we bahishiwe mu gihe kizaza. Uwo mugore yavuze ko yari yarabitekerejeho. Yahishuye ko bitewe no kwiheba, yari yarahisemo kwigungira iwe yitaruye abandi. Uwo mugore yasunitswe no kuba mushiki wacu yari amwitayeho by’ukuri, maze yemera guhurira na we ku isoko ryari hafi aho. Ingaruka zabaye iz’uko yemeye kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya atazuyaje!
7 Guha Ikaze Abantu Bashya: Niba dukunda bagenzi bacu, tuzaba maso kugira ngo turebe niba hari umuntu mushya uwo ari we wese waje aho duteranira maze tumutere kumva yisanga (Rom 15:7). Reka yibonere ubwe ko ari mu bantu bashishikajwe nta buryarya n’imibereho ye myiza yo mu buryo bw’umwuka. Kuba tumwitayeho by’ukuri kandi tukamusaba kumuyoborera icyigisho cya bwite cya Bibiliya, bishobora kumusunikira kwemera ubufasha tumuha.
8 Imyifatire Yacu Myiza: Turimbisha ukuri binyuriye ku myifatire yacu myiza (Tito 2:10). Iyo abantu b’isi bavuze ibintu byiza ku bihereranye natwe Abahamya ba Yehova, ibyo bihesha Imana yacu icyubahiro (1 Pet 2:12). Ibyo nanone bishobora gutuma abandi batangira kugendera mu nzira iyobora ku buzima.
9 Kuki se utasuzuma ubwo buryo butanu bwo kugaragaza ko dushimira Yehova ku bw’urukundo rwinshi adukunda, maze ukabushyira mu bikorwa (1 Yoh 4:16)? Nubigenza utyo, uzungukirwa cyane.