Kubwiriza Iby’Ubwami Bigira Uruhare mu Kurokora Ubuzima!
1 Ni umurimo w’ingenzi cyane kuruta iyindi yose ikorerwa mu isi muri iki gihe. Yehova Imana, Yesu Kristo n’abamarayika babarirwa muri za miriyari bawerekejeho ibitekerezo. Uwo murimo ni uwuhe, kandi se kuki ari uw’ingenzi cyane? Ni umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami, kandi ugira uruhare mu kurokora ubuzima!—Rom 1:16; 10:13, 14.
2 Hari abantu bamwe bashobora kumva ko dushobora gufasha abandi cyane kurushaho turamutse twifatanyije mu bikorwa byo kugerageza gutuma isi idukikije irushaho kuba nziza. Abantu benshi bashyizeho imihati kugira ngo bakize indwara cyangwa se ngo bateze imbere urwego rw’ubukungu. Ariko se, ni iki gishobora gufasha abantu cyane kurusha ibindi byose?
3 Kubwiriza Iby’Ubwami Ni Umurimo w’Ingenzi Cyane: Ubutumwa bw’Ubwami ubwabwo busobanura intego y’ubuzima, impamvu abantu bababara n’ibyiringiro rukumbi bidashidikanywaho ku bihereranye n’igihe kizaza. Ubutumwa bwiza butuma abantu bashobora kuba incuti za Yehova, ku bw’ibyo bakabona “amahoro y’Imana, ahebuje rwose ayo umuntu yamenya” (Fili 4:7). Ubutumwa bw’Ubwami ni bwo bwonyine butanga ubuyobozi bw’ingirakamaro bufasha abantu guhangana n’ingorane z’ubuzima muri iki gihe, kandi bugasobanura uko umuntu yazarindwa igihe iyi si mbi izaba irimburwa mu gihe kizaza (1 Yoh 2:17). Mbese, ntidukwiriye gushyiraho imihati uko dushoboye kose kugira ngo tubwirize iby’Ubwami?
4 Urugero: ni ubuhe buryo bwiza cyane kuruta ubundi ushobora gukoresha kugira ngo utabare umudugudu urimo abantu basinziriye kandi ukaba wugarijwe n’urugomero rw’amazi rugiye gusandara mu kanya gato? Mbese, ni ukudaha ayo mazi mu rugomero rwasendereye? Mbese, ni ugusukura uwo mudugudu ugiye korama? Reka da! Abatuye uwo mudugudu bagomba gukangurwa, bakabwirwa iby’ako kaga kabugarije kandi bagafashwa guhunga! Abantu basinziriye mu buryo bw’umwuka muri iki gihe bari mu kaga gakomeye (Luka 21:34-36). Kubera ko iyi gahunda y’ibintu igiye kuvaho vuba aha, nimucyo twihatire kubwiriza abantu bose dushobora kugeraho, tuzirikana ko ibintu byihutirwa cyane kuruta ikindi gihe cyose!—2 Tim 4:2; 2 Pet 3:11, 12.
5 Komeza Gukora Uwo Murimo: Nimucyo tujye dushaka uburyo bwo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi kurushaho bafite umutima utaryarya—tubasanze iwabo mu rugo, mu muhanda, kuri telefoni no mu buryo bufatiweho. Umurimo Yehova yadushinze gukora ni wo w’ingenzi cyane kuruta iyindi yose dushobora gukora. Nituwukorana umwete, ‘tuzikizanya n’abatwumva.’—1 Tim 4:16.