Jya ufasha abandi kugira ngo bahimbaze Yehova
1 Abantu bo ku isi hose barimo barabwirwa ubutumwa bw’ingenzi cyane bugira buti “nimwubahe Imana, muyihimbaze; kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye; muramye Iyaremye ijuru n’isi n’inyanja n’amasōko” (Ibyah 14:6, 7). Dufite inshingano ishimishije yo gutangaza ubwo butumwa. Ni iki abantu bakeneye kumenya kuri Yehova kugira ngo bamwubahe kandi bamuramye?
2 Izina rye: Abantu bagomba kumenya izina ry’Imana y’ukuri yonyine riyitandukanya n’izindi mana nyinshi z’ibinyoma zisengwa muri iki gihe (Guteg 4:35; 1 Kor 8:5, 6). Koko rero, abanditsi ba Bibiliya bakoresheje izina ry’ikirenga rya Yehova incuro zisaga 7.000. Nubwo tugira amakenga yo kumenya igihe tugomba kubwira umuntu izina ry’Imana, ntitwagombye na rimwe kurihisha cyangwa ngo tureke kurikoresha. Imana ishaka ko abantu bose bamenya izina ryayo.—Yer 16:21.
3 Kamere ye: Kugira ngo abantu basingize Yehova, bagomba kumenya neza kamere y’Ubumana bwe. Tugomba kubamenyesha urukundo rwe rutangaje, ubwenge bwe buhebuje, ubutabera bwe buzira kubogama, imbaraga ze zishobora byose kimwe n’imbabazi ze, ineza yuje urukundo n’indi mico ye itangaje (Kuva 34:6, 7). Nanone bagomba kwitoza gutinya Imana mu buryo bukwiriye no kuyubaha, bakamenya ko ubuzima bwabo bushingiye ku kuba bemerwa na Yehova.—Zab 89:8, umurongo wa 7 muri Biblia Yera.
4 Kwegera Imana: Kugira ngo abantu bazarindwe mu gihe cy’urubanza rw’Imana rwegereje, bagomba kwambaza Yehova babigiranye ukwizera (Rom 10:13, 14; 2 Tes 1:8). Ibyo bikubiyemo ibirenze kumenya izina ry’Imana n’imico yayo gusa. Tugomba gufasha abantu kugirana na Yehova imishyikirano ya bwite, bakamwiringira babigiranye umutima wabo wose (Imig 3:5, 6). Uko bazagenda bashyira mu bikorwa ibyo biga, bagahindukirira Imana binyuriye mu isengesho rivuye ku mutima kandi bakibonera ko ibafasha mu mibereho yabo, ni na ko ukwizera kwabo kuzagenda gukura, maze ibyo bikazabafasha kwegera Yehova.—Zab 34:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera.
5 Nimucyo dutangaze izina ry’Imana tubigiranye ishyaka kandi dufashe abandi kugira ngo bayiringire mu buryo bwuzuye kandi bayitinye. Turacyafite uburyo bwo gufasha abandi bantu benshi kurushaho kugira ngo bamenye Yehova kandi bamusingize, we “Mana y’agakiza” kabo.—Zab 25:5.