ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 12/02 p. 1
  • Bwiriza ubutumwa bw’Ubwami

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bwiriza ubutumwa bw’Ubwami
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
  • Ibisa na byo
  • Ukuri ku byerekeye Ubwami bw’Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2020
  • Ubwami “Butazarimbuk’ Iteka Ryose”
    Abunze Ubumwe mu Kuyoboka Imana y’Ukuri Yonyine
  • Ubwami bw’Imana Burategeka
    Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka
  • Ubwami “Butazarimbuka Iteka Ryose”
    Yoboka Imana y’Ukuri Yonyine
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
km 12/02 p. 1

Bwiriza ubutumwa bw’Ubwami

1 ‘Nkwiriye kwigisha ubutumwa bwiza bw’Imana, kuko ari byo natumiwe’ (Luka 4:43). Yesu yakoresheje ayo magambo kugira ngo agaragaze umutwe rusange w’umurimo we, ni ukuvuga Ubwami bw’Imana. No muri iki gihe, ubutumwa tubwiriza bwibanda ku Bwami bw’Imana nk’uko byahanuwe muri Matayo 24:14 hagira hati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose: ni bwo imperuka izaherako ize.” Ni ibihe bintu by’ukuri bihereranye n’Ubwami bw’Imana abantu bakeneye kumva?

2 Ubu Ubwami bw’Imana butegekera mu ijuru kandi vuba aha buzasimbura ubutegetsi bwose bw’abantu. Satani yamaze kwirukanwa mu ijuru, kandi iyi si mbi yinjiye mu gihe cyayo cy’imperuka (Ibyah 12:10, 12). Gahunda mbi ishaje ya Satani izarimburwa burundu, ariko Ubwami bw’Imana ntibuzanyeganyezwa. Buzahoraho iteka ryose.—Dan 2:44; Heb 12:28.

3 Ubwami buzahaza ibyifuzo byiza by’abantu bose bumvira. Buzabakuriraho imibabaro baterwa n’intambara, ubugizi bwa nabi, gukandamizwa, n’ubukene (Zab 46:9, 10; 72:12-14). Abantu bose bazaba bafite ibyokurya bihagije (Zab 72:16; Yes 25:6). Uburwayi n’ubumuga bizaba ari inkuru ishaje (Yes 33:24; 35:5, 6). Mu gihe abantu bazaba bageze ku butungane, isi izaba yarahinduwe paradizo kandi abantu babana mu mahoro.—Yes 11:6-9.

4 Tugaragaza ko twifuza kuba abayoboke b’Ubwami bw’Imana binyuriye ku buryo bwacu bwo kubaho muri iki gihe. Ubutumwa bw’Ubwami bwagombye kugira ingaruka ku mibereho yacu yose, hakubiyemo n’intego zacu n’ibyo twimiriza imbere. Urugero, nubwo dufite inshingano yo kwita ku bagize umuryango wacu, ntitugomba kureka ngo guhangayikira ibintu byo mu buryo bw’umubiri bipfukirane inyungu z’Ubwami (Mat 13:22; 1 Tim 5:8). Ahubwo, tugomba kumvira inama ya Yesu igira iti “mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa.”—Mat 6:33.

5 Ni ibyihutirwa ko abantu bumvira ubutumwa bw’Ubwami kandi bakagira icyo bakora amazi atararenga inkombe. Nimucyo tubafashe kubigenza batyo binyuriye mu ‘kubemeza iby’ubwami bw’Imana.’—Ibyak 19:8.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze